Ifatwa ry’amashusho rya Filime ya ‘Mission Impossible’ yahagaritswe kubera Coronavirus
- 28/02/2020
- Hashize 5 years
Ibyumweru bitatu byari biteganyijwe ko aribyo bizifashishwa mu gufata amashusho ya filime ‘Mission Impossible’ ya Tom Cruise yagombaga gufatirwa mu Butaliyani byasubitswe bitewe n’icyorezo cy’indwara ya Coronavirus.
Studio ya Paramount Pictures yari gufatira amashusho y’iyi filime mu gihugu cy’Ubutaliyani yatangaje kuwa mbere w’iki cyumweru ko bitagishobotse ko ayo mashusho ahafatirwa bitewe n’icyorezoa coronavirus cyageze muri iki gihugu.
Iyi studio yari yateganyije ko kuwa mbere w’iki cyumweru aribwo yari gutangira kuyafatira mu mujyi wa Venice, aho mu minsi ibiri ya nyuma bahagaritse aho bari gufatira amashusho mu mujyi ukunze kuberamo iserukiramuco bitewe n’imibare ya coronavirus iri kuzamuka mu Butaliyani irenga abantu 220 kugeza ubu bamaze kuyandura.
Paramount Pictures mu itangazo ryayo, yagize iti: “Bitewe n’uko nta bwirinzi buhagije dufite, ndetse n’imibereho myiza y’abakinnyi niy’abakozi, kandi ubuyobozi bwa Venice bukaba butabasha guhagarika abaturage guteranira aho aya mashusho afatirwa kubera icyorezo cya coronavirus, duhisemo guhagarika ibikorwa byo gufata amashusho byari biteganyijwe kuba mu byumweru bitatu I Venice mu ifatwa ry’amashusho ya Mission Impossible 7.
Iyi studio yavuze ko iri bwemerere abari baje kugira icyo bakora bose kuri iyi filime kwisubirira mu ngo zabo mu ihe iki cyorezo kikiri gutinza ibikorwa by’abo.
Byari biteganyijwe ko igice cya 7 cy’iyi filime cyari kuzajya hanze muri Nyakanga 2021, naho igice cyayo cya munani kigasohoka mu mwaka wa 2022.
‘Mission Impossible’ ni imwe muri filime nkeya zakunzwe cyane I Hollywood, aho byibuze mu mwaka wa 2018 iyiswe ‘Mission Impossible Fallout’ yaje kwinjiza akayabo ka Miliyoni 791 z’amadorali y’Amerika.
Chief editor Muhabura.rw