Idini rirafasha mu kurema indangagaciro mu bantu -Perezida Kagame [AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 2 days
Image

Perezida Kagame yagaragaje ko politiki, idini n’umuco bisobanuye byinshi mu buzima bw’abatuye Isi ariko by’umwihariko bikaba byaragize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rwari rwarasenyutse ndetse ruri hafi kuzimira.

Ibi, Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu masengesho yo gusengera Igihugu no gushima imana yabaye ku Cyumweru, tariki 15 Nzeri 2024.

Perezida Kagame avuga ko politiki, idini n’umuco, buri kimwe gifite umwihariko wacyo n’icyo gitanga ndetse ko ahenshi biba bituzuye iyo ibi bitatu bidahujwe.

Yagize ati “Iyo udafashe imyemerere y’idini, ufate imyemerere ya Politiki, ushyiremo imyemerere y’umuco, iyo utabihuje, hari ikibuzemo.”

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko bitewe n’umwihariko wa politiki n’idini, iyo byuzuzanya bituma abantu babona ikibarinda.

Ati “Idini rirafasha mu kurema indangagaciro mu bantu na sosiyete muri rusange. Politiki itanga amategeko n’amahame, bikubakira kuri za ndangagaciro, ku buryo abantu babona ikibarinda, mu mutekano bakwiye kuba bafite.”

Perezida Kagame yavuze ko kurenza igipimo by’umwihariko cy’uko politiki n’idini byuzuzanya ari yo ntandaro y’amateka y’u Rwanda agaragaramo ishusho y’ibibi cyane ikiremwamuntu gishobora gukora ariko agashimangira ko kuzuzanya neza kwabyo (politiki n’idini) byatumye u Rwanda ruva mu bibi, rukiyubaka, rugakora ibyiza bitangaza abantu.

Yagize ati “Aya mateka abiri azaturanga igihe cyose. Ariko nizera ko amasomo yavuye mu bibi umuntu ashobora gukora, azatuma dukomeza inzira yo gukora no kugaragaza iby’umuntu ashoboye gukora bizima, akaba ari byo bihoraho kurusha gusubira mu mateka yacu.”

U Rwanda ni igihugu kidafite idini cyegamiyeho ibizwi nka “secular state” mu rurimi rw’Icyongereza.

Amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship mu rwego rwo gushimira Imana ibyo yakoreye Igihugu muri manda ishize, uko amatora yagenze ndetse no kuyiragiza indi nshya y’imyaka 5 u Rwanda rwinjiyemo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 2 days