Icyorezo cya Covid19 cyerekanye ko hakenewe gukoreshwa ikoranabuhanga mu gutwara ibicuruzwa-Minisitiri w’Intebe Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente asanga imikoranire n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bizarushaho kunoga nihabaho guteza imbere ikoranabuhanga. Ibi yabivugiye i Durban muri Afurika y’Epfo, aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu imurikagurisha ku bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.
Muri iri murikagurisha riri no kuberamo ibiganiro biganisha gushaka icyakorwa ngo isoko rusange rya Afurika rigere ku ntego yaryo.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente asanga gushyira hamwe kwaza leta n’abikorera ku mugabane wa Afurika bijyanishwa no imbere uburezi busubiza ibibazo biriho bigomba kwitabwaho.
Yagize ati “Guteza imbere uburyo bwo guhanga udushya mu bukungu hano muri Afurika ni ingenzi cyane mu guteza imbere ihangana mu bukungu, no mu biva mu nganda, ariko kandi mu kurushaho kuzamura ubwinshi n’ubwiza mu byo dukora ni ingenzi cyane guha imbaraga urwego rw’abikorera.”
“Ibi kandi bigomba kujyanishwa no guteza imbere uburezi bwacu ku nzego zose haba mu mashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye, za Kaminuza n’amashuri y’ubumenyi ngiro, guhuza ibyo twigisha n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo bizafasha mu kubona Abanyafurika bakiri bato kandi bafite ubumenyi bukenewe mu kuzamura ibikorwa n’inganda zo muri Afurika, kandi byoroshye ihiganwa ku isoko mpuzamahanga.”
Asanga kandi icyorezo cya Covid19 cyareretse Afurika ko ikoranabuhanga ari ingenzi, mu kunoza imikoranire y’ibihugu mu bucuruzi.
Ati “Icyorezo cya Covid19 cyerekanye ko hakenewe gukoreshwa ikoranabuhanga mu gutwara ibicuruzwa, mu Rwanda kuzahura ubukungu byahujwe n’intego zacu z’igihe kiringaniye n’ikirekire twiyemeje kuba igihugu gihangana n’ibindi mu nzego zitandukanye, ibyo tuzabigezwaho no kubona abakozi bahangana ku isoko, guhanga udushya, gushora imari mu bushakashatsi, ibikorwa remezo byiza, ndetse no koroshya ishoramari.”
Umunyamabanga mukuru w’urwego rushinzwe isoko ryagutse rihuriweho n’umugabane wa Afurika, Wamkle Mene yavuze ko urugendo rw’iterambere mu bukungu n’ubucuruzi muri Afurika rugomba gutangirira ku bacuruzi baciritse, urubyiruko n’abagore kuko ari bo bafasha ku kugera ku ntego z’iri soko.
Ati “Ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika ntibyagerwaho hirengagijwe abikorera, abafite imishinga mito n’iciriritse n’abashoramari bakiri bato, ntabwo aya masezerano yashyiriweho abantu nkajye cyangwa abakuriye za guverinoma ahubwo yashyiriweho guha amahirwe abashoramari bakiri bato bo kuri uyu mugabane, ndetse n’ibigo bito n’ibiciritse byashowemo imari kandi biyobowe n’abagore.”
Iri murika gurisha ryatangiye kuri uyu wa tari 1 rizageza tari 21 uku Kwezi.
Ryitabiriwe n’abamurika barenga 1000 bafitemo ibicuruzwa n’abatanga serivisi zinyuranye baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika.
Ku munsi wa mbere wibiganiro birimo kubera muri iri murika, bikaba byitabiriwe kandi n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma batandukanye barimo Perezida wa Malawi, uwa Zimbabwe ndetse n’uwa Afurika y’Epfo.
Imibare y’ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF) igaragaza ko ubukungu bwa Afurika buzazamuka bukava ku kigero cya 2.1% bwariho umwaka ushize bukagera kuri 3.4% muri uyu mwaka, naho mu mwaka wa 2022 bukazazamuka ku kigero cya 4.6%.