Icyizere n’umutima ni byo byatumye dutsinda urugamba- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko kugira ngo ingabo zari iza RPA Inkotanyi zitsinde izahoze ari iz’u Rwanda (Ex-FAR) bari bahanganye, zikora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byaturutse ku mutima n’icyizere cy’Inkotanyi zakoreshe zibohora u Rwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Perezida Paul Kagame wari uyoboye ingabo zari iza RPA-Inkotanyi yabohoye igihugu, yabajijwe icyafashije izo ngabo gutsinda ingabo za EX-FAR, bari bahanganye zinashyigikiwe n’ibihugu bikomeye birimo Ub ko u Bufaransa n’ibindi.
Mu gusubiza Perezida Kagame yavuze ko we n’ingabo yari ayoboye bafashishijwe no kwemera guhangana, kugira umutima n’icyezere cyo gutsinda.
Yagize ati: “Nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko turi butsinde, kirenze umutima wacu uvuga ngo natsinda ntatsinda ngomba kurwanira ukuri kwanjye. Ni icyo umuntu yari ashingiyeho, ntawari ufite ikizere ngo ibintu bigomba kugenda bitya.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko na bimwe mu byo bari bapanze ku rugamba bitagenze uko babitekerezaga.
Ati: “Twari aho uvuga uti ariko aho ndi ibindi imbere ngomba guhangana na byo. Mfite uburyo bungana iki kugira ngo nkore kimwe cyangwa nkore ikindi? Ukaba ufite ibintu bibiri gusa, ndahunga nkize amagara yanjye gusa, kuko hari ababikoze barigenda babivamo, nubu barakiruka ntibaragaruka. Ikindi ni ukuvaga ngo uku ni ukuri kwanjye ngomba kubikomeza ninabizira mbizire”.
Yakomeje avuga ko ibyo guhangana n’ibibazo byari byugarije u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari mu Banyarwanda benshi.
Ati: “Guhitamo inzira uhangana na byo bisaba gukoresha imbaraga n’ubwenge, bitewe n’ibyo uzi ku mwanzi n’icyo ugiye gukoresha kugira ngo utsinde urugamba rumwe aha cyangwa ahandi cyangwa kurangiza ikibazo cyose.
Nta kindi cyizere, nta kintu cyari gihari cyari kwemeza uwo ari we wese. Yewe n’abatsinzwe ubanza batari bazi ko bazatsindwa.”
Yongeyeho ati: “Usibye umutima wo gushaka gukora ibyo twakora, warabikoraga nta kintu cyakwameza ngo ibyo urwanira uzabigeraho, ariko wamboga kurwana kuko ni cyo wahisemo kandi ni yo mizero yari ari imbere yawe wakoresha gusa, ntihazagire ukubyeshya ngo ibyo twita intsinzi ngo barayirebaga. Oya barayirwaniye bayigeraho ariko kuba warayirebaga iza, ibyo bizavugwa n’utari uhari.”
Ingabo za RPA-Inkotanyi zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu tariki ya 1 Ukwakira mu 1990. Icyo gihe zari ziyobowe na Maj Gen. Fred Gisa Rwigema waje kuraswa akitaba Imana urugamba rugitangira, ubu akaba ari mu Ntwari z’igihugu.
Nyuma y’iyicwa rye Paul Kagame wari waragiye kwiga amasomo ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni we waje kuyobora urugamba maze mu 1994 Ingabo za RPA-Inkotanyi yari ayoboye zitsinda urugamba rwamaze imyaka 4, zibohora Igihugu ndetse zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR) n’Interahamwe zayikoraga zirahunga.