Icyenda bafatanywe ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye muri Burera na Gakenke

  • admin
  • 21/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Burera na Gakenke yafatanye abantu icyenda ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye.

Muri Burera hafatiwe abagabo umunani bikoreye litiro 114 za Kanyanga, bakaba barafatiwe mu murenge wa Gatebe. Bamwe muri bo bafashwe mu ijoro ryo ku wa 18 Ugushyingo; abandi bafatwa mu gitondo cyo ku munsi ukurikira.

Abafatanywe izo litiro 114 za Kanyanga ni Mizero Cedric , Ndayisaba Gilbert, Tuzizerimana Jean Claude, Byiringiro Darius, Ngoroyabanga, Barakagira Steven, Niyonzima Leonard na Sankuye Emmanuel, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe.

Polisi y’u Rwanda muri Gakenke yafatiye mu iduka rya Hagenimana Jean Damascene riherereye mu kagari ka Rusagara, mu murenge wa Gakenke amapaki 115 y’amashashi, amaduzeni 18 ya Living Waragi, amaduzeni 12 ya Blue Sky, 09 ya Kitoko Waragi, n’amaduzeni atatu ya Chief Waragi.

Hafashwe umugore we witwa Akimanizanye Josiane wacuruzaga muri iryo duka; naho umugabo we akibona Polisi yahise acika , akaba agishakishwa; naho umugore we akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke .

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kurwanya itundwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; hibandwa ku duce dukora ku bihugu bibivanwamo, kandi yongeraho ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano itazadohoka gufata ababyishoramo kugeza babiretse.

Yagize ati:”Icyo abishora mu biyobyabwenge bakwiye kumenya ni uko inzira zose babinyuzamo babyinjiza mu gihugu tuzizi ku buryo abazakomeza kubikora bazafatwa bakanirwe urubakwiye. Igishimishije kurusha ibindi n’uko umubare munini w’abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’iboyobyabwenge ku buryo batanga amakuru y’ababitunda n’ababicuruza.”

IP Gasasira yakomeje agira ati:”Abanywa Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bamenye ko bikururira uburwayi butandukanye burimo ubufata mu myanya y’ubuhumekero. Na none kandi ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; bityo buri wese akaba asabwa kubyirinda no gutanga amakuru y’ababitunda n’ababicuruza.”

Yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko no gutanga amakuru atuma gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora.


Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 21/11/2016
  • Hashize 8 years