Icyegeranyo cya ONU kivuga ko igisirikare cya Myanmar “kigomba gushinjwa ibirego bya jenoside”

  • admin
  • 27/08/2018
  • Hashize 6 years

Icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye cyavuze ko abasirikare bo hejuru mu gisirikare cya Myanmar bagomba gukorwaho iperereza kubera jenoside yo muri leta ya Rakhine – imwe mu zigize iki gihugu – n’ibyaha byibasira inyoko-muntu iki cyegeranyo kivuga ko byakorewe mu tundi turere.

Iki cyegeranyo gishingiye ku biganiro bibarirwa mu magana, ni yo ntambwe ikomeye cyane itewe na ONU kugeza ubu mu kwamagana ubwicanyi bwakorewe aba-Rohingya.

Kivuga ko uburyo bukoreshwa n’igisirikare “Mu buryo buhoraho kandi bugaragara ko butemewe, burenze impungenge z’umutekano z’ukuri.”

Iki cyegeranyo kivuga amazina y’abasirikare bakuru batandatu cyemeza ko bakwiye gushyikirizwa ubucamanza.

Kinanenga bikomeye Aung San Suu Kyi, umuyobozi wa Myanmar, ku kuba ntacyo yakoze ngo ahagarike ubwicanyi.

Iki cyegeranyo gisaba ko habaho urubanza kuri ibi birego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Leta ya Myanmar yakomeje kuvuga ko ibikorwa byayo bigamije kurwanya ibikorwa by’intagondwa.

Ariko iki cyegeranyo cya ONU kivuga ko ibyaha cyakozeho iperereza “Biteye ubwoba kubera ipfobya, ukuntu byabaye akamenyero ndetse n’umuco wo kudahana bigaragaza.

Cyongeraho kiti:“Nta mpamvu za gisirikare na rimwe zishobora gusobanura kwica abantu utarobanuye, gufata abagore ku ngufu ikuvunge, kwibasira abana no gutwika burundu ibyaro uko byakabaye.”

Mu gukora iki cyegeranyo, ONU ntiyemerewe kugera muri Myanmar. Ariko ivuga ko gishingiye ku bantu bagizweho ingaruka n’ibyabaye nk’ibiganiro n’ababibonye, amafoto y’icyogajuru n’andi amafoto n’amavidewo.

JPEG - 33.3 kb
Ibikorwa byo kurwanya abo muri leta ya Rakhine byatumye habaho ibirego by’urugomo bivugwa ko rwakorewe aba-Rohingya n’isenywa ry’ibyaro bari batuyemo uko byakabaye
JPEG - 37.5 kb
Aba-Rohingya ibihumbi 700 bahunze Myanmar mu mwaka ushize – imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikavuga ko abandi babarirwa mu bihumbi bapfuye

Salongo Richard

  • admin
  • 27/08/2018
  • Hashize 6 years