Icyamamare mu muziki Akon asanga Afurika mu myaka 25 izaba imeze nk’Ubushinwa

  • admin
  • 14/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuhanzi Aliaume Damala Badara Akon Thiam uzwi cyane nka Akon yagereranyije afurika n’igihugu cy’Ubushinwa avuga ko Ubushinwa mu myaka 25 ishize bwari bumeze nka Afurika,bityo birashoboka cyane ko Abanyafurika bahera kuri ibyo bagahindura umugabane wabo.

Uyu mugabo yavukiye muri Amerika,ariko agakurira mu mujyi wa Dakar muri Senegal yongeye kandi agereranya Afurika nk’ibihugu byo mu burasirazuba bwo hagiti bw’isi birimo Israel,Arabia soudite n’ibindi ndetse na Dubai avuga ko Afurika ishobora kugera aho ibyo bihugu bigeze mu iterambere.

Yagize ati”Afurika niho hantu mw’isi aho abirabura bashobora kujya bakubaka amakompanyi menshi mu gihe cy’imyaka itanu”.

Kuri ubu Akon yashoye imari mu gihugu cye cya Senegal aho yubatse umujyi ku butaka bwa Wakanda bwahoze ari ubwa Black Panther,none yasezeranyije ko umujyi we uzaba ahantu heza hagatangaza mu minsi izaza.

Akon yahawe na perezida wa Senegal Macky Sall hegitare 8 z’ubutaka bwo kubakaho umujyi witiriwe izina rye.

Uyu muhanzi w’umunyasenegal yavuze ko kompanyi ye igeze kuri miliyoni 400 z’amadorari,harimo iyo yamaze gushyira ahagaragara muri Gashyantare 2014 yitwa Akon Lighting Africa ifite intego yo kumuriki Afurika hifashishijwe imirasire y’izuba mu bihugu by’Afurika.Iyi kompanyi ifite imishinga mito ibihumbi 200 ndetse ikazatanga urumuri mu bihugu 14 byo muri Afurika.

Akon yashishikarije Abanyafurika bari kwisi hose kugaruka iwabo muri Afurika bakanahashora imari zabo.Yongeraho ko Abanyafurika bagomba kuzana impano zabo z’ubumenyi muri Afurika zirimo imyidagaduro,uburezi ndetse n’indi mishinga mito cyangwa iminini ibyara inyungu ngo bubake uyu mugabane.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/09/2018
  • Hashize 6 years