Icyamamare MOMO gifungiye muri gereza ya 1930 gikurikiranweho ubucuruzi bw’abantu

  • admin
  • 06/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuririmbyikazi w’Umunyarwanda Mbabazi Maureen uzwi ku izina rya Momo afungiwe muri Gereza yahoze yitwa 1930,ubu ikaba ari gereza ya Nyarugenge akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abakobwa bikekwa ko yakoze mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka.

Mbabazi Maureen, yamenyekanye mu Rwanda mu myaka ya 2012 na 2013 cyane ari nabwo yinjiye mu muziki wa Dancehall.Gusa yahise abishingukamo atamazemo igihe kirekire ahita yerekeza mu bijyanye no kwigaragaza ku mbuga nkoranya mbaga mu bakobwa bakunzwe cyane banakurikiranwa, cyane cyane kuri instagram.

Kuri ubu Momo afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge aho akurikiranyweho icyaha cy’ubucuruzi bw’abantu cyane cyane abakobwa aho yafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2018 ari kumwe n’umukobwa bikekwa ko yari ajyanye kumucuruza hanze y’u Rwanda mu mahanga.

Faustin Nkusi,Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yabwiye umunyamakuru ko Mbababazi Maureen yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano arafungwa ndetse ubu yakorewe dosiye atangira no kuburanishwa.

Faustin Nkusi yemeje ko icyaha Mbabazi Maureen akurikiranyweho ari icyo ‘gucuruza abantu’ ndetse ko ubu afunzwe by’agateganyo kugira ngo hakusanywe ibimenyetso byuzuye ubushinjacyaha buzifashisha mu kumuregera urukiko.

Nkusi yagize ati “Icyaha akurikiranyweho ni icyo gucuruza abantu, ariko turacyabisuzuma ngo turebe ibimenyetso, tunarebe niba bizakomeza kwitwa gutyo cyangwa hari ukundi bizahinduka.”

Uyu mukobwa yatangiye kuburanishwa kuri iki cyaha aregwa ndetse Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo atabangamira iperereza.

Mbabazi Maureen uzwi nka Momoguhera mu 2012 yinjira muri muzika yakoze indirimbo zitandukanye, yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo iz’itsinda rya TBB ryari rigizwe na Tino,Bobo na Benja.

Mu gitabo cy’amategeko ahana, uhamwe n’icyaha cyo gucuruza abantu ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi cyangwa agacibwa amande ari hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/06/2018
  • Hashize 6 years