Icyakomeje kuduheza inyuma ni ireme ry’imiyoborere-Perezida Kagame

  • admin
  • 03/10/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Umugabane wa Afurika wifitemo ubushobozi bwo gutera imbere no guteza imbere imibereho y’abawutuye ariko bikaba byarakomeje kudindizwa n’ireme ry’imiyoborere yagiye iranga uyu mugabane.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2019, mu kiganiro yagiranye n’abakozi b’Umuryango Gates Foundation nyuma yo kugirana ikiganiro n’abawushinze barimo umuherwe ku isi Bill Gates n’umufasha we Melinda Gates.

Ni ibiganiro byabereye mu mujyi wa Seattle muri Leta ya Washington, aho hibanzwe ku mpinduka zikenewe kugira ngo iterambere ry’Umugabane wa Afurika rigerweho nk’uko bikwiye.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose, rikwiriye kuba rigaragarira mu izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage.

Ku rugero yatanze yavuze ko nk’u Rwanda, iterambere rumaze kugeraho ryavuye mu kubanza kwita ku biteza imbere imibereho myiza y’umuturage ibindi bikaza nyuma.

Ati “Twaharaniye ko n’icyiciro cy’abakene bo hasi, mu mitwe yabo twabigishije ko n’iyo bagira uruhare ruto batanga, bituma bumva baragize icyo bakora kandi ko ibyakozwe ari ibyabo. Tugomba gukora byinshi twifashishije bike.”

Yakomeje agira ati “Twisanze mu migirire nk’iyo kubera amateka yacu n’aho duherereye. Amateka mabi twanyuzemo no kuba turi igihugu gito kidakora ku Nyanja. Nta bundi buryo wabaho udahanze udushya.”

Perezida Kagame yavuze ko mbere ya byose bahisemo guteza imbere ubuvuzi ku buryo n’umuturage wo hasi agerwaho n’ubuvuzi bwiza kandi buhendutse.

Ngo ibi byagize ingaruka nziza kuko byagabanyije umubare w’ababyeyi bapfaga babyara n’abana bapfaga bakivuka ku buryo ubu ikizere cyo kubaho ku Banyarwanda kikiyongereyeho imyaka igera kuri 20.

Ati “Ku bantu bari muri iyo mimerere nk’iyacu, ikibazo bagira ni ukumenya icyo bashyira imbere, buri cyose uba usanga gikenewe noneho kubitondekanya bikaba ikibazo. Twashyize imbere ubuvuzi, tureba no kuri wa muturage usanzwe.”

Yungamo ati“Twararebye duti, ni gute watabara ubuzima bw’abana n’ababyeyi kugira ngo wizere ko bararamuka cyane cyane aho amateka agaragaza ko abantu babaga batazi niba abana babo bazageza imyaka itanu. Ibyo twarabihinduye.”

Mu myaka 25 iri imbere, Perezida Kagame asanga Afurika ikwiriye kuba ahantu heza harusha aho iri uyu munsi, kuko yifitemo ubushobozi.

Icyakora, yavuze ko byose bizaterwa n’imikoranire haba mu bucuruzi n’ibindi ndetse n’uruhare rw’imiyoborere.

Yagize ati “Ibi bizaterwa nuko dukorana haba mu bucuruzi, ishoramari, gusangizanya ubunararibonye n’uko twabyaza umusaruro umutungo umugabane wacu ufite.Umugabane wacu ufite ubushobozi bwinshi. Icyakomeje kuduheza inyuma ni ireme ry’imiyoborere.”

Yavuze ko igishimishije ari uko buri gihugu cya Afurika n’abaturage b’uwo mugabane batangiye kuganira no kuvuga ku bikenewe ngo iterambere ryifuzwa rigerweho, igisigaye akaba ari ibikorwa.

Afurika yihaye icyerecyezo cya 2063, cyo kuba wakoze byinshi bishoboka ngo wihaze muri byinshi bitakiri ngombwa ko ubaho ku bw’inkunga z’amahanga.





Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/10/2019
  • Hashize 5 years