Ibyo utari uzi kuri Nyakwigendera Mowzey Radio[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 05/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nubwo yabaye icyamamare muri muzika, ngo burya cyera ku ishuri yari umuntu wiberagaho mu buzima acecetse ariko ari umuhanga by’intangarugero,gusa ngo yishimirwaga n’abantu aho yabaga kwa Nyirarume mu gace ka Bukaya muri Jinja.nkuko Stephen Wakaza na Michael Kaaya babanye mu buzima bw’ishuri babisobanura.


Inshuti ye ya cyera biganaga kwishuri ubu akaba ari umwarimu mu ishuri ryisumbuye,ngo yibuka ukuntu indirimbo nka tukikore nera, Byagana, Gutamiza, Bread and butter,arizo yahereyeho yandika kandi ngo uwatumye akunda muzika ni umwarimu wa mwigishije mu ishuri ry’incucye.

Stephen Wakaza Yagize ati“Ndabyibuka yarambwiye ngo umwarimu we wo mu ishuri ry’incucye yamuhinduriye ubuzima.Umwarimu yaramubwiye ngo azaba umunyamuzika mwiza”.

Wakaza yakomeje agira ati” Uwo twiganye turi n’inshuti agiye akiri muto! Kwishuri ku munsi w’ababyeyi,yashoboraga kuririmba abari aho bose bakanyeganyega”

Kuri Wakaza, ngo Radio yize mu ishuri ry’isumbuye rya Holy Cross Lake View Senior Secondary School iri mu karere ka Jinja, guturuka mu wa mbere kugeza mu wa kane. Ngo ni kur’iri shuri bicaye ku ntebe imwe.Ngo yahise ajya gukomereza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye muri Kiira College Butiki.

Ati”Yahoraga aza mu myanya itanu yambere mu ishuri.yari umuhanga mu ubuvanganzo,icyongereza n’amuzika. Niwe wenyine yumvaga amasomo ya muzika,aho kuri twe gukoresha amanota yo muri muzika byadukomereraga. Nku muntu twicaranaga yanyigishije uburyo nabasha kumenya kwandika inkuru ziryoshye .Ibyo byari bikomeye kurijye.Nanjye ariko namufashaga tugeze mu isomo ry’Imibare”.

Nubwo muzika yamugize icyamamare,kwishuri yabagaho mu buzima acecetse. gusa ngo yishimirwaga n’abantu aho yabaga kwa Nyirarume mu gace ka Bukaya muri Jinja.

Wakaza ati“Yahoraga aba uwambere mu marushanwa ya muzika mu bigo byose by’amashuri ku rwego rw’akarere.Yakundaga kuba ari kumwe cyane n’abanyeshuri b’igitsina gore.ntiwashoboraga kumubona ku kibuga cy’umupira w’amaguru ahubwo ntabwo byatunguranaga umubonye ku kibuga cya neti boro (Net Ball)”.

Nkuko bikomeza bivugwa na Wakaza, Radio niwe yayoboraga muzika muri kiliziya Gaturika.yasobanuye Radio nku umuririmbyi wa mbere ndetse akaba n’umuhimbyi w’indirimbo ku gihe cyabo. ati “yakundaga ibijyanye n’ubugeni kandi yari umunyabugeni mwiza “. yongeraho kandi ko yigeze kwegukana isoko ryo gukora ibishushanyo muri Kampala.

Uwobiganye Michael Kaaya mu nyandiko yakoze yagize ati”Twabyutse twumva inkuru y’inca mugongo yo kubura icyamamare cyacu Radio.Azahora iteka yibukwa.Yayoboraga ihuriro ry’urubyiruko rw’abanyeshuri (YCS students) kandi buri gihe twahoraga twegukana ibihembo. yari umunyeshuri usobanutse kandi ufite ubuzima bwuzuye. Fr Picavet, ihangane ubuze umwana wawe, Sr Mary umunyeshuri wawe yajyanye n’impano zose, Dutakaje impano.umwe mu baririmba by’umwimerere muri Uganda”.


Aba ni Abanyeshuri bo kuri Holy Cross Lake View aho yize icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye

Abinyujije k’urukuta rwa Facebook ya New Vision Liz Elder, Ati” Igihe wowe na weasel mwagaragaye ku ruhando rwa muzika, uruganda rwa muzika ntirwari rumeze neza. Umuziki w’abahanzi bacye bari bakunzwe kuri icyo gihe wageze aho ubura umwimerere, nta nyungu ndetse waravuye ku gihe. Mwembi mwageze ku ruhando rwa muzika muhita mutuma uruganda rwamuzika rusubira ibuzima ruva ibuzimu. Mwazanye irushanwa ry’indirimbo nshya zitanga ibyishimo.”

Perezida Yoweri Kaguta Museveni abinyujije kuri twita yagize ati” Havuzwe ibyerekeranye n’urupfu rw’umuhanzi Moses Ssekibogo uzwi ku izina rya Mowzey Radio.Nagize ubufasha ntanga bwo ku muvuza nizeye ko azakira ! yari umwana muto w’impano ndetse n’ahazaza he hari imbere”.

Juliana Kanyomozi n’ikiniga kinshi kuri twita ati”Ntushobora kugenda utyo!. Kubera iki ?”.

Ibindi wamenya byaranze Nyakwigendera

1.Mu 2008 Yarangije kaminuza ya Makerere mu ishami rya Busikoroji (Psychology) kuri buruse ya reta

2.Muri 2004 yajyanywe kwa Jose Chameleone ngo batangire gukorana abifashijwemo n’umugabo witwa Chagga.

3.Radio yandikaga indirimbo zirenga enye (4) mu cyumweru,byamutwaraga iminota 30 yo kwandika indirimbo ikarangira.


Nyakwigendera ari kumwe na Weasel bari kwishuri


Uyu ni umugorewe ba byaranye Liliani Mbabazi bafitanye abana batatu

Abapfakazi ba Radio aribo, Lilian Mbabazi, Jennifer Robinson n’ abana babo

Lilian Mbabazi ari kumwe n’abana yabyaranye na Radio aribo Asante na Ayana Kazooba Sekibogo


Umupfakazi wa Radio w’umuzungukazi Jeniffer Robinson hamwe n’umwana we Sekibogo Leo Njovu


Lilian Mbabazi n’umwana we Ayana Kazooba Sekibogo arimo gusengera umubyeyi we

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/02/2018
  • Hashize 6 years