Ibyo Perezida Kagame akunda kuvuga mu gihe cyo kwibohora : Kwibohora ni ukwanga iterabwoba ntabwo wanzanaho iterabwoba kuko ndaryanga

  • admin
  • 04/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Kagame akunda kuvuga ko kwibohora nyako ari ukwibohora agasuzuguro, kandi ko ari ugutinyuka guhanganira ukuri, akunda kwi butsa abanyarwanda ko nta muntu n’umwe ushobora kubakunda kurusha uko bikunda.

Perezida Kagame iyo yifatanyije n’abaturage mu kwizihiza isabukuru y’imyaka u Rwanda rumaze rwibohoye, akunda kwibutsa ko kwibohora nyako ari ukwanga agasuzuguro.

Perezida Kagame akunda ku bigaruka ho iyo atanga ubutumwa bwa bamwe mu bategetsi bo mu bihugu by’u Burayi aho abibutsa ko bagomba guha agaciro uburenganzira bw’Abanyafurika aho ku bimwigisha .

Icyakora Perezida Kagame na none asanga abo bategetsi b’Iburayi atari bo ba kwiye kumubwiriza ibyo ku bahiriza ikiremwa muntu mu gihe asanga aribo bagize uruhare mu kwambura agaciro abanyarwanda, kuko ngo usanga ibyo bihugu bikomeza gushyigikira abahekuye u Rwanda.

Perezida Ati “ Ariko impamvu irahari wenda uwaguhaye ubwigenge akaguha igice ikindi akagisigarana…ibyo kwibohora twibohoraga ubuyobozi bubi, imigirire mibi turwana n’abashyigikiye abayoboraga u Rwanda bica abanyarwanda.

Agira ati “N’ubu abishe Abanyarwanda baracyabunze ahantu bashyigikiwe n’abari babashyigikiye na mbere hose, ubwigenge no kwibohora dushaka ni ugutinyuka tukabwira uwo ari we wese ngo kwibohora ni ibyacu, ni uburenenazira, nta muntu ushobora kudukunda kurusha uko twikunda.”

“Abarwanye bagakomereka, bagakiza ubwicanyi barangiza bakaba ari bo bibutsa ngo kubahiriza ibiremwa by’umuntu; ni bo baremye ibyo biremwa se, na bo ni ibiremwa nkanjye…ntawaremye undi, icyo twakora ni ukubahana, guhana agaciro, ni ugufatanya.”

Ati “Aho kugirango dufatanye turwanye iterabwoba wowe uraza kunshyiraho iterabwoba, twese turi ibiremwa….Kwibohora ni ukwanga iterabwoba,ntabwo wanzanaho iterabwoba kuko ndaryanga…ndabyanga.

Perezida Kagame yavuze ibyo, ubwo yasubizaga ibaruwa yari yandikiwe aho Perezida w’u Bufaransa François Hollande icyo gihe yamwandikiye ashima uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Muri ubwo butumwa hari aho Perezida François Hollande yagize ati “Twizeye ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere ariko runubaha uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.”

Mu mihango yo kwizihiza imyaka ishize u Rwanda rwibohoye, Perezida Kagame

akunda gushimira abaturage bacumbikiye abasirikari ba RPF Inkotanyi benshi bakanabizira.

Perezida Kagame akunda kuvuga ko kwibohora atari iby’umuntu umwe ndetse n’inyungu zo kwibohora zikwiye kugera kuri buri wese.

JPEG - 187.9 kb
Perezida Kagame arikumwe n’ abanyamakuru ba RADIO MUHABURA k’urugamba

Mu gihe gishize Perezida yaburiye abayobozi batubahiriza inshingano zabo, abanyereza umutungo wa rubanda, ko igihe cyabo cyarangiye ahubwo ubu bagiye gutangira kubyishyura.

Kagame yagize Ati “Ngiye kugendera ku bwihutirwe bw’icyorezo mbukoreshe mu gukemura ibi byorezo bindi , mushinzwe abaturage, mufite akazi mushinzwe, namwe mukwiye kwiha agaciro nk’abanyarwanda.”

“Ntabwo ari ibintu byo gukina, ntabwo ari igihugu twubatse amaraso yamenetse y’abazize ubusa, hameneka ay’abarwaniye igihugu mwarangiza mukabikinira hejuru, ndabasezeranya ko abantu baraza gutangira kubyishyura.”

Kagame yavuze ko abayobozi bazabazwa ibyo batubahiriza mu buryo busa n’agahimano.

Ati “Amakosa yo ya buri munsi arasanzwe, ayo ntabwo ariyo tuziza abantu. Ntabwo waziza abantu amakosa asanzwe, abantu bakora amakosa ariko ibi bindi by’agahimano, byo kwangiza, ukangiza umutungo w’igihugu, ukangiza ibikwiriye kuba bifasha abaturage ukabigira ibyawe, byo birahagarara byanze bikunze. Byanze bikunze, ubu byarangiye.

Perezida yavuze ko iyi ngingo iganirwaho inshuro nyinshi n’abayobozi mu nama n’indi mihuro inyuranye ariko ko nta gihinduka, kandi ababa bari muri izo nama ari abantu bamwe.

Ati “Buri munsi turabiganira. Buri gihe ni abantu bamwe cyangwa abandi, ubundi tukaba twahuye, tugahurira mu mwiherero, tugahurira mu mushyikirano, mu nama z’umuryango zisanzwe, ziduhuza turi benshi ubwo ndavuga RPF ariko no mu zindi nzego za leta. Turi abantu bari bakwiye kuba bumva icyo dushaka, uko twakigeraho, ibigomba gukorwa, ibyo dutanga.”

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bagomba gukora mu byo baba barahisemo, mu nshingano baba barihaye.

Ati “Ni abagira ukubazwa inshingano, udakoze uko byagakwiriye kuba bikorwa hakagira umubaza, bakagenda bapima intambwe batera bashakisha n’uburyo bwabashoboresha no kugera ku bindi. Nta nzira y’ubusamo. Nta nzira zindi wanyuramo ugenda uhunga ibikomeye ngo ntuhangane nabyo ugahora ushakisha ibyoroshye ngo hanyuma hari inzira yoroshye abantu banyuramo mu kugera ku byo bashaka. Nta yibaho na busa.


Perezida Yasabye abakiri bato nibura abagejeje ku myaka 45, kumva ko ibihe biri imbere aribo bafite igihugu mu maboko.

Ati “Nibatiga hakiri kare gukosora amakosa yakozwe n’ababaje imbere, ba twebwe, ukumva bayakomeje, bakayabamo ntacyo bayatwaye, ubwo icyo gihugu kizaba gifite ibyago. Ni uguhitamo nabi, ntabwo baba nka bya bihugu navuze bigera ku byo bifuza.

Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/07/2020
  • Hashize 4 years