Ibyo birego ni uguhunga inshingano ze nka Perezida w’Igihugu – Perezida Kagame abwira Tsisekedi Tsilombo
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yanenze mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antoine Tsisekedi Tsilombo ukomeje kwirengagiza ibibazo by’ingutu biri mu gihugu ayoboye ahubwo agashaka kubigereka ku Rwanda.
Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Zain Verjee, uyoboye ibiganiro by’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu rya Qatar riri kubera i Doha guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 20 rikazasoza ku wa Gatatu taliki ya 22 Kamena 2022.
Ikiganiro cyakozwe ku Cyumweru taliki ya 19 Kamena, mu gihe Perezida Kagame yari yiteguye guhurira na Tshisekedi i Nahirobi muri Kenya kuri uyu wa Mbere mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya EAC yiga ku bibazo by’umutekano muke mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ya RDC.
Perezida Kagame yavuze ko bimwe mu bibazo Perezida Tshisekedi yirengagiza gukemura birimo no kuba yarananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro mu gihugu ayoboye, bikaba bikomeje guteza ibibazo mu butwererane n’ibihugu by’abaturanyi bishobora no guteza intambara y’urudaca mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Leta ya Congo ntiyahwemye kuvuga ko u Rwanda ari rwo rwihishe inyuma y’ibitero by’inyeshyamba za M23 zirimo guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, n’abafite inkomoko mu Rwanda.
Perezida Tsisekedi we ubwe yareruye inshuro nyinshi ko Perezida Kagame ari we urimo gutera inkunga izo nyeshyamba. U Rwanda rwamagana ibyo birego bidafite ishingiro cyane ko n’Umuryango Mpuzamahanga uvuga ko nta gihamya gifatika cyatuma rushinjwa ibyo birego.
Ku rundi ruhande ayo magambo ya Perezida Tshisekedi na Guverinoma ye, ari mu bikomeje gushora abaturage batagira ingano mu bikorwa by’urugomo, ubwicanyi n’ubundi bugome bikomeje gukorerwa Abanyarwanda n’Abavuga Ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi bavukiye bakanakurira muri icyo Gihugu.
Perezida Kagame, avuga kuri Tshisekedi nk’uko byatangajwe na Bloomberg, yagize ati: “Ibyo birego ni uguhunga inshingano ze nka Perezida w’Igihugu.”
Yongeraho ko mugenzi we adashoboye guhangana n’imitwe yitwara gisirikare mu burasirazuba bwa Congo, ari na cyo kibazo Guverinoma ayoboye n’Umuryango w’Abibumbye bananiwe kurandura mu myaka isaga 20 yose ishize.
Umwe muri iyo mitwe ni uwa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukaba unakomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Undi mutwe ni uwa M23 ari na wo utuma Leta ya RDC ibuzwa amahwemo no kuba waranze gukomeza kubona hari Abanyekongo bimwa uburenganzira bwabo bahorwa ko bafite isano bahuriyeho n’Abanyarwanda.
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ikibazo cy’amoko y’Abanyarwanda muri RDC n’uburyo kirimo gushakirwa ibisubizo bikwiye kwitabwaho byihariye. Ni ikibazo gishobora gukemurwa. Uramutse urebye ku burenganzira bw’abantu, gukemura ibibazo byabo ni ikintu cyoroshye.”
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Tshisekedi yayoboye inama y’Abaminisitiri aho yongeye gushimangira ko Igihugu cye gikomeje kugabwaho ibitero n’u Rwanda rwihishe inyuma ya M23.
M23 yerekeje mu Mujyi wa Goma, RDC ishobora kwisanga nta yandi mahitamo ifite uretse ibiganiro
Amakuru agezweho ni uko nyuma yo gufata Umujyi wa Bunagana ukora kuri Uganda, kuri ubu inyeshyamba za M23 zifite muri gahunda gufata n’Umujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ubwicanyi burimo gukorerwa abavuga Ikinyarwanda.
Kuri ubu Leta ya RDC ishobora kwisanga biyisabye kongera kugirana imishyikirano n’inyeshyamba za M23, igihe zaba zimaze gufata Umujyi wa Goma. Ibyo byatuma uwo mutwe usaba kwinjizwa mu Ngabo, guhabwa imyanya mu nzego zifata ibyemezo z’Igihugu no guhanagurwaho ubusembwa zambitswe zitwa ibyihebe nk’uko bigaragazwa na raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu mpera z’icyumweru gishize.
Perezida Kagame ashimangira ko nta mpamvu n’imwe u Rwanda rushobora kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo barimo abashaka guhabwa uburenganzira mu gihugu cyabo, asaba Leta ya RDC gukemura ibibazo byayo ikagabanya kubigereka no kubikururira ku Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere, Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba baganiriye ku bibazo by’umutekano muke muri RDC, harebwa no ku mushinga wo kohereza ingabo zihuriweho zo guhashya inyeshyamba zikibarizwa muri icyo gihugu ziganjemo izihungabanya ibihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari mu rugendo rwo kunga ibyo bihugu nk’Umuyobozi Mukuru wa EAC, aho yiyongereye kuri Perezida w’Angola akaba n’’Umuyobozi w’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari Joao Lourenco.
Perezida Kagame, avuga ku guhura kw’Abaperezida bo muri EAC kuri uyu wa Mbere, yagize ati: “Ntabwo ari uko tutamaze igihe duhangana uko bikwiye n’ibibazo bihari ariko bigeze ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro, ku bw’impamvu ntarasobanukirwa, Perezida Tshisekedi yahisemo ikindi cyerekezo.”
Hagati aho mu gihe u Rwanda rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bibarizwa mu muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM 2022), Perezida Tshisekedi yiyambaje Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kugira icyo akora ku bibazo u Rwanda rufitanye na RDC.
Impuguke mu bya Politiki zivuga ko uretse kuba ibibazo byo gushinja u Rwanda guteza umutekano muri RDC bimaze imyaka ikabakaba 30, icyo gihugu gishobora kuba cyarahisemo kuba ijwi ry’abagerageje kuvangira gahunda n’ubufatanye u Rwanda rufitanye n’amahanga.
Muri izo gahunda harimo n’iyo nama ya CHOGM abarwanya Leta y’u Rwanda batashakaga ko iba, kimwe n’umushinga w’u Bwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda.
Byitezwe ko RDC niyemera gukorana n’Akarere kose ka EAC, ibisubizo by’ibibazo byinshi yahuraga na byo bizahita biboneka kandi n’urwikekwe abayobozi n’abaturage bagiriraga abaturanyi ruzavaho, hatangire urugendo rwo kubaka amahoro arambye mu Karere.