Ibyishimo n’umunerezero byateganyijwe abitabiriye CHOGM mu Rwanda[REBA AMAFOTO-]
U Rwanda rubaye Igihugu cya mbere cyakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOHM) nyuma y’imyaka ine, mu gihe ari inama isanzwe iba buri nyuma y’imyaka ibiri.
Inama za CHOGM zatangiye gukorwa mu mwaka wa 1971, iteraniye i Kigali ikaba ibaye iya 26 ije ikurikira iyaherukaga kubera mu Bwongereza mu mwaka wa 2018. U Rwanda rwagombaga kuba rwarayakiriye mu 2020 ariko isubikwa inshuro ebyiri zose kubera icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse amahuriro, inama n’ingendo mpuzamahanga.
Guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 20 kugeza ku wa Gatandatu taliki ya 25 Kamena, u Rwanda ruzaba rurimo kwakira abashyitsi basaga 5,000 baturutse mu bihugu 54 bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).
Abashyitsi benshi bamaze gusesekara i Kigali, bamwe muri bo banze kubyihererana bavuga imyato urugwiro n’ibyiza nyaburanga basanze bibategereje.
Muri bo hari abaherukaga gusura u Rwanda mu bihe byashize, mu gihe abandi ari bwo bwa mbere bakandagiye i Kigali. Uwitwa Simon Ndanczuk yagize ati: “Ni iby’igikundiro kuba ngarutse mu Rwanda. Ni igihugu cy’agahebuzo…”
Abandi benshi bagiye batangaza amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza uburyo bishimiye kwakirwa neza i Kigali, Umujyi bamwe bavuga ko uhiga indi yose yo muri Afurika mu kugira gahunda, isuku n’umutekano byubatse izina mu ruhando mpuzamahanga.
Uretse kuba harateguwe inama n’ibikorwa bihuriza abitabiriye CHOGM mu byiciro bitandukanye, Leta y’u Rwanda yanateguye umwihariko w’ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye, bigenewe abashyitsi aho bazaba basabana na bagenzi babo b’Abanyarwanda.
Ibyo bikowa bihera ku myidagaduro no kwishimisha, gusura no guhererekanya umuco binyuze mu bihangano, ibyo kunywa no kurya ahatandukanye muri Kigali, siporo n’imyitozo ngororamubiri n’ibindi bifasha abashyitsi kumva iyi minsi irindwi ibahindukiye nk’amasaha.
Ibirori byo ku muhanda
Inama ya CHOGM 2022 ibaye mu gihe hari ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bimaze kubaka izina mu gukorerwamo ibitaramo n’ibirori byo ku muhanda nko ku Gimimenti, Imbuga City Walk/ Car Free Zone, Biryogo n’ahandi.
Muri iki cyumweru ibigo bitandukanye nka Kigali Farmers’, Artisans’ Market, Ikaze PCO, na Intore Entertainment byateguye ibirori binyuranye bizakorerwa muri ibyo bice aho abashyitsi bazahahurira n’abataramyi b’Abanyarwanda bakarushaho kwizihirwa.
Ibyo bitaramo birabera muri Imbuga City Walk buri munsi bikazajya bitangira guhera saa sita z’amanywa kugeza saa tatu z’ijoro. Ibyo birori bizaba binamurikirwamo imideli nyafurika yakozwe n’abahanga batandukanye basobereye ibyo kumurika imideli, ibihangano byakozwe n’Abanyarwanda, ndetse hari n’igice cyahariwe imyidagaduro y’abana bato.
Bimwe mu bindi bikorwa bihateganyijwe harimo ko ukeneye kurya bitari bumugore kuko hari bube hanateguwe ibinyobwa n’ibiribwa mu Nguni zose z’aharimo gukorerwa ibirori.
Ibirori Rusange bya Kigali
Iki kirori kigenewe guhuriza hamee abaturage b’u Rwanda n’abanyamahanga aho bazajya bahererekanya imico inyuranye binyuze mu ndirimbo, imikino isetsa ndetse n’indirimbo z’abahanzi bazajya baza batunguranye baturutse muri Afurika no ku yindi migabane.
Ibyo birori birabera ku Gisimenti mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Mbere taliki ya 20 Kamena, hanyuma bikomereze mu Biryogo I Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge. Ibyo birori ni byo biri bube nk’ibifungura ibindi byose biteganyijwe muri iki cyumweru.
Siporo rusange ikorwa mu ijoro
Iyo siporo rusange ikorwa mu masaha y’ijoro mu Mujyi wa Kigali (Kigali Night Run) na yo iri mu bikorwa by’imyidagaduro bimaze gushinga imizi bihuza abantu batandukanye barimo urubyiruko n’abakuze, bakaba banyura mu mihanda yateguye aho badashobora guhura n’imbogamizi iyo ari yo yose yababuza kwidagadura ari na ko birinda indwara zitandura.
Icyo gikorwa kizaba kuri uyu wa Kabiri taliki ya 21 Kamena guhera saa moya z’umugoroba (7:00pm) kugeza saa tatu z’ijoro
Biteganyijwe ko abazitabira bazirukanka ibilometero bitanu, icyo gikorwa kikaba cyarashyizwemo mu kurushaho gufasha abitabiriye CHOGM kuryoherwa n’ibyiza by’Ikigali banitungira amagara yabo.
Amarushanwa ya Cricket yateguriwe CHOGM
Muri Sitade ya Gahanga yagenewe umukino wa Cricket, hateguwe amarushanwa azaba ku ya 23 Kamena, icyo gihe kikaba cyarateguriwe no kuba umwanya mwiza wo kwidagadura kw’abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye iyi nama. Ni amahirwe kandi y’u Rwanda yo kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga nk’Igihugu gishyize imbere iterambere rya siporo zinyuranye.
Amarushanwa y’ubusabane ya Golf
Iyi nama ya CHOGM izaba n’amahirwe akomeye yo kugaragaza umukini wa Golf mu kibuga gishya giherutse gutahwa mu Mujyi wa Kigali, akaba ari na ho abanyacyubahiro bazajya bafatira akaruhuko. Amarushanwa azaba ku ya 24 Kamena, akaba anitezweho kuzaba n’urubuga rwihariye ku bayobozi n’abahagarariye ibigo bitandukanye bazaba baganira ku mishinga y’ubucuruzi bashobora guhererekanya.