Ibyishimo bidasanzwe by’abahawe inzu barimo na Ndimbati utiyumvisha uburyo agiye gutura mu igorofa [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abaturage bahawe amazu mu mudugudu w’icyitegererezo barishimira kuba babonye amacumbi y’akataraboneka mu gihe imvura yabanyagiraga ndetse banafite n’ubwoba bw’uko inzu zabahitana dore ko bari batuye mu manegeka.

Ni umudugudu wa Karama wubatswe mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge mu mujyinwa Kigali,watashywe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga mbere y’uko u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi wo kwibohora.

Ataha uyu mudugudu,Perezida Kagame yavuze ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko ko kwibohora bikomereje ku rugamba rw’ibikorwa.

Ati “Urugamba turimo ni urw’umutekano, urw’amajyambere n’ibikorwa bityo tukaba u Rwanda, abanyarwanda, abanyafurika dukwiriye kuba turibo.”

Mukangira Mariya, umwe mu baturage bahawe inzu muri uyu mudugdu wahoze atuye mu Mudugudu wa Kiruhurura, Akagali ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, atuye mu manegeka hagati ya ruhurura ebyiri.

Yavuze ko iyo imvura yagwaga yabaga azi ko itamusiga we n’abana be.

Ati “Iyo imvura yagwaga yose yaranyagiraga, narasohokaga ngafata akadobo nkanaga amazi hanze. Iyo imvura yagwaga nabaga nzi ko njye n’impfubyi nasigaranye turi bupfe tugashyira. Ndabashimiye ko mwantekerejeho mukantuza mu mudugudu w’icyitegererezo.”

Mukangira yashimiye Perezida Kagame ku kuba abana be bagiye kujya biga hafi mu gihe bakoraga urugendo rurerure bajya ku ishuri, bakaza bananiwe kandi bashonje.

Naho uwitwa Uwihoreye Moustafa uzwi ku izina rya Ndimbati muri filimi Nyarwanda na we ari mu bahawe inzu mu mudugudu w’ikitegererezo i Karama yishimiye iyi nyubako avuga ko atiyumvisha uburyo agiye gutura mu igorofa.

Ati “Ubu nanjye ngiye gutura muri Etage hehe no kongera kuba mu manegeka ya Kiruhura.

Ndimbati yakomeje ashima izo nyubako nshya bagiye kubatuzamo ngo kuko yahasuye akazireba agasanga ari inzu z’akataraboneka zijyanye n’igihe kandi zifite ibikoresho byose bikenerwa n’umuryango.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko ibikorwa remezo byubatswe kubera uwo mudugudu bifitiye akamaro n’abandi baturage.

Urugero ni urw’umuhanda wa kaburimbo uva ahazwi nko kuri Ruliba ukagera i Nyamirambo witezweho kugabanya umuvundo w’imodoka wajyaga uboneka ku muhanda wa Nyabugogo-Giticyinyoni.

Inzu zatanzwe kuri aba baturage, harimo izifite agaciro ka miliyoni zisaga 22 n’izindi za miliyoni zisaga 19 Frw.




JPEG - 133.9 kb
Perezida Kagame yavuze ko urugamba rw’amasasu rwarangiye hasigaye urugamba rw’ibikorwa
JPEG - 147.9 kb
Mukangira yashimiye Perezida Kagame ku kuba abana be bagiye kujya biga hafi mu gihe bakoraga urugendo rurerure bajya ku ishuri


JPEG - 171.6 kb
Uwihoreye uzwi ku izina rya Ndimbati mu byishimo byinshi avuga ko atumva uburyo agiye gutura muri etaje avuye mu manegeka





JPEG - 203.5 kb
Gen.Kabarebe na Gen.Mubaraka bari kumwe n’umuyobozi wa REG Ron Weiss



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years