Ibyihebe byatangaje ko bizakata umutwe Christiano Ronaldo na Messi mu gikombe cy’isi 2018

  • admin
  • 17/05/2018
  • Hashize 6 years

Ibyihebe byo mutwe w’iterabwoba wa ISIS byatangaje ko byiteguye guca imitwe ibihangange muri ruhago Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ubwo bazaba bari mu gikombe cy’isi kizabera mu Burusiya.

Mu gihe igikombe cy’isi gisigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ibyihebe bikomeje gutera ubwoba bukomeye abakinnyi n’abafana bazitabira igikombe cy’isi,noneho byongeye gusohora amashusho atera ubwoba ibihangange mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo na Messi ndetse bishyira hanze amafoto y’ibyo bihangange ateye ubwoba agaragaza birigucibwa imitwe mu kibuga.

Amashusho Ibi byihebe byashyize hanze ni amashusho agaragara bifashe imitwe aba bakinnyi,bihita byandikaho amagambo ateye ubwoba.

Ayo magambo agira ati “amaraso yanyu azuzura mu kibuga”.

Ibi bije nyuma y’uko imigambi y’ibi byihebe ipfubye muri Syria no muri Iraq,ndetse n’umujinya byatewe n’uko Perezida w’Uburusiya Putin aherutse kwica ibyihebe bigera kuri 11 bityo bikomeje gutera ubwoba abafana bazitabira igikombe cy’isi kizabera muri icyo gihugu.

Ibitero by’iterabwoba biramutse bibaye mu Burusiya si ubwa mbere byaba bikozwe mu marushanwa akomeye kuko mu mikino Olempike yabereye i Munich mu 1972, ingabo zitwa “Black September” zo muri Palestine zateye aho ikipe ya Israel yacumbikaga zishimutamo 11 n’umupolisi w’Umudage ziza no kubica nyuma y’amasaha 16.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/05/2018
  • Hashize 6 years