Ibyihariye kuri Green City Kigali, umushinga uzahindura imiturire i  Kigali

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Umujyi wa Kigali ugiye gutangiza umushinga wo kubaka Umujyi utangiza Ibidukikije uzwi nka Green City Kigali, uzashyirwa mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Byatangarijwe mu kiganiro Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024

Iki kiganiro cyagarutse ku buzima rusange bw’Umujyi wa Kigali n’imishinga y’iterambere iteganyijwe mu bihe biri imbere.

Mu mishinga ihanzwe amaso harimo uwa Green City Kigali, uzubakwa ku buso bwa hegitari 600 i Kinyinya.

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, Marie Solange Muhirwa, yavuze ko ari ahantu hazaba hubatswe inzu zishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ahazakoreshwa ibikoresho bitangiza ibidukikije mu kuzubaka.

Yagize ati “Twifuje ko twagira umujyi cyangwa agace umuntu yabonamo ibintu byose akenera nk’ishuri ry’umwana, aho umuntu yabona akazi, ahantu umuntu yakwivuriza, aho yahaha, ibyo byose ukabibona udakoze urugendo rw’iminota irenze 15.”

Muri rusange Umushinga wa Green City Kigali uzakorerwa mu Tugari twa Gasharu na Gitega, aho hazagabanywamo uduce (Quartiers) 18, aho buri kamwe kazajya kaba gafite ibikenerwa byose.

Muhirwa yavuze ko uyu mushinga uzubakwamo inzu ziciriritse n’abaturage bisangamo.

Ati “Twifuza ko twajya dukora inzu ziciriritse kandi tugakoresha ibikoresho dusanga aho, kandi akaba ari inzu zijyanye n’umuco wacu.”

Umujyi wa Kigali utangaza ko abaturage batuye i Kinyinya ahazakorerwa uyu mushinga by’umwihariko abafite ubushobozi bemerewe kubaka bagendeye ku gishushanyo mbonera.

Ku rundi ruhande ariko, abadashoboye kwiyubakira bijyanye n’igishushanyo mbonera, bazajya bahagurisha hubakwe n’abafite ubushobozi

Ibijyanye n’ibikorwaremezo birimo amashuri, amavuriro, amasoko, ibibuga by’imikino n’ibindi bitandukanye bizubakwa n’Umujyi wa Kigali

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa inzu ibihumbi 10 z’abaturage by’umwihariko ab’amikoro make.

Yatanze urugero rw’umushinga wo kubaka ahazwi nka Mpazi, ahari kubakwa inyubako zizamuye hejuru, bikaba byafasha mu gutuza abaturage benshi kandi ahantu hato

Ati “Dufite gahunda ikomeye yo guteza imbere ibijyanye n’amacumbi ashobora gutuma n’abaturage b’amikoro make bashobora kubona aho bakura inzu cyangwa abayikodesha bakaba bayabona.”

Meya Dusengiyumva yavuze ko mu myaka iri imbere hazakomeza kubakwa ibikorwaremezo birimo imihanda n’ibindi bizafasha abaturage.

Ati “Imihanda uko umujyi utera imbere, bigaragara ko abaturage bagenda bayikenera, tuzakomeza kuyubaka. Harimo no kugenda twongera uburebure bw’imihanda dufatanya n’abaturage gukora.”

Mu myaka itanu iri imbere, Umujyi wa Kigali urateganya gutera ibiti birenga miliyoni 3, bizatuma ubasha kubaho utangiza ibidukikije

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/09/2024
  • Hashize 2 weeks