Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Mutarama 2022

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/01/2022
  • Hashize 3 years
Image

Ku wa Gatatu, taliki ya 26 Mutarama 2022, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2021.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19.

Izi ngamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose, mu gihe cy’ukwezi kumwe uhereye ku wa Kane, taliki ya 27 Mutarama 2022, kandi zizongera kuvugururwa hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.

Abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya mu ruhame no kwitabira ibirori bitandukanye.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa sita z’ijoro (12:00 AM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tanu z’ijoro (11:00 PM).

b. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

c. Abagenzi bose binjira mu Gihugu bagomba gupimwa COVID-19 (PCR and Rapid tests) bakigera mu Gihugu, kandi bagomba kongera gupimwa ku munsi wa 3 (Rapid test), biyishyuriye, ahantu hagenewe gupimirwa COVID-19.

d. Ibiro by’Inzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakazajya basimburana.

e. Ibiro by’Inzego z’abikorera (Private offices) bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakazajya basimburana.

f. Abikorera ku giti cyabo (Business Owners) mu Gihugu hose bagomba gukora ku buryo abakozi babo bose baba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye. Minisiteri y’Ubuzima ishobora gufunga by’agateganyo inyubako zaba iza Leta cyangwa iz’Abikorera mu gibe bigaragaye ko habonetsemo umubare munini w’abanduye COVID-19.

g. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 75% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kuba barikingije byuzuye kandi bakagaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’uko inama iterana.

h. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza, bisi zizajya zitwara abantu bicaye gusa bangana na 100% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo imodoka zinjiremo umwuka uhagije. Abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi barasabwa gutwara gusa abagenzi bikingije COVID-19. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

i. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Abagenzi bagenda kuri moto n’amagare bagomba kuba barikingije COVID-19 ndetse n’ababatwaye kuri moto n’amagare. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

j. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

k. Amakoraniro rusange azasubukurwa, yitabirwe n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho byabereye mu gihe byabereye imbere mu nyubako; na 75% mu gihe byabereye hanze. Abateguye iyo mihango bagomba kubimenyesha Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze iminsi 7 mbere y’uko biba. Abitabiriye ibyo bikorwa bagomba kwerekana ko bikingije kandi bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’uko biba. Aho bishoboka, amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.

Abategura ibyo bikorwa bagomba gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

l. Imihango yose ibera mu nsengero igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 75% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu. Abitabira amateraniro bagomba kuba barikingije COVID-19.

m. Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Abakiriya bagomba kuba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye.

n. Utubari tuzakomeza gukora, hubahirizwa Amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko tukakira abatarenze 75% by’ubushobozi bw’aho twakirira abantu. Abakiriya bagomba kuba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye.

o. Ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri (night clubs/live bands/karaoke and concerts) n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bizafungura mu byiciro. Uburenganzira buzatangwa na RDB hashingiwe ku isesengura rizakorwa.

P. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Abafana bemerewe kureba imikino kuri sitade no ku bibuga by’imikino. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangazwa na Minisiteri ya Siporo.

q. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro. Abitabira siporo ikorewe muri izi nyubako bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 12), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 72 mbere yo kubyitabira.

r. Koga muri za Pisine (swimming pools), ahakorerwa sauna na massage bizakomeza gufungura mu byiciro. Abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 12), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 72 mbere yo kubyitabira nk’uko bikubiye mu Mabwiriza ya RDB.

s. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 50 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19 mu gihe cy’amasaha 72.

Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose barashishikarizwa kwikingiza byuzuye harimo no guhabwa urukingo rwo gushimangira ku bujuje ibisabwa. Kwikingiza byongerera umubiri ubudahangarwa, bigatuma umuntu adapfa kwandura COVID-19, cyangwa ngo azahazwe na yo kugeza ubwo ajyanwa mu bitaro. Abaturage barashishikarizwa kwipimisha kenshi, ndetse igihe cyose bishoboka, bagakorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga kandi bakarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho gahunda yo gutangiza ku mugaragaro Parike y’Ubukerarugendo ya Nyandungu.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ibi bikurikira:

• Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, ihagarariwe n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, na Africa 50, yerekeye umushinga wa Kigali Innovation City Project Company.

• Ivugururwa ry’amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Ultimate Forests Company Ltd yerekeye gucunga akarere k’ubuhumekero ka Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’itegeko rivugurura Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’Ubukungu muri Afurika, yerekeranye n’inguzanyo igenewe ibikorwaremezo by’ibanze by’umushinga wa Kigali Innovation City- icyiciro cya 1 n’icya 2.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga ishoramari rigamije ibikorwaremezo, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo kwihutisha imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano n’inguzanyo zigenewe inkunga ya kabiri yo gushyigikira gahunda y’iterambere ry’umukozi n’iterambere rusange.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga kigamije guteza imbere ubuhinzi, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo kuhira no gucunga neza ibishanga bya Kayonza – icyiciro cya 2.

• Umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo cyo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD).

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

• Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisioye bakuru ba Polisi y’u Rwanda.

• Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Suzofisiye n’abapolisi bato ba Polisi y’u Rwanda.

• Iteka rya Perezida risezerera nta mpaka ba Ofisiye ba Polisi muri Polisi y’u Rwanda.

• Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye ba Polisi muri Polisi y’u Rwanda.

• Iteka rya Minisitiri risezerera nta mpaka ba Suzofisiye n’abapolisi bato muri Polisi y’u Rwanda.

• Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Suzofisiye n’abapolisi bato muri Polisi y’u Rwanda.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda:

• Bwana Tri Yogo Jatmiko, Ambasaderi wa Repubulika ya Indoneziya mu Rwanda, afite icyicaro i Dar es Salaam.

• Reverend Monsignor Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda (Apostolic Nuncio to the Republic of Rwanda).

• Bwana Emmanuel Udofa Assiak, Uhagarariye mu Rwanda Ikigega kigamije iterambere ry’ubucuruzi bwohereza ibintu mu mahanga muri Afurika (FEDA).

• Bwana Christoph Sutter, Uhagarariye Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara Imbabare mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.

• Bwana Ronith Probodha Peiris: Uhagarariye inyungu za Repubulika ya Gisosiyaliste ya Sri Lanka, afite icyicaro i Kigali.

• Bwana Faustin K. Mbundu: Uhagarariye inyungu za Hongiriya mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

• Bwana Ilija Gubie: Uhagarariye inyungu za Repubulika ya Seribiya mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

Muri Minisiteri y’Imicungire y’lbiza

• Philippe Habinshuti, Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

Muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu

• Benjamin Sesonga, Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda

• Prof Claude Mambo Muvunyi, Umuyobozi Mukuru/Director General

• Noella Bigirimana, Umuyobozi Mukuru Wungirije/Deputy Director General

• Dr. Isabelle Mukagatare, Head of Biomedical Services Department

Muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera

• Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru/Director General

Muri Minisiteri y’Uburezi 

• Divine Uwineza, Director of School feeding Unit

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana

• Jean Claude Kagaba, Director of Finance Unit

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda

• Therese Uwimana, Director of Data Revolution and Big Data Unit

9. Mu bindi:

• Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri gahunda yo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 28 uteganyijwe ku itariki ya 1 Gashyantare 2022.

• Minisiteri y’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri gahunda yo gutangiza Ukwezi k’Umuco mu mashuri mu Gihugu hose, kuzatangira tariki ya 2 Gashyantare, kurangire tariki ya 2 Werurwe 2022.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/01/2022
  • Hashize 3 years