Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2016

  • admin
  • 20/02/2016
  • Hashize 9 years

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Gashyantare 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yashimye uburyo amatora y’Inzego z’Ibanze yabaye kuwa 8 Gashyantare 2016 yagenze neza, inashishikariza Abanyarwanda kuzitabira amatora y’Abajyanama Rusange n’Abakandida b’Abagore ateganyijwe ku itariki ya 22 Gashyantare 2016.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 18 Mutarama 2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Umwiherero wa 13 w’Abayobozi igeze.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki n’Amabwiriza ngenderwaho yerekeranye n’iperereza ku mpanuka z’indege.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi igeze, itanga umurongo wo kuyinoza.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Gahunda y’Ibikorwa izageza mu mwaka wa 2017 ku bijyanye no korohereza ishoramari mu Rwanda.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Khartoum muri Sudani ku wa 24 Ugushyingo 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’Ubukungu muri Afurika (BADEA), yerekeranye n’Inguzanyo ingana na Miliyoni Cumi n’Eshanu z’Amadolari ya Amerika (15.000.000USD) agenewe Umushinga w’Umuhanda Nyagatare- Rukomo- Byumba- Base, Lot ya 1: Nyagatare – Rukomo.

Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano y’Inguzanyo No 929 yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 9 Ukuboza 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya Koweti gitsura Amajyambere y’Ubukungu mu Bihugu by’Abarabu, yerekeranye n’Inguzanyo ingana na Miliyoni Enye n’Ibihugu Magana Atanu z’Amadinari ya Koweti (4.500.000 K.D) agenewe Umushinga w’Umuhanda Nyagatare- Rukomo.

Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano y’Inguzanyo No 11/649 yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 29 Ukuboza 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya Saudi – Arabiya gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Mirongo Itanu N’Esheshatu n’Ibihumbi Magana Abiri na Mirongo Itanu z’Amariyali ya Saudi-Arabiya (56.250.000 SAR) agenewe Umushinga wo kubaka Umuhanda NyagatareByumba-Base.

Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano y’Inguzanyo No 5754- RW yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 31 Ukuboza 2015, hagati ya

Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’Inguzanyo ingana na Miliyoni Mirongo Itandatu n’Indwi n’Ibihumbi Magana Arindwi z’Amadetesi ( 67.700.000 DTS) agenewe Umushinga wo guteza imbere Urwego rw’Amashanyarazi mu Rwanda.

Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano y’Ubufatanye hagati y’Ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru agamije kohererezanya abagororwa, yashyiriweho umukono mu Bugesera, mu Rwanda, ku wa 20/11/2015.

Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano y’Ubufatanye agamije kurwanya

iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ubutagondwa hagati y’Ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru, yashyiriweho Umukono i Nairobi, muri Kenya, ku wa 06/10/2015.

Umushinga w’Itegeko ryemera Amasezerano agenga ukwishyira ukizana kw’abantu, umurimo, akazi n’uburenganzira bwo gutura mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) u Rwanda rwashyizeho umukono ku wa 8/6/2004 i Kampala, Uganda.

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 53/2011 ryo ku wa 14/12/2011 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisiviri (RCAA), rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bo ku Rwego

rw’Ibanze:

1. MWIZERA Frola;

2. UWINEZA Marguerite;

3. MUKESHIMANA Jacqueline;

4. UWAMAHORO Chantal;

5. INGABIRE Liliane

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bo ku Rwego

Rwisumbuye:

1. ILIMUBUHANGA Jean de Dieu;

2. MUHIRE Felix;

3. UWAYEZU Jean de Dieu.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Bwana GAKUBA ZIREZE Olivier wari Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Bwana NYIRINGANGO Josué wari Umushinjacyaha wo ku Rwego Rwisumbuye.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NKUSI Augustin wari Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Igihugu kwegura ku bushake.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana KABANO Jacques wari Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze kwegura ku bushake.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu SABA Mary, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo muri Minisiteri y’Ubutabera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana KARUHANGA David, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye no gutegura amasezerano/Contract Drafting Analyst/Senior State Attorney muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abanyamategeko bahagararira mu Nkiko Ikigega

cyihariye cy’Ingoboka (SGF).

Abo ni:

1. Bwana NIYIBIZI Aloys

2. Madamu NIBAKURE Florence

3. Madamu REKAMUHINKA Jeanne d’Arc

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri ajyanye n’Iby’Indege za

Gisiviri zitagira umupilote (Drones).

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri MINISANTE

Dr. NYEMAZI Jean Pierre: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

Muri Rwanda Biomedical Center (RBC)

Dr. CONDO UMUTESI Jeanine: Umuyobozi Mukuru/Director General

Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)

Dr. HAKIBA ITULINDE Solange: Umuyobozi Mukuru Wungirije/Deputy Director General in charge of Pension and Benefits

Muri MINISPOC

Lt. Col. RUGAMBWA Patrice: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

Muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge/National Unity and Reconciliation Commission (NURC)

Bwana NDAYISABA Fidèle: Umunyamabanga Nshingwabikorwa/Executive Secretary

Mu Rwego Ngishwanama rw’Igihugu rw’Inararibonye/Rwanda Elders Advisory Forum

Ambasaderi Gaspard Nyilinkindi: Member

Muri MINECOFIN

Bwana RWAMUGANZA Caleb: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

Muri MINIJUST

1. Legal Litigation Service

Madamu KABIBI Specioza: Division Manager

Bwana HABUMUREMYI Prosper: Senior State Attorney

2. Legal Advisory Service (LAS):

Bwana NTWALI Emile: Division Manager

Madamu KAGOYIRE Alice: Senior State Attorney

Madamu INGABIRE Mackline: Senior State Attorney

Muri Rwanda Law Reform Commission

Bwana DUSHIMIMANA Lambert: Head of Legislative Drafting and Translation Department

Muri MINEAC

Bwana KAYIHURA MUGANGA Didas: Rwanda Commissioner of the East African Competition Authority

Muri MINIRENA

1. Rwanda Natural Resources Authority (RNRA) :

Madamu NISHIMWE Grace: Head of Lands and Mapping Department

Deputy Registrar of Land Titles

Bwana MUYOMBANO Sylvain: Intara y’Amajyepfo

Madamu MUKAMANA Esperance: Umujyi wa Kigali

Bwana MUKUNZI Emmanuel: Intara y’Amajyaruguru

Bwana MUNYANGAJU Damascene: Intara y’Iburengerazuba

Bwana MUVARA Pothin: Intara y’Iburasirazuba

Bwana RUGEMA MILINDI Didier: Technical Land Operations Division Manager

Bwana KAGABO Joseph: Technical Mining Operations Division Manager

Bwana MUTAGANDA Amini: Head of Department of Forestry and Nature Conservation

Bwana MUGABO Jean Pierre: Director of Forest Seeds Unit

2. Muri Rwanda Meteorology Agency (RMA)

Bwana SEMAFARA NTAGANDA John: Umuyobozi Mukuru/Director General

Muri Rwanda Transport Development Agency (RTDA)

Bwana BIZUMUREMYI Jean Damascene: Head of Transport Planning & Operations Department

Madamu RUTERA Rose: Public Transport Division Manager

Bwana BARISANGA Fabrice: Planning & Research Division Manager

Bwana TWAGIRUMUKIZA Léonard: Development & Maintenance Operations Division Manager

Bwana Jérémie MUSHAKA: Corporate Service Division Manager

8. Abagize Inama z’Ubuyobozi/Board of Directors

Muri NAEB

1. Dr. NGABITSINZE Chrysostome, Chairperson

2. Bwana HATEGEKIMANA Cyrille, Vice-Chairperson

3. Madamu MATAMA NGABO Clairette,

4. Madamu NTABANA SHERI Alphonsine,

5. Bwana RWINKOKO Patrick,

6. Madamu KAYITESI Regina,

7. Bwana RUTUKU Richard.

Muri RWANDA PRINTERY COMPANY LTD

1. Bwana NZABONIKUZA Joseph, Chairperson

2. Madamu MUKAYIRANGA Solange, Vice Chairperson

3. Bwana ZIGIRA Alphonse,

4. Madamu Jeanne d’Arc De Bonheur,

5. Bwana Yosam KIIZA,

6. Madamu KANANGA Phiona,

7. Bwana MUKESHIMANA Marcel.

Muri National Industrial Research and Development Agency (NIRDA)

1. Bwana MUTABAZI Steve, Chairperson

2. Dr. NYINAWAMWIZA Laetitia, Vice Chairperson

3. Bwana MANZI Benjamin,

4. Dr. KAYUMBA Pierre Claver,

5. Madamu ASIIMWE Mary,

6. Bwana KALISA MIGAMBI Felly,

7. Madamu MUKABALISA Germaine.

Muri MUHABURA MULTICHOICE LTD (MMC LTD)

1. Madamu NKUNDA Laetitia, Chairperson

2. Madamu BUGUNYA Jacqueline, Vice-Chairperson

3. Madamu KALISA Prossie,

4. Bwana NYONI Lambert,

5. Bwana NINGABIRE Yves Bernard,

6. Madamu MUMUKUNDE Josephine,

7. Madamu MUKESHIMANA Beata.

Muri Military Medical Insurance (MMI)

1. Brig. Gen. Emmanuel NDAHIRO

2. Dr. Nathalie UMUTONI

Muri Rwanda Meteorology Agency(RMA)

1. Dr. Desire KAGABO, Chairperson

2. Madamu TUSHABE Rachael, Vice Chairperson

3. Capt. GAKOMATI Justin,

4. Bwana Mike HUGHES,

5. Bwana Jean Baptiste NSENGIYUMVA,

6. Dr. MUCYO Sylvie,

7. Madamu Laetitia NDUWIMANA.

Muri Real Property Valuers in Rwanda

Members of the Regulatory Council:

1. Madamu BUTARE NYAKURAMA Rhona, Chairperson

2. Eng. KYAZZE Edward, Vice Chairperson

3. Madamu MUGWANEZA Jacqueline,

4. Bwana NKUBANA Dismas,

5. Bwana KALAMAGYE John,

6. Madamu KAYIRABA Josephine,

7. Madamu KAGOYIRE Françoise.

Muri Rwanda Inter-Link Transport Company Limited (RITCO)

1. Bwana GATERA Jean d’Amour, Chairperson

2. Bwana MUHIZI Robert,

3. Madamu UWASE Patricie,

4. Madamu UWINEZA RUREMESHA Clementine.

Muri Primature

Madamu SAYINZOGA Kampeta: Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

Madamu MIREMBE Alphonsine: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretariat/Cabinet affairs

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative/RCA

Madamu BATAMURIZA Esther: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari.

Mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge/RSB

Bwana WICLEF KAGISHA Theogene: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Laboratwari z’ubutabire.

Bwana BAJENEZA Jean Pierre: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwemeza ubuziranenge bw’ibiribwa.

10.Mu Bindi:

a) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ubusabe bw’u Rwanda bwo gushyira Icyicaro cy’Ikigo “Future Earth” i Kigali ku rwego rwa Afurika bwemewe. Future Earth ni Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubushakashatsi rihuza urusobe rw’imishinga mu by’ubumenyi busanzwe n’ubumenyi nyamuntu ku mihindagurikire y’isi n’iterambere rirambye.

b) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama Mpuzamahanga ya 6 yiga ku ireme ry’Uburezi yatangijwe i Kigali, tariki ya 18/02/2016 muri Hoteli des Mille Collines. Iyi nama yibanze ku ngingo eshatu zijyanye n’uburezi, arizo: gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi n’ibikoresho, kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi no guteza imbere uburyo buboneye bw’isuzumabumenyi hagamijwe gusuzuma umusaruro w’uburezi n’imyigishirize.

c) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

Amarushanwa Nyafurika y’Umupira w’Amaguru azwi nka CHAN yabereye mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2016 yagenze neza. Uburyo yagenze bwashimwe n’Abanyarwanda n’Abanyamahanga.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uzizihizwa ku nshuro ya 13 tariki ya 21/02/2016 i Kigali, kuri Petit Stade, i Remera. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ikinyarwanda kinoze, ishingiro ry’uburere n’ubumenyi”. Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, hirya no hino mu Gihugu, mu byumweru bibiri bishize, hateguwe imurikabikorwa hanatangwa ibiganiro bijyanye no guteza imbere Ikinyarwanda.

d) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama y’Ihuriro Nyafurika ku byerekeye kugenzura indwara ya giripe kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 11 Werurwe 2016 muri Serena Hoteli.

e) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko igihembwe cy’Ihinga 2016 A cyatangiye hakorwa ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro, gushishikariza abahinzi-borozi gahunda ya Twigire Muhinzi no gukemura inzitizi zibangamira umusaruro ukomoka ku buhinzi. N’ubwo imvura yaguye nabi hakabaho n’ibiza mu Turere tumwe na tumwe tw’Igihugu, mu tundi Turere twinshi umusaruro wabaye mwiza kandi hari ingamba zafashwe zo kuwurinda kwangirika no kuwugeza ku isoko.

Ku byerekeye Igihembwe cy’Ihinga 2016 B, hazashyirwa imbaraga mu kugeza

ku bahinzi-borozi imbuto z’indobanure n’ifumbire ku gihe binyuze muri gahunda ya nkunganire.

Iri tangazo ryashyizweho umukono naStella Ford MUGABO

Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/02/2016
  • Hashize 9 years