Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 04 Werurwe 2022

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/03/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ku wa Gatanu, taliki ya 4 Werurwe 2022, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME. 

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Mutarama 2022, 

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira  ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. 

Izi ngamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose uhereye ku itariki ya 05 Werurwe 2022, kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima. 

Abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi. Kwikingiza byuzuye bisobanura guhabwa inkingo ebyiri ndetse n’urwo gushimangira ku bujuje ibisabwa (nyuma y’amezi 3 umuntu ahawe urukingo rwa 2). Abantu bitabira amakoraniro rusange ayo ari yo yose bagomba kwerekana ko bipimishije Covid – 19 mu gihe cy’amasaha 48 mbere yo kuyitabira. 

a. Imipaka yo ku butaka izafungurwa guhera ku wa Mbere tariki ya Werurwe 2022. 

Abagenzi binjira ku mipaka yo ku butaka bashobora kuzajya basuzumwa Covid-19 igihe bibaye ngombwa mbere yo kwinjira. 

b. Ingendo n’ibikorwa byose byemerewe gukomeza umunsi wose (amasaha 24 kuri 24)uretse ibi bikurikira bizajya bifunga saa munani z’ijoro (2:00 AM): ibitaramo by’umuziki, kubyina harimo na konseri, utubari, ibirori byo kwiyakira n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe. 

C. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abanyarwanda bose bava mu Gihugu na bo bagomba kuba barikingije Covid-19. 

d. Ibikorwa by’inzego z’abikorera (private businesses) n’ibiro by’Inzego za Leta (public offices) byemerewe gukoresha abakozi babyo bose. 

e. Abikorera ku giti cyabo (Business owners) bagomba gukora ku buryo abakozi babo bose baba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye. Minisiteri y’Ubuzima ishobora gufunga by’agateganyo inyubako zaba iza Leta cyangwa iz’Abikorera mu gihe bigaragaye ko habonetsemo umubare munini w’abanduye Covid-19. 

f. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza, bisi zemerewe gutwara umubare w’abantu bose zagenewe gutwara bicaye na 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara bahagaze. Amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo imodoka zinjiremo umwuka uhagije. Abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi barasabwa gutwara gusa abikingije Covid-19. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano. 

g. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Abatwara moto n’amagare ndetse n’abagenzi batwaye bagomba kuba barikingije Covid-19. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano. 

h. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteri, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. 

i. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza kandi zemerewe kwitabirwa n’umubare w’abantu ungana n’ubushobozi bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kuba barikingije byuzuye kandi bakagaragaza ko bipimishije Covid-19 mu masaha 48 mbere y’uko inama iterana. 

j. Amakoraniro rusange azakomeza kandi yemerewe kwakira umubare w’abantu ungana n’ubushobozi bw’aho yabereye. Abayitabiriye bose bagomba kuba barikingije byuzuye kandi bakagaragaza ko bipimishije Covid-19 mbere yo kuyitabira. Aho bishoboka, amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije. Abategura ayo makoraniro batazubahiriza aya mabwiriza, bazafatirwa ibihano. 

k. Imihango yose ibera mu nsengero yemerewe kwitabirwa n’umubare w’abantu ungana n’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Abitabira iyo mihango bagomba kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye. 

l. Resitora zizakomeza kandi zemerewe kwakira umubare w’abakiriya bangana n’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Abakiriya bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye. 

m. Utubari tuzakomeza kandi twemerewe kwakira umubare w’abakiriya bangana n’ubushobozi bwatwo bwo kwakira abantu, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Abakiriya bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye. 

n. Ibikorwa bya siporo zose biremewe. Abafana bemerewe kureba imikino kuri sitade no ku  bibuga by’imikino kandi bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye. 

o. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) byemerewe kwakira umubare w’abantu bangana n’ubushobozi bwabyo. Abitabira siporo ikorewe muri izi nyubako bagomba kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 12). 

p. Pisine (swimming pools), ahakorerwa sauna na massage bizakomeza gufungura mu byiciro.  Abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye (uretse 

abari munsi y’imyaka 12).

q. Abantu bitabira ikiriyo n’imihango yo gushyingura bagomba kuba barakingiwe Covid-19  mu buryo bwuzuye. 

Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose barasabwa kwikingiza byuzuye harimo no guhabwa urukingo rwo gushimangira ku bujuje ibisabwa. Kwikingiza byongerera umubiri ubudahangarwa, bigatuma umuntu adapfa kwandura Covid-19, cyangwa ngo azahazwe na yo kugeza ubwo ajyanwa mu bitaro. Abaturage barashishikarizwa kwipimisha kenshi kandi bakarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki

3. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko u Rwanda rwemeye kuba Umunyamuryango w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Inkingo (International Vaccine Institute). 

4. Inama y’Abaminisitiri yatanze impushya z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri. 

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo kuvugurura Gahunda ya Nkunganire ku nyongeramusaruro mu buhinzi. 

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano akurikira: 

• Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Kaminuza ya Carnegie Mellon University – Africa (CMU), ayemerera gukomeza gukorera mu Rwanda.

•Amasezerano hagati y’Ikigo gishinzwe ibikorwaremezo byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (EDCL) na Société Pétrolière Aviation Ltd yerekeranye no gucunga ibigega bya peteroli byo mu Rwabuye. 

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira: 

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yerekeye imisoro hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Congo yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro no gukumira ibikorwa byo kunyereza no kutishyura umusoro.

•Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Agence Française de Développement, yerekeranye n’impano igenewe gahunda y’Igihugu yo kwiga no kwigisha Ururimi rw’Igifaransa.

 •Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubushinwa y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga w’u Rwanda w’ikoranabuhanga mu burezi. 

8. Inama y ‘Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryerekeye ubwenegihugu Nyarwanda.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo n’imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda: 

• Maj. Gen. (Rtd) Robert Rusoke, High Commissioner wa Repubulika ya Uganda mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

•Madamu Zahra Ali Hassan, Ambasaderi wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Somaliya mu Rwanda, afite icyicaro i Dar es Salaam.

 Bwana Firas F. Khouri, Ambasaderi w’Ubwami bwa Yorudaniya mu Rwanda, afite icyicaro i Nayirobi.

•Madamu Isatu Aminata Bundu, High Commissioner wa Repubulika ya Sierra Leone mu Rwanda, afite icyicaro i Nayirobi.

•Bwana Esmond St. Clair Reid, High Commissioner wa Jamaica mu Rwanda, afite icyicaro i Abuja.

•Madamu Pauline Okumu, Uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga wa World Vision International (WVI) mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

•Madamu Jennet Kem, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buringanire n’Iterambere ry’Umugore (UN Women) mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

•Madamu Kaori Yasuda, Uhagarariye mu Rwanda Umuryango Mpuzamahanga wita ku mutungo kamere (IUCN), Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, afite icyicaro i Kigali. 

10. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira: 

Muri Banki Nkuru y’Igihugu-Abagize Inama y’Ubuyobozi (Board of Directors): 

•Léonard Minega Rugwabiza, Member 

• Diko Mukete, Member 

•Dr. Ildephonse Musafiri, Member

•Faith Keza, Member 

•Cyridion Nsengumuremyi, Member 

• Ivan Murenzi, Member 

• Alice Dushime, Member 

Mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda: 

• Dr. Emmanuel Rukundo, Umuyobozi Mukuru/Director General 

• Evariste Nsabimana, Umuyobozi Mukuru Wungirije/Deputy Director General 

Muri Rwanda Cooperation Initiative: 

• Amb. Christine Nkulikiyinka, Chief Executive Officer 

Muri Minisiteri y’Ubutabera: 

• Doris Picard Uwicyeza, Technical Advisor 

Muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango: 

• Aline Umutoni, Director General of Family Promotion and Child Protection 

Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB): 

• Antoine Ngarambe, Head of Interpol and Cooperation 

Mu Kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda:

• Charles Twayigize, Director of Mining Cadaster and Licensing Unit.

Ariane Kanyana, Director of Mining Extraction and Processing Unit.

Eric Uzabakiriho, Director of Mining Inspection Unit. 

Mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge: 

• Lionel Mafrebo, Director of Legal Metrology Unit. 

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative: 

• Innocent Baziga Ngoga, Director of Cooperatives Promotion and Capacity Building Unit.

Christine Mukakiramba, Director of Cooperatives Audit Unit. 

11. Mu bindi: 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 5 Werurwe 2022, mu Rwanda harimo kubera inama Nyafurika ya 8 yiga ku iterambere rirambye.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 08 Werurwe 2022, hazizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore.

 Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko guhera ku itariki ya 14 Werurwe kugeza ku ya 25 Gicurasi 2022, mu Turere twose tw’Igihugu hateganyijwe Itorero Inkomezabigwi rigizwe n’urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka  wa 2020/2021.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 15 Werurwe 2022, hazizihizwa Umunsi w’uburenganzira bw’umuguzi.

Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 3 Nyakanga 2022 u Rwanda ruzitabira imikino y’amajonjora mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya Basketball. Yayimenyesheje kandi ko u Rwanda ruzitabira Amarushanwa Nyafurika ya Basketball (Basketball Africa League) kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Gicurasi 2022.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/03/2022
  • Hashize 2 years