Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuya Kabiri Kamena 2016
- 03/06/2016
- Hashize 9 years
Kuri Uyu wa Kane, tariki ya 02 Kamena 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2016/2017.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi ba Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC).
Iri tangazo ryashyizweho umukono na MIREMBE Alphonsine, Umunyamabanga Uhoraho akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri mu izina rya Stella Ford MUGABO, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw