Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo ku ya 8 Nyakanga 2016

  • admin
  • 09/07/2016
  • Hashize 8 years

Kuwa Gatanu, tariki ya 8 Nyakanga 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Yemereye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye 146 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

Yasezereye mu kazi ba Ofisiye 5 bo mu Ngabo z’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 24 Kamena 2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’amazi yo kuhira inka cyatewe n’ibura ry’imvura mu Turere tumwe na tumwe tw’Intara y’Iburasizuba giteye, ibyakozwe n’ibirimo gukorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bagoboke abaturage bababonera ibiribwa n’ibirimo gukorwa kugira ngo inka zibone amazi, isaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi Nzego bafatanya gushaka ibisubizo byo gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye, barushaho kunoza igenamigambi, guhuza ibikorwa no guhanahana amakuru.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo n°5796- RW yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 17 Kamena 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Cumi Nenye n’Ibihumbi Magana Atanu z’Amadetesi (14.500.000DTS) agenewe umushinga wo gushyiraho Ibigo 2 by’Amashuri Makuru by’Indashyikirwa muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo- ACE II;

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°73/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena ububasha, inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira: – Iteka rya Minisitiri ryemerera kujya mu Kiruhuko cy’Izabukuru ba Su-Ofisiye Bakuru 225 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

Iteka rya Minisitiri risezerera ba Su-Ofisiye n’Abasirikare Bato 46 bo mu Ngabo z’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi;

Iteka rya Minisitiri ryemeza irangira ry’Amasezerano kuri ba Su-Ofisiye n’Abasirikare Bato 353 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Guy NESTOR ITOUA wa Repubulika ya Congo ahagararira Igihugu cye mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, ufite icyicaro i Kigali.

6. Mu bindi:

a. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umunsi ngarukamwaka wagenewe abasora uzizihizwa ku nshuro ya 14, ku itariki ya 22 Kanama 2016 i Kigali, ku nsanganyamatsiko igira iti, “Kwibwiriza gusora, inkingi yo kwigira.” Uwo munsi uzabanzirizwa n’ukwezi kwagenewe abasora kuzatangizwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku itariki ya 22 Nyakanga 2016, mu Karere ka Huye.

b. Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Ku itariki ya 16 Nyakanga 2016 mu Rwanda hazabera umukino w’amaguru wa gicuti uzahuza Ikipe y’Igihugu y’Abagore yo mu Rwanda n’iyo muri Tanzaniya. Kuri iyo tariki kandi u Rwanda ruzashyira umukono ku Masezerano y’Ubufatanye na Komite Olimpiki yihariye hagamijwe kureba uburyo abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bajya bitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2016, u Rwanda ruzakira amarushanwa Nyafurika ya Basketball mu rwego rw’urubyiruko rw’ingimbi rutarengeje imyaka 18. – Imikino ya Olympique na Paralympique izakinirwa i Rio de Janeiro, muri Brazil kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 21 Kanama no kuva kuya 7 kugeza ku ya 18 Nzeri 2016.U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 16 baturutse mu mikino itandukanye.

c. Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nyakanga 2016, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga iziga ku kubungabunga amashyamba ku Isi/Regional Bonn Challenge Summit.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/07/2016
  • Hashize 8 years