Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 28 Ugushyingo 2021
Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, harimo ko ingendo z’indege hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika zisubitswe.
Inama yateranye mu rwego rwo gusuzuma no kwemeza ingamba zijyanye no gukumira ubwoko bushya bwa Covid-19, bwahawe izina rya Omicron, bwemejwe ko buteye impungenge n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS).
N’ubwo ubu bwoko butaragaragara mu Rwanda, ingaruka zabwo zishobora kuba mbi cyane; bityo Abanyarwanda n’Abaturarwabda bakaba basabwa gukaza no kubahiriza ingamba zo kwirinda.