Ibyari amabanga kuri Mugabe byatangiye kujya ahagaragara ngo Yagerageje no kwiyahura

  • admin
  • 29/01/2018
  • Hashize 6 years

Amakuru yizewe yaturutse kuri umwe mubo mumuryango wa hafi wa MUGABE yamennye ibanga ryagizwe ubwiru, yemeza ko uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yagerageje kwiyahura murukerera rwo ku ubunani IMANA Igakinga akaboko.

Uwatanze amakuru avuga ko hari mugicuku ubwo umuganga wita ku mukambwe Robert Mugabe yazaga mucyumba aho aryamye asanga afite imiti myinshi muntoki ze yiteguye kuyinywa kubwamahirwe muganga yahagereye igihe ahita umubuza kwiyambura ubuzima bityo iyo muganga atahagoboka hari kuvugwa ibindi

Akomeza yemezako kuva Mugabe yava kumwanya w’umukuru w’igihugu, atigeze yiyumva neza ati “Mugabe yari afite imigambi n’intumbero kugihugu cye gusa akaba yaraciwe intege nicyo yafashe nko guhirikwa kubutegetsi nigisirikare ,uyumunsi Mugabe ari kwicuza ndetse yanirakariye kugiti cye kuba yaremeye kurekura ubutegetsi”.

Icyaba cyarateye umukambwe Mugabe gushaka kwiyahura ngo nuko uwamusimbuye Emmerson Mnangagwa arimo kujyana igihugu mucyerekezo kibi.ikindi kandi ngo nuko afite ubwoba ko Umufasha we grace Mugabe ashobora kwaka gatanya bagatandukana nuyu mukunzi we.Akomeza avuga ko kuva Mugabe yava kubutegetsi ,yumvaga ameze nabi bikabije kuburyo muganga yazaga burigihe murugo rwa Mugabe gusuzuma ubuzima bwe ngo arebe uko buhagaze.

Mu ijoro ryo kuwa 15 ugushingo 2017 nibwo Robert Mugabe yemeje ko afungiwe iwe murugo nyuma yuko ubutegetsi bwe buhiritwe agasimbuzwa Emmerson Mnangagwa wahoze ari visi perezida we kuya 24 ugushingo 2017.



Source :Africa24.info

Yanditswe na Bakunzi Emile

  • admin
  • 29/01/2018
  • Hashize 6 years