Iburasirazuba:Abayobozi b’ibigo by’amashuri bifite ibibazo basabwe gushaka ibisubizo byabyo byihuse
- 29/08/2018
- Hashize 6 years
Minisitiri w’uburezi, Dr Mutimura Eugene yihanangirije abayobozi bayobora ibigo bikigaragaramo ibibazo birimo abana bata amashuri ,ibigaragaza isuku nke ndetse n’ibindi basabwa gushaka ibisubizo mu buryo bwihuse mu gihe abandi bafite ibigo bikora neza nabo bashimiwe umuhate bakoresheje.
Ibi byagarutsweho mu nama yaguye y’Uburezi yabereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu cyumba cy’Inama cya GS St Aloys mu karere ka Rwamagana yitabiriwe n’Abayobozi bose b’Ibigo by’amashuri, Abashinzwe Uburezi ku Mirenge,mu turere, Mayors,ba Visi Meya bafite Uburenzi mu nshingano.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yabwiye abitabiriye inama yaguye y’Uburezi ko iyi nama igamije kwisuzuma biganisha ku gufata ingamba zihindura uburezi (Transformation of education) muri iyi Ntara bukarushaho kuba bwiza.
Minisitiri w’uburezi, Dr Mutimura Eugene,wari umushyitsi mukuru muri iyo nama yihanangirije abayobozi bayobora ibigo bikigaragaramo ibibazo birimo abana bata amashuri ,ibigaragaza isuku nke ,imitsindire y’abanyeshuri iri hasi ndetse n’abana b’abakobwa baterwa inda
Minisitiri Mutimura yavuze ko abarimu n’abayobozi b’amashuri bakora akazi gakomeye ariko abasaba guhagurikira ibibazo bikigaragara bidindiza ireme ry’uburezi
Yagize ati “Ndashimira abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu muri rusange muri iyi ntara y’iburasirazuba imirimo myiza bakora ariko hari ibikwiye kunozwa bijyanye n’imirire ,ikoreshwa rya mudasobwa ,kurwanya ibiyobyabwenge no gukurikirana abana kugirango bere guta amashuri.”
Ibigo bifite ibibazo byasabwe gushaka ibisubizo byihuse kugirango uburezi burusheho kugira ireme ariko bamwe mu bayobozi bayobora ibigo by’amashuri basanga hakiri imbogamizi kugirango barusheho gukora ibyo basabwe, birimo ibibazo by’isuku bigaragara mu mashuri ndetse basanga bahawe ihurizo mu Bibazo byugarije uburezi.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bikora neza bahawe umwanya wo gusangiza abandi bayobozi uburyo ibigo bayobora bikora ngo bibashe kuba indashyikirwa.
Muri iyi nama kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri basinyanye imihigo naba Gitifu b’Imirenge, naho Abashinzwe Uburezi mu Turere basinyana imihigo na ba Meya biyemeza guteza imbere Uburezi kugirango uburezi muri iyi Ntara bugire umurongo uboneye.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bikora neza bahawe umwanya wo gusangiza abandi bayobozi uburyo bakoresha ngo babashe gucyemura ibibazo bahura nabyo
Abayobozi b’ibigo by’amashuri basinyanye imihigo naba Gitifu b’Imirenge, naho Abashinzwe Uburezi mu Turere basinyana imihigo na ba Meya
Yanditswe na Habarurema Djamali