Ibuka irasaba ko abandujwe Sida muri Jenoside bitabwaho byihariye

  • admin
  • 21/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyamasheke, Bagirishya JMV, yatangaje ko kugeza ubu imibare imaze kumenyekana y’abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe abatutsi bakanduzwa SIDA, ari 79.

Bagirishya avuga ko aba babayeho nabi cyane kuko nta kantu babona barya ngo kabondore, akabasabira kwitabwaho by’umwihariko.

Avuga ko mbere bafashwaga na AVEGA, aho yababoneraga nibura agakoma ko kunywa, biza guhagarara, ubu bakaba bafata imiti mu nda nsa, bikarushaho kubabera ibibazo bikomeye.

Yagize ati:“Imibereho yabo ni ikibazo gikomeye cyane kuko nta kantu bafite babasha kurya cyangwa kunywa ngo kabafashe guhangana n’iyi miti ya buri munsi bafata, kandi irabazahaza cyane kubera inzara.

Tukaba dusaba nka Ibuka muri aka karere, ko bahabwa inkunga y’umwihariko kugira ngo babashe kwiyumva mu buzima nk’ubw’abandi, kuko uretse ugifite agatege ushobora guhinga munsi y’urugo, na ho ubundi nubwo hari abo akarere kagerageje koroza na byo ntibihagije, tubona hari ukundi bakwiye kwitabwaho ngo babashe gusunika iminsi, kuko nubwo twese twahuye n’akaga ariko tubona akabo karenze cyane.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki kibazo kizwi n’akarere, FARG na CNLG, kikaba kimaze iminsi, agasaba ko niba hari icyo basanze babagenera bakibagezaho vuba.

Umwe mu bakecuru bo mu murenge wa Bushekeri w’imyaka 64, yabwiye Imvaho Nshya ko gufatwa ku ngufu muri Jenoside byamuteye ibibazo bikomeye, kuko ngo byangije nyababyeyi ku buryo ngo yumva ihora yaka umuriro, akaba yaragerageje kwivuza mu bitaro bimwegereye by’aka karere bikanga.

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien, avuga ko ibibazo byabo bizwi kandi bagerageza kubishakira igisubizo.

Yagize ati:“Tubafata nk’abandi banyarwanda bose bafite ibibazo by’imibereho iruhije, hari n’abandi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi dukomeje kwitaho, tukaba kandi tutavuga ko ubwo aho bakuraga ubufasha hahagaze tugiye kubareka kuko bidashoboka.

Ikigiye gukorwa ni uko tugiye kurushaho kubegera, udahabwa inkunga y’ingoboka tumushakire ubundi bufasha bwihariye bumubeshaho kuko ari inshingano zacu.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/05/2016
  • Hashize 8 years