Ibuka France yatangiye urugamba rwo kwamagana ipfobya rya genocide yakorewe abatutsi mu gitabo cyanditswe n’umunyamakurukazi judi Rever!

  • admin
  • 19/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu minsi ishize, ibinyamakuru byinshi byo mu bufaransa byasabwe kwamamaza igatabo kigaragaramo ihakana n ipfibya bya genocide yakorewe abatutsi cyanditswe n’umunya Canadakazi Judi Rever yise ” u Rwanda ibigwi byo kumena amaraso.” Cyasohowe n’inzu isohora ibitabo izwi nka edition max milo nyuma yuko indi nzu ishinzwe gucapa no gusohora ibitabo izwi nka editions Fayard (kimaze kubonako inyandiko zikubiye muri icyo gitabo zirimo ipfobya rya genocide yakorewe abatutsi 1994).

Mu itangazo ryatangajwe ku italiki 15/ 09/ 2020 rishyizwe ho umukono na Etienne Nsanzimana Perezida wa ibuka France hamwe na Angelike U. Ingabire Perezida wa CRF Ikinyamakuru MUHABURA.RW gifitiye copy riragira riti”Twe nka ibuka france dufite icyubahiro gikomeye duha ibitangazamakuru ndetse n’ uburyo bwabo bwo gutangaza amakuru. Gusa biturutse ku buryo bushotora bunakomeretsa n’amagambo akakaye yiganjemo apfobya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 nti twakwemera ko inyandiko nkizi zuzuyemo ibinyoma no gupfobya zijya hanze kuko zirimo igorekamateka ryayobya abasomyi.

Buri gihe ku bantu babahakanyi ba babahezanguni bakoresha amagambo yuzuye igoreka bagamije kuyobya no gutangaza amakuru biyita abanyakuri kuri genocide ariko bagamije indonke mu mahanga.

Uyu munsi mu bufaransa ninde wagatinyutse guha umwanya abapfobya genocide yakorewe abayahudi? Urugero avuga ko bashyiraga gaz mu mazu bica inda n’ubundi.

Mu gitabo cye madame Rever Hari aho agarukaho avuga ko muri génocide hari abatutsi bishe benewabo kugira ngo bazabeshyere abahutu Mu bushakashatsi bwa baringa yakoreye kubacitse ku icumu (atagaragaza neza) umutangabuhamya avuga ko hari abari barokotse bishwe n’abatutsi kugira bashyire kuri guverinoma yari imaze gutsindwa Ni igisirikare cya Habyarimana byitirirwe ko aribo babishe.

Ibitangazamakuru byo mu bufaransa bizi neza ko amakuru apfobya cg asebanya ingaruka bishobora guteza cyane cyane bishingiye ku makuru yigeze gutangazwa n’ umwanditsi wari watumiwe kuri television avuga ku ituritswa rya World trade center yakozwe n’ibyihebe byari biyobowe na Bin Laden.

Madame Rever nawe mu gitabo cye asobanura ingingo nyinshi zuzuyemo ipfobya rya genocide yakorewe abatutsi nkuko usomye neza witonze ubibonamo.

Turakangurira ibitangazamakuru byo mu bufaransa kwitandukanya nuyu muhezanguni ugamije kugoreka, gupfobya no guhakana genocide kuko byaba ari gushinyagurira abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi 1994.

Turakomeza gushyigikira no kwishimira ibitangazamakuru bishishoza mu nkuru bitangaza cyane cyane byirinda gutangaza inkuru zidafite ireme zuzuyemo amakuru atarimo ukuri cyane cyane kuri génocide yakorewe abatutsi”


Judi Rever ni muntu ki?

Uyu mugore atuye Montreal ariko akaba yarize muri Ryeson University( Toronto) aho yakuye impamyabushobozi mw’itangazamakuru.Judi R.yakoreye cyane cyane RFI na Agence France- Presse na le monde Diplomatique.

Mu myaka ya 1997-1999 nibwo yatangiye kujya kubonana n’abajenosideri bahungiye mu mashyamba ya Congo, ndetse acudika cyane na Col. Numbi. Nibwo yatangiye gusebya u Rwanda.

Atashye muri Canada, atangira campagne yo kuvugira RNC ahereye Afrika y’Epfo [South Africa], aho yanditse mu kinyamateka cyitwa Globe and Mail, afatanije n’uwitwa Geoffrey York. Ariko kubera ko yasubiye Toronto nibwo acuditse na Himbara David, bageza naho bazungurukana i Bulayi batanga ibiganiro muri FDU-Inkingi, dore ko bamugororeye igikombe cyiswe Prix Victoire umuhoza.

Imigambi rero y’uyu mugore niyihe? Ari kumwe na Charles Onana, Filip Reytchens, Christopher Black, bafite umugambi mubisha wo kumvisha isi yose ko habayeho Jenoside ebyiri .Ubari inyuma ni ba nde? Ni HRW, na Rusesabagina ubu wageze mu Rwanda , ndetse na babandi bitwa P5 bahuriye mu ngirwa mashyaka arimo RNC, Amahoro PPDI- Imanzi, FDU etc.. Ubu uyu mugore yahimbye ikinyoma cya semuhanuka avuga ko leta y’u Rwanda imuhiga bukware ngo imwice.

JPEG - 41.5 kb
Judi Rever: her genocide revisionist work has made her a darling of Interahamwe.

Uyu Christopher Black afite umuhungu we wagendanaga na Portia umukobwa wa Col. P. Karegeya akaba ari nawe ukora coordination[ guhuza ibikorwa ] yibyo binyoma byose bavuga ku Rwanda.

Ese amafaranga aturuka he? Aturuka mu bambari ba RNC barimo Murayi( umukwe wa Kabuga,) Nataki( Laredo) Rwasamihigo Louis( Danemark) uyu akaba ari umucikacumu ukize cyane ariko ukoreshwa na RNC n’abahezanguni kuvuga ko habaye double genocide.

Ubu uyu Judi Rever yahawe uruvugiro mu kitwa COI bamwita expert for Rwandan Refugees( impuguke mu byerekeye impunzi z’Abanyarwanda.

Mu kwezi kwa Werurwe 2018, hasakaye amakuru y’igitabo cyanditswe n’ uyu munyamakuru Judi Rever, usanzwe uzwi nk’umufana wa RNC. Uwo ari we wese uzi uyu Judi Rever n’imikorere ye ntashidikanya ku mikorere ye n’uko akorana kandi n’abafite uruhare muriJenoside,yakorewe abatutsi 1994.

Iki gitabo cyiswe “In Praise of Blood” cy’uyu munyamakuru yagisohoye nk’inyiturano kuba Jenosideri kuko hashize imyaka itatu ahawe igihembo cyiswe “Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix”.twababwiye haruguru.

Umunyamakuru Judi Rever, Akwiye Kwamaganwa

Umusesenguzi akaba n’umunyamakuru umaze igihe kirekire mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda Eddy Mwerekande avuga ko Igihe cyose u Rwanda ruba ruganisha ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoze Jenoside n’inshuti zabo zirimo n’abo mu bihugu byabafashije nk’Ubufaransa, barahaguruka bagakwiza inyandiko cyangwa ibiganiro bigamije kurangaza abantu no kwibagiza icyaha bakoze babifashijwe na bamwe barimo na Judi River bakwiye kwamaganwa .

Yagize ati”Icyo gihe ariko, ku bantu bakurikira ibijyanye na Jenoside, ni wo mwanya mwiza wo kumenya abashyigikiye urwango na Jenoside n’uko bakorana. Baravumbuka bakagaragara neza nta kwihisha.”

Mwerekande yagize ati” Urugero ni ibyabaye ku itariki ya 18 Werurwe 2018. Uwo munsi, umunyamakuru Natacha Polony wa Radiyo y’Abafaransa yitwa France Inter, yavugiye kuri iyo radiyo ko ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itakozwe n’abantu babi bayikorera abandi. Ngo ahubwo ko ari nk’ingegera zahanganye n’izindi, cyangwa se abantu babi bahanganye abandi nka bo—‘des salauds face à d’autres salauds’.[Ndatekereza ko nta ruhande rw’ababi n’abeza rwari ruhari muri Jenoside.” Ntacyo Polony yavuze kiganisha ku ruhare rw’igihugu cy’Ubufaransa mu gufasha abakoze Jenoside, n’ubutwari bw’Umuryango FPR-Inkotanyi warwanyije abakoraga Jenoside n’ababashyigikiye ukabatsinda ugahagarika Jenoside.”

Akomeza avuga ko Natacha Polony ntacyo yavuze kuri leta yateguye ikanakora Jenoside. Ahubwo, yihutiye kuvuga ko Leta iriho mu Rwanda, yatsinze abajenosideri, ari iy’igitugu, yica, ikanahohotera abanyamakuru n’abatavuga rumwe na yo.

Yangeye ho ati “Ayo magambo, akwiye kurebwa nk’afitanye isano n’uruhare leta y’Ubufaransa yagize ifasha abahekuye u Rwanda, ibya Polony bikaza ari ugupfuka iryo shyano ngo ryibagirane.”

Ibyavuzwe n’uwo munyamakuru byamaganywe n’abantu b’ingeri nyinshi babibonyemo agasuzuguro, irondabwoko-ruhu (racism), gupfobya Jenoside no gutukana. Ibyo ariko ntibyabujije ko hari abamushyigikira. Benshi muri bo bakaba ari abantu basanzwe baragize uruhare muri jenoside cyangwa ari abantu basanzwe bashyigikira abatsembye imbaga mu Rwanda.

Mwerekande kandi yavuze ko Muri uko kwezi kandi kwa Werurwe 2018, hasakaye amakuru y’igitabo gishya cyanditswe n’umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, uyu munyamakuru usanzwe uzwi nk’umufana wa RNC. Uwo ari we wese uzi Judi Rever n’imikorere ye n’uko akorana kandi n’abafite uruhare muri Jenoside, mugitabo ke nta gishya yazanye.

Iki gitabo “In Praise of Blood” cyasohotse nk’inyiturano ya Judi Rever ku baJenosideri kuko hashize imyaka itatu ahawe igihembo cyiswe “Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix”.

Eddy yagize ati ” Kuwa wa 28 Gashyantare 2015 nibwo itsinda ry’abagore bayobowe na Perpetue Muramutse mwene Dominique Mbonyumutwa bahembye Judi Rever kubera umurava yagaragaje mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umusesenguzi Mwerekande agira ati” Ku muntu wese umenyereye gukurikirana iby’abaJenosideri na propaganda yabo, bike nabonye bigikubiyemo, biri mu ntekerezo n’imvugo (philosophy and narrative) by’abakoze Jenoside. Ni ibitekerezo bikoreshwa mu ntambara yabo yo kwigira abere, no guhindura ababatsinze abanyabyaha.”

Ati” Usomye urutonde rw’abashyigikiye Judi Rever rugaragara kuri murandasi, ukongeraho n’abamuhaye igihembo cyitiriwe Ingabire Victoire uri ku isonga ryo gukwiza ingengabitekerrezo ya jenoside, bisobanura neza ibikubiye muri icyo gitabo.”

Mwerekande ati”Umwe muri abo bashyigikiye Judi Rever mu binyoma bye, ni Filip Reyntjens wabaye umukozi wa Juvenal Habyarimana. Na n’ubu Reyntjens akaba akiri mu bantu banga urunuka Leta y’u Rwanda nta kindi ayihora uretse ko yatsinze inshuti n’abakoresha be barimo abajenosideri batumye amenyekana.

Ati” Ku rubuga rwe rwa Twitter, Reyntjens yihutiye kuvuga ko ngo iki gitabo cya Judi Rever kimuhaye kwemeza nta shiti ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri. Igitekerezo cyashyigikiwe n’abaJenosideri bazwi nka Charles Ndereyehe uba muri Holland. Nta gitangaza ndetse sina bishya kubona Filip Reyntjens avuga ibyo kuko ari umurongo asanganywe yavugaga mu yandi magambo.

JPEG - 102.3 kb
Umusesenguzi akaba n’umunyamakuru umaze igihe kirekire mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda Eddy Mwerekande

Mu bandi bogeje Reyntjens bakamushyigikira, harimo abanyarwanda n’abanyamahanga biyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri abo bamushyigikiye Jean Marie Ndagijimana n’abagize Jambo Asbl nka Ruhumuza Mbonyumutwa, mukuru we Gustave Mbonyumutwa na Mugabowindekwe Robert n’abandi.

Harimo na Faustin Nsabimana, umugabo wa Perpetue Muramutse wahembye Judi Rever muw’2015. Kuri urwo rutonde rurerure harimo n’umunyamerikakazi witwa Ann Garrison. Uyu Ann, ni mu banyamahanga biyeguriye abaJenosideri ku buryo bwose. Uwo muhamagaro n’umurava bya Ann Garrison, byatumye ahabwa igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire muw’2014, mbere ya Judi Rever.

Ahari umwotsi ntihabura umuriro. Ntawabura gukeka amababa ubufaransa kuko Judi Rever, yakoreye ibitangazamakuru by’Abafaransa bikomeye birimo Agence France Presse (AFP), Radio France Internationale na Le Monde Diplomatique. Uko yivugira ubwe ngo amakuru menshi afite ni ayo yahawe na ex-FAR n’abo mu miryango ishinja FPR.

JPEG - 202.8 kb
Umwe muri abo bashyigikiye Judi Rever mu binyoma bye, ni Filip Reyntjens wabaye umukozi wa Juvenal Habyarimana.

Ibi bya Judi Rever ntibitangaje ni urwibutso rw’uko ibisa bisabirana.

Iyo urebye ibyo abantu bamwe bavuga utazi isoko y’ibitekerezo byabo, hari ibyo utabasha kumva. Umwe muri bene Dominique Mbonyumutwa ucyigisha ubugome ni Marie Claire Mukamugema washakanye na Stanislas Mbonampeka.

Uyu Mbonampeka mu mwaka w’1992 yari Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda. Akoresheje ububasha bwe yategetse ko Dr. Leon Mugesera afatwa akaburanishwa kubera imbwirwaruhame rutwitsi yavugiye ku Kabaya ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi bakabohereza muri Ethiopia babanyujije muri Nyabarongo. Kubera ko Leon Mugesera atavuze yivugira, bamushakiye inzira igana imahanga bamuhungisha ubutabera.

Nyuma y’amezi make Mbonampeka atanze ayo mabwiriza yo gukurikirana uwogeje ubugome na Jenoside, yagiye mu gaco kiyise Forum Paix et Democratie yateguye inzira ya Hutu-Power (Pawa). Mu gihe cya Jenoside Mbonampeka yari yarabaye umu-Pawa cyane ku buryo nyuma ya Jenoside yagizwe Minisitiri w’Ubutabera wa Guverinoma yo mu buhungiro yakoreraga i Bukavu iyobowe na Sindikubwabo Theodore na Jean Kambanda.

Tubanje Mbonampeka, mbere y’umugore we Marie Claire Mukamugema, ugikataje mu gukwiza politiki y’umunuko aho aba mu buhungiro i Burayi. Reka tumugarukeho muri bya bindi bisa bigasabirana.

Ku itariki ya 12 Ukuboza 1993, RTLM yari yatumiye mu kiganiro Marie Claire Mukamugema, Jean Bosco Barayagwiza, Charles Nkurunziza na Vincent Rwabukwisi. Muri icyo kiganiro cyayobowe n’umuJenosideri Gaspar Gahigi havugwaga ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi n’ibibatandukanya, muri gahunda bateguraga ya Jenoside.

Uretse Vincent Rwabukwisi wari umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru KANGUKA, abandi bose bari aba-Pawa, Interahamwe n’Impuzamugambi. Ndetse muri Jenoside yakozwe muw’1994, Rwabukwisi baramwishe n’ubwo atari Umututsi. Mubyo yazize ni ukuba yararwanyije urwango na Jenoside mu Banyarwanda ku buryo bugaragara.

Muri icyo kiganiro, Rwabukwisi yasetse anagaya JB Barayagwiza watinze asobanura ko ngo ari Umuhutu utavangiye kandi warezwe mu muco w’Abahutu. Barayagwiza yunganiraga Mukamugema, na we wavuze ko ngo yarezwe agakura nk’Umuhutukazi. Mukamugema ntiyabwiye abamwumva ko nyina ari Umututsikazi. Rwabukwisi yagerageje kubumvisha ko ibyo ntaho byageza u Rwanda, baramwica.

Uwo Barayagwiza yaje kuba Perezida wa CDR akaba yaranakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) akaba yaraguye muri gereza. Guverinoma ya Sindikubwabo na Kambanda iri mu marembera, Charles Nkurunziza yahembwe kugirwa Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, bamusimbuje Joseph Kavaruganda wishwe ku itariki ya 7 Mata 1994.

Uyu Charles Nkurunziza yakomeje gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’aho yari ari i Bukavu. Ntiyarekeye aho, akaba yarabishyize no mu mwana we witwa Olivier Nyirubugara uba mu gihugu cya Holland. Na we akaba akomeje muri uwo murongo.

Alice Mucyeshimana na Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/09/2020
  • Hashize 4 years