Ibitutsi bizwi nka mpangara nguhangare noneho byageze mu bagore ba Diamond [REBA AMAFOTO]
- 26/06/2018
- Hashize 6 years
Ibintu bikomeje kudogera hagati ya Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz mukeba we Hamisa Mobeto mu magambo y’ibitutsi aho umwe yita undi ngo ni umukinnyi wapfubye wa filimi z’urukoza soni undi nawe agatuka undi ngo ni umubu si inzovu ndetse n’amagambo y’ubwishongozi Zari ari gukoresha yo kurata ubukungu avuga ko imibereho yabo ntaho iteze guhurira.
Bombi babinyujije kuri Snapchat batukanye bivuye inyuma babwirana akari imurore umwe aho yabwiye undi ko ari umubu atari inzovu undi nawe amusubiza amubwira ko ari umukinnyi wapfubye wa Filimi z’urukoza soni.
Urugamba rw’amagambo rwatangijwe na Zari aho yangize ati”Hari itandukaniro hagati y’umubu n’inzovu [………] imigisha ndetse n’imigisha.Warakoze Mana”
Mabetto nawe yahise amusubiza agira ati”Ntacyo ndicyo nk’uko ubyibaza…ariko mpora mu ntekerezo zawe?
Arongera aravuga ati”Ngana n’umukobwa wawe ikindi urusha mama imyaka itatu y’amavuko[…].Gusa Mama yambwiye kubaha inshuti ze ndetse n’abo banganya imyaka.”
Mebetto ntiyahagarariye aho yarongeye amubwira ko ataterwa ubwoba n’umukinnyi wapfubye wa filimi z’urukozasoni.Kandi ngo ntabwo yakomeza guterana amagambo n’abacyecuru.
Zari nawe yahise amusubiza amubwira ko agomba kwerekeza umunwa aho amafaranga ari ahita amwereka aho bakoreye amashusho y’indirimbo yitwa IYENA Diamond amaze iminsi akoze afatanyije na Rayvinny aho Zari yayigaragayemo,maze amubwira ko yanyuze ku gitambara cy’icyubahiro ku murusha.
Gusa hashize iminsi micye Mu butumwa Zari yanyujije kuri Instagram Stories yigaragaje yambaye isaha n’impeta bikoze mu mabuye y’agaciro ahenze arangije yandika amagambo y’ubwishongozi agira ati “Umbona nambaye diyama nawe ukumva urabishaka! Hoya! Tekereza kabiri, indezo z’umwana ntizihagije ngo ubeho ubuzima nk’ubu bwanjye. Nariyubatse!”
Yongeye kandi yandika yibutsa Hamisa Mobeto ko n’ubwo yamutwara umukunzi bingana iki, ubuzima bwe abayemo buzahora ari inzozi kuri Hamisa Mobeto.
Yagize ati “Nshobora kukujugunyira umugabo uko umushaka kose ariko ubu buzima ntiwapfa kubwigondera! Ca bugufi unyunamire! Nambara diyama, umusaruro w’amaboko yanjye no gukora cyane.”
Ntabwo ari ubwa mbere Uyu mugore agarutse ku by’uko amafaranga afite ari umusaruro w’amaboko ye ndetse yavuze ko umugabo we wa mbere witabye Imana(Ivan Ssemwanga) bashakanye amubonamo imbaraga zo kuzubaka no gushaka amafaranga.
Aya ni amafoto agaragaza ibitutsi batukanye
Yanditswe na Habarurema Djamali