Ibitekerezo twabonaga nk’ibihambaye cyane ubu ni byo bigezweho bikoreshwa – Perezida Kagame

  • admin
  • 19/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije n’abayobozi batandukanye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ya Komisiyo y’Umuryango ishinzwe gukwirakwiza Umurongo Mugari wa Internet (Broadband Commission).

Muri uwo muhango wabaye ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020, Perezida Kagame yafatanyije n’Umuherwe Carlos Slim Helú kuyobora Inama y’iyo Komisiyo, aho bungirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay, n’Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao .

Iyo nama yagarutse ku ntambwe nziza imaze guterwa mu gukwiza internet ku Isi n’igikenewe gukorwa ngo intego yo kwifashisha internet hagamijwe kugera ku Ntego z’iterambere Rirambye (SDGs) igerweho bitarenze mu mwaka wa 2030.

Perezida Kagame yavuze ko imyaka 10 ishize Komisiyo yakoze impinduka zifatika mu kongera ubushobozi bwo gukwiza internet inyaruka na terefoni zigezweho ku Isi yose.

Ati:”Ibitekerezo twabonaga nk’ibihambaye cyane ubu ni byo bigezweho bikoreshwa. Imyaka 10 iri imbere izaba iyo gukoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha gahunda zo kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, no kongera gusiza ikibanza k’Intego z’iterambere Rirambye (SDGs).”

Yagarutse no ku buryo ikoranabuhanga rizagira uruhare mu gufasha Isi guhora yiteguye guhangana n’ibibazo by’ubuzima byakwaduka mu gihe kizaza.

Perezida Kagame kandi yashimangiye uburyo kwimakaza ikoranabuhanga no gukwiza internet kuri bose biri mu ntumbero y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres, avuga ko biteguye kumushyigikira kuri iyo ntumbero iharura inzira zo kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye.

Yakomeje agira ati: “Mu ntangiriro z’uyu mwaka Umunyamabanga Mukuru wa Loni yatangije ku mugaragaro gahunda igamije ubufatanye mu kwimakaza ikoranabuhanga. Iyo gahunda yongera inshingano za Komisiyo ya Broadband yashobotse kubera ubufatanye butanga umusaruro bw’abanyamuryango bose.”

Yanaboneyeho gushima no guha ikaze ba Komiseri bashya barimo:

Erik Ekudden, waturutse mu Kigo Ericsson

Filippo Grandi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR)

Lacina Koné, Smart Africa

Hyeonmo Ku, KT Corporation

Pekka Lundmark, Nokia

Ursula Owusu-Ekuful, Leta ya Ghana

Dongyu Qu, FAO

Andrew Sullivan, Internet Society

Mohammed Al-Tamimi, Leta ya Saudi Arabia

Makiko Yamada, Leta y’u Buyapani,

Perezida Kagame yashimiye kandi abitabiriye ibiganiro bose ku bitekerezo batanze mu gutegura ahazaza h’ikoranabuhanga ku Isi.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 19/09/2020
  • Hashize 4 years