Ibitaro birashinjwa gufunga abatagira mituweli, umwe muri bo yapfushije umwana

  • admin
  • 05/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umwe mu barwayi bari bafungiye mu bitaro bya Gisenyi yapfushije umwana nyuma yo kwimwa uburenganzira bwo kujya kumuvuza indwara y’“icyo mu mutwe”.

Uwimana Jeannette ukomoka mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rushaki yabwiye Izubarirashe.rw ko yaje mu Karere ka Rubavu hari umuntu umubeshye ko agiye kumushakira akazi ko mu rugo yagera i Rubavu akamutoroka.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 ngo bahise bamutera inda ajya kubyarira mu bitaro bya Gisenyi ariko ngo amaze kubyara ibitaro biramufunga byanga ko ataha akaba amaze mu bitaro ibyumweru bitatu n’igice.

Kuri uyu wa mbere umwana we yahise yitaba Imana kuko yari afite uburwayi bw’icyo mu mutwe (uburwayi bufata mu mutwe harabayeho kwika) ibitaro ngo bikanga ko asohoka mu bitaro ngo ajye kuvuza umwana we mu bavuzi gakondo kuko ari bo babasha kuvura iyi ndwara.

Uwimana yabwiye Izubarirashe ati “Nkimara kumenya ko umwana wanjye afite uburwayi nasabye ko njya kumuvuza barabyanga kuko ntagira mituweli, none babonye umwana apfuye ni bwo bambwiye ngo ntahe kandi akiri muzima banyangiye gutaha, bari kumbwira ngo mujyane mu bayobozi bamushyingure, kuki se bamumpa ari umurambo kandi baramunyimye mbere?”

Bamwe mu barwaza bavuga ko uyu Uwimana Jeannette ari umuntu utishoboye kuko mu minsi yose ahamaze nta muvandimwe we barabona amusura, ngo n’ibyo kurya yabihabwaga n’abagemuriye abandi barwayi.

Nyiransabimana Claudine wo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu na we avuga ko yafungiwe muri ibi bitaro, yemeza ko amaze ukwezi kose afunzwe kandi ngo yaratanze mitiweli, ngo icyo abura akaba ari kashe yo ku murenge.

Aganira n’Izubarirashe yagize ati “Ubu maze ukwezi mfungiye aha ngaha, naje nje kubyara nyuma yo kubyara bavuga ko ntagomba gusohoka mu bitaro, kandi rwose mfite mituweli ikibura cyonyine ni ikashi yo ku murenge.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Maj. Dr. Kanyankore William we ahakana aya makuru akavuga ko hari amasezerano bagiranye n’Akarere ka Rubavu ku buryo iyo haje umurwayi udafite mituweli bagerageza kumufasha.

Maj. Dr Kanyankore yagize ati “Twavuganye n’Akarere abantu badafite mituweli turabavura mituweli zazaboneka akishyura, yaba atayifite burundu Akarere kakamwishyurira.”

Akomeza agira ati “Abantu batishyuye tugira gahunda bakishyura, udashoboye kwishyura turamusezerera akaduha ibyangombwa bye ko azagaruka akishyura.”

Ku kibazo cya Uwimana wapfushije umwana akaba yanze gusohoka mu bitaro kuko ngo atabona aho amushyingura, umuyobozi w’ibi bitaro yavuze ko bari kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge avukamo kugira ngo babashe gukemura iki kibazo.

Abarwaza bo muri ibi bitaro bavuga ko kugeza ubu byibuze hari abantu batanu bafungiwe muri ibi bitaro bazira kutagira mituweli.

Ikibazo cyo gufungira abarwayi mu bitaro giherutse kuvugwa no mu Bitaro bya Nyagatare, aho abarwayi basaga 40 barimo n’ababyeyi babyaye bahafungiwe igihe kirekire.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/09/2016
  • Hashize 8 years