Ibitangaje kuri Iddi Amin Dada wavuzweho udushya twinshi nko kwirukanira abagore be 3 kuri Radiyo

  • admin
  • 27/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Tutitaye ku bayobozi babayeho bakaganye ndetse bari bateye ubwoba bitewe n’ibikorwa bakoraga bitari byiza ku Isi nka ba Hitler,ba Musoline,Napoleon ndetse na Mawozdong, Burya ngo Afurika nayo yagize abategetsi batangaje kubera udushya bari bazwiho.Aha uwufite twishi twihariye ni Idi Amin Dada wategetse Uganda kuva mu 1971 kugeza mu 1979 aho yarongoye abagore batanu ari ku butegetsi, barimo babiri bakoze ubukwe mu mwaka umwe,yakoreye ubukwe mu nama y’abaperezida ba OUA ndetse yasendeye abagore batatu kuri Radiyo y’Igihugu.

Amin ni umugabo uzwi mu mateka ya Uganda kubera udushya twaranze ubutegetsi bwe. Uretse kuvuga Icyongereza nabi, gufata imyanzuro ihutiyeho, Amin yaciye agahigo ko kurongora abagore batanu. Umugwa mu ntege ni Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo ufite bane.

Mu myaka umunani Amin yamaze ku butegetsi, bivugwa ko yabyaye abana 43, harimo ababa muri Uganda n’ahandi ku Isi.

Umugore wa mbere wa Idi Amin Dada, Malyamu Amin ngo yari afite uburanga budasanzwe, akaba muremure kandi yakomokaga mu muryango wifashije w’abo mu bwoko bw’Abasoga, se Kibedi akaba yari umwe mu barimu bazwi mu gace yakomokagamo.

Uretse no kuba Kibedi uwo yari umurezi wubashywe mu gace yari atuyemo, yari n’umuvadimwe wa Joshua Wanume Kibedi wanabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda ku ngoma ya Idi Amin.Uyu mugore ngo iyo yatambukanaga n’umugabo w’ibigango nka Idi Amin wari unazwi mu mukino w’iteramakofe n’abandi basore bo muri Uganda barararamaga amajosi akenda gutakara kubera ubwiza bwe.

Gusa igitangaje n’ubwo Amin yari yaramenyanye n’uyu mugore mu 1953, ngo basezeranye mu mategeko mu 1966, ariko nyuma y’indi myaka irindwi ahita amusenda ku mugaragaro.

New Vision yanditse kuri aya makuru ivuga ko impamvu zo gushwana kwa Malyamu na Amin zagizwe ibanga.

Mu 1966, umwaka wahiriye Amin mu kurongora

Mu 1966 nibwo Amin yarongoye byemewe n’amategeko Malyamu ahita anawurongoramo Kay Adroa.N’ubwo Amin yari Umuyisilamu ukomeye, yabengutse Kay Adroa wakomokaga mu muryango wa Gikirisitu wavukaga kuri Reverand Adroa wari uzwi cyane mu iyogezabutumwa mu gace ka Arua.

Bivugwa ko Amin yarongoye Adroa kugira ngo abibe imbuto za kigabo mu gace yakomokagamo ka West Nile, kandi ngo iyo yararanganyaga amaso mu bakobwa bahakomoka, nta wundi yabonaga utari Adroa wigaga muri Kaminuza ya Makerere.

Kimwe na Malyamu kandi, Adroa na we ntiyashyingiwe binyuze mu mihango y’idini, ahubwo Amin yahisemo kujya kubikorera mu ibanga rikomeye imbere y’umwanditsi mukuru mu by’amategeko.

Adroa na we yahawe gatanya mu 1973 kimwe na Malyamu, uko bakarongorewe rimwe banasendewe umwaka umwe.

Nora Amin na Madina Amin wari umubyinnyi

Nyuma y’umwaka arongoye ba bagore babiri, mu 1967 Amin yiyongeje undi mugore Nora Amin wari ufite uburanga bubahiga bose. Gusa Nora nta byinshi avugwaho mu ruhando rw’ababaye abagore ba Amin uko ari batanu.

Uyu na we yamuhaye ikarita itukura mu 1973, umwaka usa n’aho Idi Amin yari mu mukwabu wo kwirukana ba ‘First Ladies’ muri Uganda.

Mbere y’aho ariko mu 1972, Idi Amin wari warahawe akazina ka ‘Big Daddy’ n’Abagande yaciye agahigo ku kuba nibura buri gace ka Uganda yari agafitemo umugore.

Kubera iyo mpamvu, ngo yahisemo gushaka umukobwa wo mu bwoko bw’Abaganda wujuje ibisabwa byose, byongeye wo mu idini ya Islam.Uwo nta wundi ni Madina Amin, bashakanye mu 1972. Uyu Madina ngo ntiyari yoroshye mu kubyina injyana zari zigezweho, kuko yanabarizwaga mu itsinda rya Heart-Beat of Africa ryabicaga bigacika muri iyo myaka.

Madina ngo iyo yabyinaga atigisa ikibuno imisozi yarahungabanaga


Mu gitabo cyiswe ‘‘The State Of Blood’’ cyandiswe na Henry Kyemba na we yemeje aya makuru, aho avuga ati “Madina yari umugore wabyinaga ntukureho ijisho, nta mugabo wahumbyaga uyu mugore ari gutigisa ikibuno”.

New Vision ikomeza ivuga ko mu gihe Amin yari arwariye bikomeye muri Arabie Saoudite mu 2003, Leta ya Uganda yahaye Madina ubufasha bwo kujya kureba uwahoze ari umugabo we.


Amin yishe umusore yari amaze kwambura inkumi bakundanaga


Mu 1974, Sarah Kyolaba uzwi nka “Suicide Sarah” yari atwite inda y’umusore bakundanaga. Uyu mukobwa wari uhebuje mu buranga yari asanzwe ari umubyinnyi wa Kompanyi Mizike yo mu Ngabo za Uganda.

Ibi byamuheshaga uburyo bwo kunyura imbere y’abategetsi bakomeye mu gihe cy’akarasisi k’ingabo, binashoboka ko ariho Idi Amin yamurabukiwe.

Sarah ariko wari unafite umukunzi bizwi na bose, ntiyazuyaje kwemera Amin ubwo yamutungaga inkoni.

Sarah Kyolaba bivugwa ko ibirori byo gushyingirwa kwe na Amin byabereye mu Nama y’Abaperezida b’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (yari ikiri OUA) yaberaga muri Kampala, muri Kanama 1975.

Sarah yamenyanye na Amin atwite inda y’undi musore, nyuma y’iminsi mike Amin yatangaje ko umwana Sarah atwite ari uwe. Umusore wateye inda Sarah yaje kuburirwa irengero ndetse bikekwa ko Amin yaba yaramwishe.

Uyu mugore wa gatanu wa Amin ni na we bahunganye muri Arabie Saoudite nyuma aza kumutayo yigira kwibera mu Budage ari umunyamideli aza no kujya mu Bwongereza mu 1982 atangira ubucuruzi bwa restaurant.

1973-1974, Amin yirukaniye abagore batatu kuri Radiyo


Yaba Malyamu, Kay Adroa na Madina Amin, aba bose nta n’umwe Amin yarebeye izuba muri iyi myaka ibiri y’umukwabu mu bagore yari atunze kuko yabivugiye ku mugaragaro abanyujije mu itangazo kuri Radio, mu ijwi ryuzuye umujanya aho yagize ati “Bose uko ari batatu nabirukanye, mubifate mutyo.”

Aba bagore ngo bari batangiye kwinjirira ubuzima bwa Big Daddy Amin. Kuri Malyamu we bikekwa ko batanyijwe nuko Amin yari amaze gushwana na musaza we Wanume Kibedi wari wanahunze igihugu.

Hari n’abavuga ko kubera ko Amin yasaga n’uwataye abo bagore, bagiye baca ku ruhande bagashaka abagabo bo kubakemurira ibibazo byo mu buriri.

Aba bagore Amin yagiye abica urw’agashinyaguro, Malyamu yagonzwe n’imodoka mu buryo budasobanutse acika akaguru n’akaboko. Uwo yaje guhunga akiza amagara ye mu 1975. Kay Adroa we yasanzwe mu Bitaro bya Mulago baramucagaguyemo udupande. Mu buryo buteye ubwoba, Amin yafashe abana abajyana mu bitaro kubereka umurambo wa Adroa.

Source Wikipedia na New Vision

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/03/2018
  • Hashize 6 years