Ibintu by’ingenzi biranga abagore bavutse muri buri kwezi mu mezi 12 agize umwaka
- 21/07/2019
- Hashize 5 years
Ni benshi bemera ibijyanye na ‘horoscope’ cyangwa “astrologie” ari bwo buryo bwo kujyanisha imyitwarire n’imibereho y’abantu ukurikije igihe baba baravukiye nk’amezi,iminsi n’amasaha.
Horoscope ni siyansi yiga ibijyanye n’imibumbe (les astres) ndetse naho bihurira n’imyitwarire ya muntu n’imibereho abamo buri munsi.
Nubwo bimeze bityo ariko hari n’abatabyemera kuko bavuga ko nta gihamya gifatika, bamwe mu bahanga mu bya siyansi bakabyamagana bavuga ko bimeze nk’ubupfumu.
Gusa ku babyemera bahamya ko ari uburyo bwiza bwo kugaragaza inkomoko y’imyitwarire ya muntu.
Ubushakashatsi bwakoze muri Amerika ya Ruguru ndetse no mu Bwongereza bwerekanye ko umuntu umwe muri bane aba yemera ko imiterere y’inyenyeri n’imibumbe yo mu kirere bishobora guhindura imyitwarire y’umuntu.
Urubuga santeplusmag rwasohoye inkuru igaragaza imyitwarire abagore bashobora guhuriraho bitewe n’ukwezi baba baravutsemo.
Mutarama
Abagore bavutse muri Mutarama ni abantu bikomeza (ntibirekura) ntibapfa kugaragaza amarangamutima yabo yewe n’iyo bari mu mwanya ubemerera kuba bayerekana nko mu gahinda cyangwa mu byishimo.
Baba ari abanyamuhati, bakunda akazi, bakunda gufasha no gutanga.
Mu rukundo barangwa n’amakenga menshi kandi ntabwo bakwereka ko bagukunze batabanje kukurushya.
Bene abo bakobwa n’abagore bagira inshuti zitwara nk’uko nabo bitwara ku buryo mu guhitamo inshuti babanza bakareba ufite imico nk’iyabo.
Gashyantare
Abavutse muri uku kwezi bagira amarangamutima hafi. Bashaka guteteshwa , kubyinirirwa no kubahwa.
Bahorana inzozi z’ibyo bashaka kugeraho. Ni abantu bakunda bakivayo ndetse bagakunda n’ubuzima.
Ni abantu bikundira gutembera n’ubuzima bworoshye .Iyo uri kumwe nabo ntabwo ushobora kugira irungu.
Werurwe
Abavutse muri uku kwezi bagira udushya, bahora bashushanya mu mitwe yabo ibyo bagomba gukora no kugeraho.
Bagira imyitwarire n’imico ireshya abandi kandi bo Atari cyo bagamije. Bigirira icyizere, barashabuka, ibyabo biravanze ariko kugendana nabo nta rungu wagira.
Mata
Umukobwa wavutse muri Mata, aba afunga umutwe, ntava ku izima. Ni umuntu uzi icyo ashaka kandi agakora uko ashoboye akagera ku ntego ze.
Azi kubana, gukunda no kubaza buri kintu cyose kuko ataba Yifitiye icyizere. Akundirwa kudaca ku ruhande ndetse n’imico yabo itiyoberanya.
Gicurasi
Abagore n’abakobwa bavutse muri Gicurasi baba beza bagakurura ubabonye ariko biragoye kubasobanukirwa. Bitwara mu buryo butunguranye ibyo wari ubitezeho si byo ubona.
Bakunda gukora ibintu bihambaye iyo bari kumwe n’igitsinagabo kugira ngo berekane ko bashoboye bitume bemerwa cyane. Bagira inshuti nyinshi bagasabana, ndetse bazi gukora kandi banga kwisanga bonyine.
Kamena
Abo muri uku kwezi bagira amatsiko n’amarangamutima menshi. Ni abahanzi ariko akenshi usanga imishinga yabo itagerwaho.
Kugira ukuri no kutabogama bibazanira inyungu nyinshi batanabizi.Baritanga kandi bakiyoroshya nubwo bahora bameze nk’abajunjamye. Bakunda gahunda, igenamigambi no gushyira ibintu ku murongo.
Nyakanga
Abakobwa bavutse muri uku kwezi ni abanyakuri, ni abahanga ariko kandi basubiza nta gutekereza.
Bahorana inzozi kandi ibintu byabo byose bihora ari ibanga. Imigambi yabo yose ihora mu nzozi ariko kandi baba abanyakuri. Iyo akubwiye ikintu aba akikubwiye.
Kanama
Abagore bavutse muri Kanama baba bafite umucyo nk’uwizuba, bashabutse kandi bigaragaza. Barangwa kandi no kwikubira ndetse no gushaka kwitabwaho cyane ariko birabagora kugaragariza abandi amarangamutima yabo.
Nzeri
Abagore bo muri Nzeri bagira ikinyabupfura cyane, barakunda kandi ni indahemuka. Bakunda ibintu bikozwe neza.Bakunda gutegereza abandi ngo bagendere ku murongo umwe kabone nubwo bitakunda.Bagira icyubahiro kandi ntibaryarya.
Ukwakira
Abo muri uku kwezi ni abagore badakunda kugongana n’abantu ndetse banga n’intonganya cyangwa kujya impaka.Ni abantu biringirwa kandi basabana. Baba bashaka kwerekana uruhande rwiza gusa, bakunda ubuzima butuje no kubaho batanduranya.
Ugushyingo
Abakobwa bavutse mu gushyingo ntibasanzwe. Ni abantu bigenga, bagira amahane, mu rukundo barahuzagurika, amasezerano baguhaye ejo bayavamo ukumirwa.
Bakunda gutembera no gusura ibikorwa nyaburanga. Iyo mubaye inshuti bene uyu mukobwa araguhindura ukagira imico nk’iye bikamworohera ngo muhuze.
Bakunda gukemura ibibazo biremereye ndetse bakishimira no kubisohokamo bakeye. Ni abantu bitanga ariko batava ku izima ku bitekerezo byabo.
Ukuboza
Abagore bavutse mu kuboza, babona ibintu mu buryo bwiza, ni abanyakuri, bagira umutima mwiza n’ibikorwa by’ubumuntu.
Bagira umutima mwiza cyane, ntibakunda ibintu kandi batanga badategereje ko bizabagarukira.
Ni abantu bumva ibintu vuba, bafungukira buri wese bakunda gufasha abandi akaba ariho bashyira imbaraga zabo.
Chief Editor/MUHABURA.RW