Ibintu by’akajagari aho ari ho hose noneho niyo byaba biri mu madini ntabyo nshaka-Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2024
  • Hashize 1 month
Image

Ibintu by’akajagari aho ari ho hose, noneho n’iyo byaba biri mu madini ntabyo nshaka.” Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024 ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’iz’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yavuze ko abayobozi bari bakwiye gukoresha imbaraga mu gukemura ibibazo bya buri munsi bitanga umutekano, bizamura ubukungu n’ibituma Umunyarwanda atagira inzara.

Ibibera mu nsengero, Perezida Kagame yavuze ko amaze iminsi abibona kandi ko abikurikirana.

Yasabye Abadepite barahiriye inshingano muri manda y’imyaka itanu ko hari amategeko kandi ko hari uburyo bwo kuyanoza bityo hagashyirwaho amategeko agenga Abanyarwanda bagomba kubahiriza, ibitubahiriza amategeko bikavaho.

Ati: “Ibintu by’akajagari aho ari ho hose noneho niyo byaba biri mu madini ntabyo nshaka, nzabirwanya rwose.”

Akomeza agira ati: “Ni yo mpamvu mwebwe nk’Abadepite mufatanyije n’izindi nzego, hageho uburyo buyobora abantu mu nzira yumvikana, budafite uwo buhutaza abo mvuga badakwiye kugira icyo bahutaraho, ni aba baturage mukwiye kuba muyobora, Abanyarwanda ni bo mvuga.

Abantu babeshya bakambura abaturage ibyo batunze bakabigira ibyabo bigomba guhagarara.”

Yabajije abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ko hejuru yo kuba Umudepite, bumva bafite aho bashingira ku buryo buri wese muri bo yagira urusengero mu gikari cye.

Ati: “Ukaba umudepite, ukaba umupasitori, ukagira ikanisa warangiza abantu bakabishyura, n’udafite na wawundi wabujije ibikorwa byari bikwiye kuba bimuha amafaranga, agomba kwishakamo amafaranga akuzanira akaguha.”

Umukuru w’Igihugu yahishuye ko amwe mu makanisa yagiyeho kugira ngo akamure abantu na duke bari bafite bityo yibonere umutungo wabo.

Yakomoje ku muntu ukorera ubutekamutwe mu nsengero yitwaje ubuhanuzi, akumvisha umuntu ko nijoro ku musozi yahuye n’Imana n’undi akakubwira ukundi Imana yamubwiye.

Yavuze ko hari ubwo uhura n’undi uvuga ko ari umuhanuzi agahanura ibizaba ejo kuri kanaka no kuri kanaka.

Ati: “Mbere na mbere njyewe mpuye nawe ukambwira ibyo, nabanza kukubaza niba utari umusazi. Ugomba kuba uri umusazi ni aho nahera.

Icya kabiri nagusaba gihamya, ibingibi uvuga ko waraye uhuye n’Imana, ibyo yagutumye cyangwa yakuntumyeho nyereka gihamya.”

Perezida Kagame yavuze ko hari insengero abakuru bavutse basanga, ngo izo ntabwo azirirwa agira icyo azibazaho.

Ati: “Ariko ibindi by’amafuti bidusanga hano mwebwe abantu bakuze, bazima, abantu mufite ibyo munyuzemo, umuntu akaza akarindagiza igihugu cyose, agafata igihugu akakigira ingwate namwe mukarindagira mugakurikira!

Niba mushaka kuba abapasiteri muve mu budepite mugende mube abapasiteri.”

Yavuze ko amadini afite uburyo aba agomba kujyaho kuko hari amategeko abigenga.

Yagaragaje ko niba yujuje ibyangombwa ko ibyo byumvikana.

Agira ati: “Mwebwe nk’abadepite muzashyireho n’uburyo bw’ibyo byangombwa ni ibiki? Baragiye barabarindagiza, umuntu waje akora ikibi ariko yitwikiriye Imana, ariko se umuntu uvuga ibintu by’Imana ndamuvugaho Imana ntinyumva nabi, ariko uyu muntu ko ari umuntu nkawe wagiye kumwemerera guhinduka Imana gute?

Ni umuntu nkawe ntabwo ari Imana, ibyo avuga n’ibyo akora uba ukwiriye kugira icyo ubibazaho […] u Rwanda bakarusenya ejo ugasanga n’ibi tuvuga dushaka guteza igihugu imbere hari umuntu waje abica mu mutwe ku buryo n’inshingano mufite, ari ibyo mwagombaga kwikorera mwebwe ubwanyu, ari n’ibyo mukorera igihugu mukabivaho mukajya ku bindi.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2024
  • Hashize 1 month