Ibintu byagufasha kumererwa neza wowe n’umukunzi wawe mu ijoro ry’urukundo

  • admin
  • 01/07/2019
  • Hashize 5 years

Kubaka biroroha gusa gukomeza urugo bigakomera kurushaho.Muri iyi minsi uganira n’abamaze kubaka ingo bakubwira ibibazo bafite waba uri ingaragu ukumva gushaka umufasha biragenda bikuvamo.Abantu bashakana bishimanye,urukundo n’urugwiro ari byose ariko nyuma y’igihe runaka bya byishimo bikagenda biyoyoka.Aya ni amwe mu makosa ugomba kwirinda kugirango wubake urugo mwese rubizihiye.

1.ICYUMBA SI IKIBUGA CY’ABANA

Mu ngo nyinshi usanga utatandukanya icyumba cy’ababyeyi ni icy’abana,yego si bibi ko abana bisanzura ku babyeyi babo ariko nanone si byiza ko bahora bikinagura mu cyumba cy’ababyeyi.Ibi bigira ingaruka kuri mwese iyo mudafashe icyemezo hakiri kare ngo icyumba cyanyu kibe ubwiru .Wakwibaza uti se byatera ikihe kibazo?Biratinda hakazagera igihe umwe cyangwa mwese yumva nta bushake bwinshi akigira bwo kubaka urugo kuko abazi ko igihe icyo aricyo cyose abana babatungura ugasanga mugombye gutegereza ijoro abana baryamye kandi wenda ubushake bwanagabanutse cyane ko urugo rutubakwa nijoro gusa.

2.WIBONA UMUFASHA WAWE NK’UMUGORE CYANGWA UMUGABO WAWE

Ibi bikunda kugaragara ku bagabo.Niba amaranye igihe kinini n’umufasha we ,ageraho akumva nyine ko ari umugore yishakiye ko amufiteho uburenganzira bwose.Ibi rero si byiza .Nimugera mu gihe cyo gutera urubariro kurugo,iyibagize ko uri umugabo akaba umugore ahubwo mwifate nka kera mukirambagizanya bituma ubushake bwiyongera bityo igikorwa kikaba injyanamuntu.Nawe se umugabo usanga ntakuguguyaguya umugore,ntatugambo twiza cyangwa ibindi byatuma umugore nawe agira ubushake.Umugabo iyo atanyuzwe nibwo atangira ati “nashatse nabi” nyamara ariwe ubifitemo uruhare runini.Agafata icyemezo kigayitse cyo kujya gushaka ibyishimo mu bari bicuruza nyamara ibyishimo n’urukundo abisize iwe. Kuruhande rw’abagore naho si shyashya.Umugabo nibayaragushatse ntibivuze ko kumushimisha byarangiriye mu kwezi kwa buki.Mureshye ,umukorere ibintu bishya gusa niho rwose atazatekereza ibyo kuguca inyuma kuko aba yiteguye ko umuhishiye byinshi.Akazi si we urota karangira,hehe no kongera guhitira mu kabari!

3.WIKWIKUNDA

Umuntu umwe ni we wavuze ati “ari abagabo, yaba abagore bose barabikora”.Ni byo koko kwikunda kuri kumpande zombi.Byagera kubagabo bo bikaba agahebuzo.Niba muri muburiri wishaka ibyishimo byawenyine,ngo wumve ko byose bikorwa uko ubishaka.Hari abagabo usanga rwose bategeka abagore babo uburyo bifuza,bitaba uko ubimusabye bikazamura ubwumvikane buke mu muryango,gucana inyuma bigahabwa umwanya kandi bitari bikwiye.Niho usanga SIDA yarabinjiranye kera,uretse na SIDA kandi nizindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntawakwishimira kuzandura.Uburyo ni bumwe ni ikiganiro kirambuye ,ukumvisha mugenzi wawe uko ubibona ntaguhangana cyangwa se kwicecekera.
4.IRINDE IMYAMBARO ITARABUGENEWE

Ntibikunze kubaho ariko hari abakora iri kosa batazi ko ari ikosa.Ugasanga umwe muri mwe araye yambaye imyenda isanzwe ijoro ryose.Nyamara birashoboka ko uwo muraranye yumva agize ubushake mu ijoro hagati,byakubitiraho imyenda wambaye bikamutera ubute.Hari imyambaro rero yabugenewe uretse ko unabishoboye warara wiyambariye umwambaro wa Adamu,bifasha cyane mugenzi wawe ndetse nawe ubwawe.
5.IRINDE AMAGAMBO AKOMERETSA

Mu buriri si mu rukiko ,si naho kandi hatangirwa penetensiya.Amakosa yose ndetse nibitagenda neza murugo siho bivugirwa ,ahubwo nicyo gihe cyiza cyo kuganira koko nkabashakanye. Iyo muhise rero mwibanziriza ibibazo byo murugo,haziramo uburakari ,ntumenya nigihe wakomerekeje uwo mwashakanye bityo igikorwa nyamukuru kiba kitari bugende neza byanze bikunze kuko nyine umwe aba agitekereza kumagambo wamubwiye atamushimishije.

6.WIHUNGA IMYITOZO NGORORA MUBIRI

Ibigo byinshi byashyiriyeho abakozi babo igihe runaka cyo gukora siporo.Burya si uko arya masaha abakozi bakomeje akazi umusaruro utakwiyongera,ahubwo ni uko bazi akamaro ko gukora imyitozo ngorora mubiri.Niba rero utajyaga uyikora,tangira uyimenyereze ,uretse no kuba ituma umuntu aruhuka mu mutwe,inatuma wirinda umubyibuho utifuza.Tutirengagije ko umubyibuho nawo uri mu bituma urugo rutubakwa uko mubyifuza.
7.ITE KU ISUKU

nkuko gukunda.com igumya ibitangaza ngo , wakwibaza uti se ibi ni ngombwa kubivugaho?Yego ni ngombwa cyane.Abantu iyo bakiramabgizanya isuku iba ari yose ku mpande zombi.Ariko mwagera murugo bigatangira kugabanuka.Aha reka tuvuge ku bagore kuko nibo bagira umubiri uba ukeneye isuku ihagije.Ubishoboye wajya ukaraba nibura gatatu ku munsi .Ibi mbivugiye ko umugabo wawe nashaka kugira icyo akubaza agasanga nta suku bimuca intege rwose kandi akenshi hari n’igihe atabikubwira ahubwo akagucikaho buhoro buhoro wowe ukibaza icyamuhinduye kandi nyamara ari udukosa umuntu aba atahaye agaciro. Amakosa akorwa mungo ni menshi kandi ninayo avaho intandaro yo gusenya, aya ni amwe mu makosa wakwirinda gukora .

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/07/2019
  • Hashize 5 years