Ibintu 5 wakora bigatuma umugore wawe akubaha cyane

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/02/2022
  • Hashize 3 years
Image

Wigeze wumva bavuga ngo ‘icyubahiro kiboneka, ntagahato cyangwa ntakiguzi?wabonye kandi wumvise abagabo benshi bavuga kubyerekeye kutubahwa no gukundwa cyane n’abagore kandi burigihe, bagashinja abo bagore kuba abanyagasuzuguro, ariko ukuri nuko, umuntu wese azakubaha mugihe uzaba witwaye neza bihagije kugirango ube wakubahwa.

1.Guhorana umunezero

Wige guhora umwenyura, uko ubuzima bwamera kose . Ntugafatane uburemere ibintu; wumve ko ubuzima Ari bugufi iyo Abantu bishimye baseka barashimisha . Mugihe uhuye n’umugore kunshuro yambere, gerageza kumwereka ko wishimye Kandi umuterere urwenya nawe abashe guseka kuko ninzira nziza yo gufungura imitima y’umugore muhuye bwa mbere.kuko Bizakomeza kumutera amatsiko.

2.Jya wigirira icyizere Kandi wumve utuje muri wowe

Ibi bishimisha umugore cyane mugihe , abona ko umugabo we yifitemo icyizere Kandi ko ntakintu gishobora kumukanga .

Wowe mugabo Kandi Wige kwiyoroshya mugihe uri kumwe n’umugore, kuko azagerageza kumenya niba koko wigirira icyizere mubyo uvuga cyangwa ubeshya.

3.Kugira ibitekerezo byinshi Kandi bizima

fata umwanya munini utekereza kubyo ugiye kuvuga; mugihe uri mubantu ndetse nuwo mwashakanye ibi bizamura morale nicyizere kuwo mwashakanye

4.Kwambara neza ukaberwa

Wige kwambara neza kandi wiyiteho muburyo buhoraho Kandi ugaragaze ko ufite inshingano, runaka , wambare nk’umugabo. Wambare ubwoko bw’imyenda mugihe cyayo.

5.Kubaho ukora ibintu bishimwa na benshi

Ba inyangamugayo, Kandi ube uwo uriwe. Ntukabeho kugirango ushimishe umuntu.ariko nanone wirinde kuba ikibazo Ku bandi Baho uburyo utabangamiye abandi.

Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/02/2022
  • Hashize 3 years