Ibikorwa by’Imyiteguro y’Inama Trump-Kim Iraribanije

  • admin
  • 29/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ibiganiro bitegura inama ya Perezida Donald Trump n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jung Un, biragenda bifate intera yo hejuru.

Uyu munsi, Perezida Trump yatangaje kuri Twitter ko General Kim Young Chol wo muri Koreya ya Ruguru ari mu nzira aza muri Amerika mu rwego rwo gutegura inama ya Trump na Kim Jon Un.

Uyu munsi, General Kim Young Chol yahagaze amasaha make i Beijing kugirango abanze aganire na bamwe mu bategetsi b’Ubushinwa mbere yo gukomeza urugendo rwe. Azagera mu mujyi wa New York ejo kuwa gatatu.

General Kim Young Chol ni we mutegetsi wo mu rwego rwo hejuru wa mbere wa Koreya ya Ruguru ugendereye Leta zunze ubumwe z’Amerika mu myaka 18 ishize.

Ni umwe mu nkoramutina za Kim Jong Un. Ni visi-perezida wa komite nyobozi y’ishyaka rimwe rukumbi rya Koreya ya Ruguru. Yabaye kandi umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa gisilikali.

Ibiganiro hagati y’Amerika na Koreya ya Ruguru byatangiye ku mugaragaro ku cyumweru hagati y’intumwa z’ibihugu byombi mu gice kitarangwamo intwaro hagati ya Koreya zombi. Izindi ntumwa z’Amerika ziri muri Singapour aho inama Trump-Kim ishobora kubera ku italiki ya 12 y’ukwezi kwa gatandatu.



Hagati aho kandi, Perezida Trump arateganya kongera kubonana na none na minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Shinzo Abe, mbere y’inama ye na Kim Jong Un.

Bazahurira muri Canada mu nama y’ibihugu birindwi G7 bikize kurusha ibindi ku isi, izaba ku italiki ya munani n’iya cyenda mu kwa gatandatu. Ariko bashobora kubanza kuganirira na none hano i Washington mbere yo kujya muri Canada.

Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, nawe ashobora kujya I Singapore mu nama ya Trump na Kim Jong Un, nk’uko Koreya y’Epfo ibitangaza. Moon Jae-in na Kim Jong Un babonanye ejobundi kuwa gatandatu ku buryo bw’ibanga.

JPEG - 59.7 kb
General Kim Young Chol wo muri Koreya ya Ruguru ari mu nzira aza muri Amerika mu rwego rwo gutegura inama ya Trump na Kim Jon Un.

Ninoyomugabo Albert

  • admin
  • 29/05/2018
  • Hashize 6 years