Ibikomerezwa 10 byahoze muri Leta y’u Rwanda byatengushye Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Benshi mu bazwi cyane barwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame kimwe n’abahamwe n’ibyaha byo kugambirira kumugirira nabi, bigeze kugirirwa nawe icyizere bahabwa imyanya y’ubuyobozi ikomeye, ndetse hari n’abahoze ari abasirikare bakuru yari ayoboye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda , hakabamo n’abamurindaga.

Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde rw’abantu 10 bigeze kuba hafi ya Perezida Paul Kagame mu myanya ikomeye y’ubuyobozi n’iya gisirikare, bakaba bari mu baza ku isonga mu kumurwanya cyangwa bakaba barahamwe n’ibyaha birimo ibyo gusenya ubutegetsi bwe no kugambirira kubugirira nabi cyangwa kumugirira nabi ubwe nk’Umukuru w’igihugu.

1- Gen Kayumba Nyamwasa

Lt Gen Kayumba Faustin Nyamasa yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, nyuma aza guhagararira u Rwanda mu Buhinde ku mwanya wa ambasaderi, aho yavuye afata iy’ubuhungiro akerekeza muri Afurika y’Epfo.

Muri 2011, Lieutenant General Kayumba Nyamwasa yahamwe n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n’icyaha cyo gutoroka igisirikare. Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y’igifungo. Afatanyije na bagenzi be barwanya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe, bashinze ishyaka RNC rirwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda. Yagiye kandi ashinja Perezida Kagame ibyaha birimo n’icyo guhanura indege y’uwahoze ari Perezida, Juvenal Habyarimana.

2 – Colonel Patrick Karegeya

Col Patrick Karegeya nawe yahoze afite umwanya ukomeye yahawe na Perezida Kagame, akaba yarigeze gukorera ishami rishinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu. Nyuma yo gufungwa kabiri azira imyitwarire idahwitse, muri 2006 yaje kwamburwa ipeti rye rya Colonel.

Uyu nawe yaje guhungira muri Afurika y’epfo muri 2007 ndetse aza kuburanishwa adahari muri 2011, ahamwa n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya, hanyuma akatirwa imyaka 20 y’igifungo. Uyu nawe yagiye ashaka kwibasira Perezida Kagame anarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu buryo bweruye, kugeza ubwo yaje kwicwa arasiwe muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2014.

3- Major Rudasingwa Theogene

Major Rudasingwa Theogene we yabaye umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika, aba Umunyamabanga mukuru wa RPF ndetse yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yahungiye muri Amerika muri 2004 ndetse nawe muri 2011 aza guhamwa n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n’icyaha cyo gutoroka igisirikare. Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y’igifungo. Kugeza n’ubu, uyu ari mu barwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda.

4- Gerard Gahima

Gerard Gahima yigeze kuba umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, ndetse yanabaye Visi Perezida w’urukiko rw’ikirenga. Nyuma nawe yaje guhunga, ndetse aza no kujya byeruye mu ishyaka rya RNC rirwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda. Nawe yagejejwe imbere y’ubutabera ahamwa n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya, hanyuma akatirwa imyaka 20 y’igifungo.

5- Col Tom Byabagamba

Col.Tom Byabagamba yahoze akuriye itsinda ry’abasirikare barinda Perezida Paul Kagame, ariko nyuma yaje gutabwa muri yombi ndetse yaje guhamwa n’ibyaha akatirwa igifungo no kwamburwa amapeti ya gisirikare n’ubwo yahise ajurira.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2016, Col Tom Byabagamba yahamijwe icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda, arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta ; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge. Yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare.

6 – Brig Gen Frank Rusagara

Brig Gen Frank Rusagara, yahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda, ndetse uyu ni muramu wa Col Tom Byabagamba dore ko n’urubanza baburanaga bari kumwe, nawe akaba yarakatiwe igifungo muri Werurwe 2016 ahita ajurira.

Rtd Brig Gen Frank Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko. Yahise ahanishwa gufungwa imyaka 20 ariko arajurira.

7- Lt Joel Mutabazi

Mbere yo gutoroka mu ngabo z’u Rwanda, Lt Joel Mutabazi yakoreraga akazi mu mutwe urinda Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi. Akaba yari mu barinze urugo rw’umukuru w’igihugu ku kiyaga cya Muhazi.

Lt Joel Mutabazi yahanishijwe igifungo cya burundu ndetse no gukurwaho impeta za gisirikare, uyu mwanzuro ukaba warafashwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare tariki 3 Ukwakira 2014 nyuma yo gusanga Joel Mutabazi wari ufite ipeti rya Lieutenant ahamwa n’ibyaha byose yaregwaga muri uru rubanza rwitiriwe urw’iterabwoba. Yaregwaga ibyaha birimo iterabwoba, kugambirira kugirira nabi igihugu n’umukuru w’igihugu ndetse no gukorana n’imitwe ifite imigambi mibi ku Rwanda irimo FDLR na RNC, bimwe mu bikorwa bashinjwaga hakaba hari harimo gutera gerenade zagiye zihitana ubuzima bw’abantu mu gihugu.

8 – Rujugiro Ayabatwa Tribert

Umunyemari Rujugiro, ni umwe mu bahoze ari abajyanama ba Perezida Kagame mu by’ubukungu, by’umwihariko mu mwaka 2006 yashyizwe mu bajyanama b’Umukuru w’Igihugu bakomoka ku isi hose barimo na Tony Blair. Rujugiro kandi yayoboye Rwanda Investment Group.

Igihe cyaje kugera ariko Rujugiro ashinjwa ibyaha birimo umugambi wo guhungabanya umudendezo w’igihugu ndetse aza guhungira muri Afurika y’Epfo, ubu akaba ari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Rujugiro mu minsi ishize yareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba rukorera i Arusha muri Tanzania avuga ko Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Komisiyo y’Umujyi wa Kigali ishinzwe gucunga imitungo yatawe na ba nyirayo, yafatiriye imitungo ye nyuma y’uko agiye mu buhungiro mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Iyo mitungo irimo inyubako ya UTC ikorerwamo ubucuruzi butandukanye, ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga 16.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Rujugiro kandi ashaka ko yanasubizwa indi mitungo irimo inyubako iri i Gikondo mu karere ka Kicukiro ndetse n’imigabane ye iri mu ruganda rw’icyayi ruri mu Majyepfo y’igihugu.

9- David Himbara

Dr David Himbara ni impuguke mu by’ubukungu, akaba ndetse yaranabaye umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’ubukungu. Gusa yaje guhunga ndetse ntavuga rumwe n’uwo yari abereye umujyanama kimwe n’ubutegetsi bwe bwose, mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akaba ahora agaragaza ko arwanya Leta y’u Rwanda.

10- Twagiramungu Faustin

Guverinoma yashyizweho tariki 19 Nyakanga 1994 nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, yari igizwe na Perezida Pasteur Bizimungu, Visi Perezida Major General Paul Kagame ndetse na Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Twagiramungu yahawe umwanya bigizwemo ubushake na Perezida Kagame, kuko nk’uwari uyoboye ingabo zari zimaze gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda, yari afite ijambo nyamukuru.

Nyuma yo kuva kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Intebe, Twagiramungu yahungiye i Burayi, aho yahise ashinga ishyaka RDI Rwanda rwiza ritavuga rumwe kandi rirwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda. Mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ahora avuga amagambo asebya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe.

Ubwanditsi /MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/10/2020
  • Hashize 4 years