Ibihumbi n’ibihumbi by’abanya-Iran buzuye imihanda aho bitabiriye umuhango wo gushyingura Qasem Soleimani

  • admin
  • 06/01/2020
  • Hashize 4 years

Ibihumbi n’ibihumbi by’abanya-Iran buzuye imihanda y’umurwa mukuru Tehran, aho bitabiriye umuhango wo gushyingura Qasem Soleimani wari umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Iran wiciwe muri Iraq ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Qasem Soleimani yishwe n’igitero ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zagabye zifashishije indege itagira umupilote (drone), ku itegeko ryatanzwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yagaragaye arira ubwo yari ayoboye isengesho ryo guherekeza uwo mujenerali.

Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko Iran yiyemeje kwihorera ku bw’urwo rupfu. Igihugu cya Iran cyamaze no kwivana mu masezerano cyari cyashyizeho umukono muri 2015 yo guhagarika ibikorwa byacyo byo kwigwizaho ubutare bwifashishwa mu gucura intwaro za kirimbuzi.

Hagati aho Donald Trump abicishije kuri Twitter, yavuze ko Iran itagomba gutekereza kwihorera kuko Amerika yayiha isomo rikomeye mu gihe igerageje kuyitera cyangwa se no kugira imitungo ya Amerika ikoraho.

JPEG - 42.5 kb
Jenerali Qasem Soleimani

Qasem Soleimani w’imyaka 62 y’amavuko yayoboraga umutwe w’ingabo kabuhariwe z’aba Quds zishinzwe kurinda no kwagura ibikorwa bya Iran mu Burasirazuba bwo hagati.

Yagize uruhare mu ntambara zitandukanye, akaba ku rwego rw’igihugu yafatwaga nk’intwari. Abaturage bo muri Iran kandi bamufataga nk’umuntu wa kabiri ukomeye mu gihugu, uwa mbere akaba umuyobozi w’Ikirenga wa Iran ari we Ali Khamenei.

Icyakora Amerika yo yamufataga nk’ukuriye ibikorwa by’iterabwoba. Donald Trump yasobanuye ko Amerika yahisemo kumwica kuko yari arimo ategura ibitero byagombaga kwibasira ingabo za Amerika n’anahagarariye inyungu za Amerika hirya no hino ku isi.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 06/01/2020
  • Hashize 4 years