Ibihugu bya Afurika 16 ni byo bifite inteko zishinga amategeko ziyoborwa n’abagore

  • admin
  • 26/02/2020
  • Hashize 5 years
Image

Ibihugu bya Afurika 16 birimo n’u Rwanda ni byo bifite inteko zishinga amategeko ziyoborwa n’abagore. Banki y’isi muri raporo iherutse gutangaza ko ibi bigaragaza ko uyu mugabane umaze gukora amavugururwa menshi arenganura abagore.

Banki y’isi igaragaza ko mu bihugu 131 yakoreyemo ubushakashatsi, mu myaka 10 ishize hakozwe amavugururwa 274 arenganura umugore mu nzego zinyuranye, ku buryo abagore basaga miriyari 2 ku isi no muri Afurika bahawe uburenganzira bwabo burimo no kuyobora inzego zikomeye nk’inteko zishinga amategeko.

URwanda ni kimwe mu bihugu 16 byo muri Afurika bifite abayobozi b’inteko zishinga amategeko b’abagore ikintu kigaragazwa n’ubushakashatsi bwa Banki y’Isi nk’intambwe yakozwe ku rwego rw’uyu mugabane mu kuvugurura amategeko yariho abangamira umugore mu myaka 10 ishize.

Depite Muhongayire Christine avuga ko nk’abagore baterwa ishema no kubona abagore na bo babikora neza ndetse kuri we ngo bitinyura abandi bagore kwigirira icyizere.

Ati “Muri iri terambere rinyuranye ry’ibihugu bya Afurika ntabwo ibihugu bishobora gutera imbere ari abagabo gusa abantu bagomba gufatanya kugira ngo ibihugu bitere imbere, ni yo mpamvu rero uruhare rw’umugore buriya na rwo ni ndasimburwa na cyane ko Perezida wa Reubulika. wacu Paul Kagame ashyigikiye ko abagore duhabwa ijambo kandi tugakora kandi tugakora ibyo dushoboye kandi koko abagore turashoboye. Abagore bayobora neza nk’uko n’abagabo bayobora neza iyo abantu buzuzanye byose birakunda.”.

Impuguke mu birebana n’ubumenyamuntu Kagemanyi Leonard avuga ko ubushobozi bw’umugore ari kimwe n’ubw’umugabo, hakiyongeraho ubumenyi n’ubushobozi bakura mu mashuri n’aho bakurira.

Ati “ Mu kinyejana cya 20 kimaze gutangira ni bwo ikintu bitaga test mu ndimi z’amahanga, bakoze test z’ubumenyamuntu, kumenya niba ubwenge bw’umugabo niba butandukanye n’ubw’umugore basanga ntaho butandukaniye ahubwo ikibazo ni uburere umuntu yahawe ariko cyane sosiyete yakuriyemo, ni bwo usanga ubu nk’abadamu imyumvire imaze guhinduka usanga umudamu arayobora sosiyete , araba minisitri arayobora n’igihugu nta tandukaniro rihari n’umugabo itandukaniro riba rishingiye ku myumvire cyane abantu bakuriyemo.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatangizaga Inama y’igihugu y’umushyikirano na we yagaragaje ko yifuza ko azasimburwa n’umugore.

Yagize ati “Ariko abadamu mufite aho mu maze kugera mwongeremo vitesi, dufatanye ari muri bussiness, ari mubuyobozi., ahari ho hose.. Mu butabera , abashinzwe umutekano mu bashinzwe byose mube muhari. Njya nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye ubukurikira uzatwarwa n’umugore.”

U Rwanda ni rwo ruyoboye urutonde ruriho ibihugu 138 n’amanota 63.8% rugakurikirwa na Seychelles ifite 43.8%, Senegal 41.9% na ho igihugu kiza inyuma ni ibirwa bya Comores bifite abagore bari mu nteko ku kigero cya 3%, Nigeria 5.6%, Swaziland 6.2%.

Ikigero cy’umubare w’abagore bari mu nteko zinshinga amategeko muri Afurika mu 1995 bari ku kigero cya 9.8% ubu iki kigero kigeze kuri 23.2%.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 26/02/2020
  • Hashize 5 years