Ibihugu bigera kuri 18 bizitabira Iserukiramuco “Ubumuntu Festival”

  • admin
  • 23/05/2016
  • Hashize 9 years
Image

Mu gusoza iminsi 100 yo kwibuka, mu Rwanda, harategurwa Iserukiramuco ry’amakinamico, imbyino, indirimbo n’ubugeni rya “Ubumuntu Arts Festival” rizaba mu kwezi kwa Nyakanga.

Iri serukiramuco rizaba iminsi ine, ku matariki yo kuva kuwa 14 kugeza 17 Nyakanga 2016, ribere ahagenewe gukinirwa amakinamico (Amphitheatre) ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi. Kuri iyi nshuro abagize itorero Mashirika, bateguye iri serukiramuco bavuga ko ibihugu bizaryitabira biziyongera bikaba 18, bivuye kuri 11 byaryitabiriye muri 2015, ubwo ryatangizwaga bwa mbere, nk’uko Ikinyamakuru The New Times kibivuga. Rizaba rifite insanganyamatsiko igira iti “ndiho kuko uriho, uriho kuko ndiho”.

Hope Azeda, Umuyobozi akaba n’uwashinze Mashirika itegura iri serukiramuco yabwiye iki Kinyamakuru ko imikino (drama) n’ibizerekanwa byose muri iri serukiramuco bizaba bijyanye no kwerekana amateka ya Jenoside, herekanwa uko yagenze no gutanga ubutumwa bwo kurwanya ingengabitekerezo yayo. Yavuze ko bitewe n’ibihugu byinshi byatumiwe iminsi iri serukiramuco ryari risanzwe rimara yongerewe ikava kuri ibiri ikagera kuri ine. Yagize ati “U Rwanda ni amateka yarwo yihariye, ubu buzaba ari uburyo bwiza bwo guhuriza abantu bose hamwe bagatekerereza hamwe insanganyamatsiko nk’amakimbirane, amahoro ndetse n’ubumuntu binyuze mu bugeni.” Yongeraho ko ubugeni ubwabwo bufite ububasha bwo kugaragaza ibitekerezo by’abantu, bukerekana ibibazo by’abaturage bugamije kunga no gusangiza abandi amarangamutima y’ikiremwamuntu.

Hope Azeda avuga ko uyu mwaka Mashirika izifashisha aba bahanzi n’abakinnyi b’amakinamico mu kugaragaza umubabaro w’u Rwanda, uko babashije kwiyunga bakagarura ubumuntu, basaba Isi ko Jenoside itazasubira ukundi.




Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/05/2016
  • Hashize 9 years