Ibihugu 44 byemeje ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika ariko hari ibyifashe ku rujya n’uruza rw’abantu

  • admin
  • 21/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ibihugu 44 bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ibi bihugu, AfCFTA, gusa byose ntibyabasha kumvikana ku ngingo zishyiraho urujya n’uruza rw’abantu kuko zasinyweho n’ibihugu 27.

Itora kuri aya masezerano y’amateka ryabereye muri Kigali Convention Centre. Mbere yo gutangira, Mahamat, yavuze ko hari ibihugu 40 byemeye gusinya amasezerano y’isoko rusange n’ibindi bisaga 20 byemeye gusinya amasezerano ku rujya n’uruza.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yagize ati “Uyu munsi ni uw’amateka. Nyuma ya Addis Ababa muri Gicurasi 1963, Abuja muri Kamena 1991, Durban muri Nyakanga 2002, Kigali muri uku kwezi kwa Werurwe ishyize indi ntambwe ku rugendo rwacu rugana ku kwishyira hamwe gusesuye n’Ubumwe. “

Mbere y’uko byemerwa ko abantu basanzwe binjira muri iyi nama ya 10 y’Abakuru b’Ibihugu bigize AU abakuru b’ibihugu na za guverinoma babanje kuganirira mu muhezo kuko ngo abemeraga gusinya bari muri 30, umuhango wo gusinya ugera byiyongereye.

Abahagarariye ibihugu byabo bagombaga gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange, ingingo zishyiraho urujya n’uruza rw’abantu n’inyandiko y’ibyemerejwe i Kigali cyangwa Kigali Declaration (yemejwe n’abihugu 43), bigakorwa mu ndimi enye zemewe muri AU.

Umuhango wo gusinya wayobowe na Namira Negm ushinzwe amategeko muri AU, atangirira kuri Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger ari na we urangaje imbere iyi gahunda y’isoko rusange, ahita ahabwa amashyi y’urufaya kubera umuhigo yesheje.

Hakurikiyeho Perezida Paul Kagame wakiriye inama unayoboye AU muri uyu mwaka wa 2018, haza Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno bose basinya ku masezerano ashyiraho isoko rusange, ingingo zishyiraho urujya n’uruza rw’abantu na ‘Kigali Declaration’.

Urutonde rwo gusinya rwahise rutangira gukurikizwa hagendewe ku buryo ibihugu byagiye byemera gusinya, haza Perezida Joao Manuel Gonçalves wa Angola; Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique; Azali Assoumani w’Ibirwa bya Comores; Denis Sassou-Nguesso wa Repubulika ya Congo, bose basinya inyandiko uko ari eshatu.

Gusa Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti ntiyasinye ku yemeza urujya n’uruza kimwe na Nana Akufo-Addo wa Ghana. Ibindi bihugu byifashe ku rujya n’uruza ni nka Tunisia, Repubulika ya Sahara, Algeria, Maroc, Tunisia, Cabo Verde, Libya, Mauritius, Ethiopie na Misiri.

Ibihugu byo mu karere nka Tanzania yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa, Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Léonard She Okitundu bazisinya zose.

Ibihugu bitasinye birimo u Burundi butari buhagarariwe muri iyi nama, Nigeria, Guinee Bissau, Sierra Leone na Eritrea.

Perezida Paul Kagame yabwiye abakuru b’ibihugu ko muri uku gusinya basezeranyije Abanyafurika uburumbuke kuko mu gushyiraho Isoko Rimwe ndetse no kubemerera gutembera ku mugabane wabo ntacyo bishisha, ari guharanira ubuhahirane ‘bw’iby’iwacu muri Afurika’.

Yakomeje agira ati “Icyo duharanira hano ni agaciro n’imibereho myiza by’abaturage bacu, ari abahinzi, abikorera, ba rwiyemezamirimo, urubyiruko, abagore n’abandi.”


Muri uyu muhango hanashimiwe abantu bitanze ngo iki gikorwa gishoboke barimo Nkosazana Dlamini Zuma uheruka kurangiza manda nka Perezida wa Komisiyo ya AU, Fatima Haram Acyl wasoje manda nka komiseri wa AU ushinzwe ubucuruzi na Mariam Omoro wakurikiranaga iyi gahunda, witabye Imana kuwa 24 Ukuboza 2017.








Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/03/2018
  • Hashize 6 years