Ibigo 57 byari byafunzwe nyuma yo gusanganwa umwanda ahategurirwa amafunguro

  • admin
  • 27/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ibigo by’ amashuri yisumbuye 57 Leta y’ u Rwanda iherutse guhagarika by’ agateganyo bizira ko bitujuje ibisabwa kuri ubu byemerewe kongera kwakira abanyeshuri no gukomeza gukora.

Tariki 16 Kanama 2018 nibwo Minisiteri y’ uburezi Mindec yatangaje ko yahagaritse ibigo 57 byasanganywe umwanda ahategurirwa amafunguro.

Mineduc icyo gihe yatangaje ko ibyo bigo birimo na GSO y’ I Butare ifatwa nka kimwe mu bigo by’ amashuri bikomeye mu Rwanda byahagaritswe mu gihe cy’ icyumweru.

Minisitiri w’ uburezi Dr Eugene Mutimura yavuze ko ibyo bigo byose byakomorewe ndetse ko kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama bikomeza akazi kabyo.

Yavuze ko tariki 23-25 Kanama Minisiteri y’ uburezi ifatanyije na Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu basuye ibyo bigo byari byahagaritswe by’ agateganyo bagasanga ibyo basabwe gukosora barabikosoye arinacyo cyatumye byemererwa kongera gukora.

Abanyeshuri biga muri ibi bigo bagiye gutangira amasomo bakereweho icyumweru nyuma y’ abandi. Minisitiri Dr Eugene Mutimura avuga ko nta ngaruka bizagira ku myigire yabo.

Gusa abaturage basanga bitari bikwiye ko Mineduc ihagarika ibigo by’ amashuri hasigaye icyumweru kimwe ngo igihembwe cya gatatu gitangire ahubwo yakabaye yarabikoze itangira rikagera byarakemutse.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/08/2018
  • Hashize 6 years