Ibiganiro hagati ya Louise Mushikiwabo na Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli

  • admin
  • 24/12/2015
  • Hashize 9 years

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yakiriwe na Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, aho baganiriye ku ngingo zirimo amahoro mu Karere n’ubwikorezi.

Uru rugendo rwa Minisitiri Mushikiwabo nkuko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza 2015. Umubano w’u Rwanda na Tanzania wari umaze igihe urimo igisa n’agatotsi cyane ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Perezida ucyuye igihe Jakaya Kikwete. Gusa aho Magufuli abereye Umukuru w’Igihugu birasa naho hari icyizere ko ibintu byaba biri gusubira mu buryo. Muri iki cyumweru kuwa Mbere tariki 21 Ukuboza, nibwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Eugene Kayihura, yashyikirije Perezida Magufuli ubutumwa bwa Perezida Kagame, bumushimira ndetse bunamwizeza ubufatanye mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi.

Itangazo rya Perezidansi ya Tanzania ryavugaga ko Perezida Kagame yashimishijwe n’ibyo Magufuli amaze gukora mu guhashya inyerezwa ry’imisoro n’imikorere mibi yarangwaga ku cyambu cya Dar es Salaam, kinyuraho ibisaga 70% by’imizigo iva cyangwa ijya mu Rwanda. Perezida Kagame kandi yanamushimiye kuba ariwe watorewe kuyobora Tanzania nka Perezida wa gatanu w’iki gihugu. Yongeraho ko Tanzania n’u Rwanda ari ibihugu bituranyi kandi by’inshuti, bityo nta mpamvu yo kudafatanya kubaka ubukungu bwabyo. Perezida Magufuli yasabye Ambasaderi Kayihura gushimira Perezida Kagame no kumubwira ko azakomeza guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nyungu z’abaturage babyo.




Magufuli yishimiye cyane Louise Mushikiwabo

Agatotsi kaje mu mubano w’ibihugu byombi katurutse ahanini ku kuba iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda cyarirukanye Abanyarwanda bari batuyeyo huti huti kuko ngo nta byangombwa bari bafite byo guturayo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/12/2015
  • Hashize 9 years