Ibiganiro hagati ya Kiliziya gatolika na Leta ku kibazo cyo kuboneza urubyaro birarimbanyije

  • admin
  • 22/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Guverinoma y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika bakomeje ibiganiro bigamije kwemeranya uburyo serivisi zo kuboneza urubyaro, cyane cyane izifashisha uburyo bwa kizungu zakomeza gutangwa mu mavuriro ya Kiliza.

Mu kwezi gushize nibwo impande zombi zitumvikanye ku cyemezo Kiliziya Gatolika yafashe cyo gutegeka amavuriro yayo gusubiza inkunga zose bahawe zigenewe kuboneza urubyaro ndetse no kubuza abakozi bayo kujya gutanga izo serivisi mu bitaro bya Leta.

Mu mabaruwa amwe mu madiyosezi ya Kiliziya Gatolika yari yandikiye ibitaro n’ibigo nderabuzima byayo, yatanze tariki 30 Kamena uyu mwaka nk’igihe ntarengwa cyo kuba basubije inkunga zose zizaba zisigaye bahawe muri gahunda zo kuboneza urubyaro.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yabwiye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo yabereye Nteko Ishinga Amategeko yiga ku kuboneza urubyaro, ko uwo mwanzuro ubangamiye gahunda za Leta zigamije kuboneza urubyaro.

Minisitiri Gashumba yavugaga ko Kiliziya Gatolika ikwiriye kuganirizwa ikisubiraho kuri uwo mwanzuro ndetse hagashyirwaho itegeko, amavuriro yose mu gihugu agatangirwaho serivisi zo kuboneza urubyaro.

Nyuma y’icyumweru kimwe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatumije inama ihuza abasenyeri ba Kiliziya Gatolika bose, igamije gufatira umwanzuro icyo kibazo.

Imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje impande zombi ku wa 27 Kamena 2019 harimo gukomeza ibiganiro bigamije gushaka uburyo amavuriro ya Kiliziya yakomeza guha serivisi abaturarwanda zirimo n’izo kuboneza urubyaro.

Umuyobozi w’inama y’Abepisicopi mu Rwanda, Mgr Philippe Rukamba, yemereye New Times ko ibiganiro na guverinoma kuri icyo kibazo birimo gukorwa ariko nta mwanzuro ufatika uravamo.

Ati “Icy’ingenzi kugeza ubu abantu bakwiye kumenya ni uko turi mu biganiro, nibirangira nibwo tuzameranya umwanzuro ufatika.

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo kwihutisha ivugurura ry’amasezerano hagati ya Leta na Kiliziya ku micungire y’ibitaro na serivisi z’ubuvuzi nk’uko byari byemejwe mu yabaye muri Mutarama 2019.

Mgr Rukamba ati “Amasezerano asanzwe dufitanye ateganya byinshi guhera ku ikoreshwa ry’imiti kugeza ku micungire y’abakozi n’ibikorwa remezo. Mu biganiro bikomeje nabyo tuzaganira ku mitangire ya serivisi zo kuboneza urubyaro.

Iyo nama kandi yemeranyije ko amavuriro ya Leta akomeza gutanga serivisi z’uburyo bwo kuboneza urubyaro bwubahirije imyemerere yabo[Butarimo ubwa kizungu] nk’uko amasezerano asanzwe abiteganya, na serivisi zisanzwe zigakomeza gutangwa uko bisanzwe.

Mgr Rukamba yavuze ko ibyo biganiro nta tariki byahawe bigomba kuba byarangiriyeho ariko ashimangira ko ari ingenzi kuko bidahari abantu bamera nk’abakimbiranye kandi atari ngombwa.

Mu Rwanda Kiliziya Gatolika yihariye nibura 1/3 cy’amavuriro ari mu gihugu ariko umubare munini w’abakozi bayo bahembwa na Leta. Uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kamere nibwo atanga gusa burimo kwifata, kubara iminsi y’uburumbuke. Bisobanuye ko umuntu ushaka ubundi buryo nk’agakingirizo, ibinini cyangwa inshinge asabwa kujya ahandi.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/07/2019
  • Hashize 5 years