Ibiciro by’Ibikomoka kuri peterori byahananutse ku buryo butunguranye

  • admin
  • 05/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2015, ivuga ko Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Nzeri 2015, igiciro fatizo cya Lisansi (Essence) na Mazutu i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga 888 (Rwf 888) kuri litiro.

Aya makuru akubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda; igiciro kikaba cyari gisanzwe ari amafaranga 920 kuri litiro, bisobanuye ko hagabanutseho amafaranga 32. Iri gabanuka ry’ibiciro bya peteroli rishingiye ku igabanuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga byakomeje kugaragara mu kwezi kwa Kanama na Nzeri 2015.



Itangazo rya minisiteri y’ubucuruzi n’inganda

Iri manuka ry’ibiciro iyi Minisiteri ivuga ko rishingiye ku kuba ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byaragabanutse ku rwego mpuzamahanga, aho iri gabanuka ryakomeje kugaragara mu kwezi kwa Kanama na Nzeli 2015.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 05/10/2015
  • Hashize 9 years