Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye gutumbagira
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri peteroli, byongeye gutumbagira nyuma y’amezi abiri ashize.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Nsabimana Ernest, yatangaje ko kuri ubu litiro ya lisansi igeze ku mafaranga y’u Rwanda 1609 ivuye ku mafaranga y’u Rwanda 1460 yagenderwagaho kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena.
Ni mu gihe mazutu yo litiro yashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 1607 ivuye ku mafaranga 1503.
Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko Guverinoma yatanze nkunganire ya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ibiciro bitazamuka bikabije.
Leta iyo idashyiramo nkunganira igiciro cya mazutu cyagombye kuba cyageze ku mafaranga 1757 kuri litiro, kikaba cyari kuba cyiyongereyeho amafaranga 254 ugereranyije n’igiciro dufite uyu munsi. Ni mu gihe igiciro cya litiro ya Lisansi cyakabaye kigera ku mwafaranga y’u Rwanda 1767 kikaba cyari kuba cyiyongereyeho amafaranga 307.
Yagize ati; “Nkunganire yashyzwemo kugira ngo ingorane zishobora kugera ku buzima busanzwe na zo zitabaho nk’uko n’ubushize byagenze.” Mu mezi abiri ashize Leta yari yatanze nkunganira y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 13.
Yanatangarije RBA ko ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bitazamurwa n’izo mpinduka zibaye mu biciro bishya.
Impamvu nyamukuru iracyari intambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatumye n’ubundi ibiciro ikomeje kuzamuka ku Isi. Dr. Nsabimana yashimangiye ko uretse iyo ntambara hanagiye habaho izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi mu nyanja, iry’ibiciro y’ubwishingizi ndetse n’izamuka ry’ibiciro aho ibikomoka kuri peteroli bicukurirwa.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yijeje ko kuba ibiciro byahindutse bitari buze kugira ingaruka ku biciro byari bimenyerewe ku masoko atandukanye nk’uko biba byitezwe bitewe na Nkunganire Leta yashyizemo.
Yagize ati: “Leta iba yashyizemo amafaranga kugira ngo ibiciro bitaza kuzamuka mu buryo bukabije.”
Bivugwa ko guhera muri Gashyantare kugeza mu kwezi gushize kwa Nyakanga, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga cyikubye inshuro zigera kuri ebyiri aho cyavuye ku masenti 57 kigera ku masenti 97.