Ibabazo 5 by’ingutu Tanzania ifite byitezwe gukemurwa na Perezida John Magufuri

  • admin
  • 09/11/2015
  • Hashize 8 years

Perezida Magufuli yatsinze amatora nka Perezida wa gatanu wa Tanzania n’amajwi 58%, ni mu gihe uwo bari bahanganye bikomeye Edward Lowassa yabonye amajwi angana na 40% by’abatoye bose. Insinzi ye yatunguye abasesenguzi mu bya politiki bitewe n’imbaraga uwo bari bahanganye yari afite ariko nanone ntibirengagizaga ko ishyaka rya Chama cha Mapinduzi (CCM) yari ahagarariye riyoboye Tanzania kuva yabona ubwigenge mu 1961. Ikinyamakuru BBC cyagaragaje ibibazo bitanu by’ingutu bitegereje Perezida John Pombe Joseph Magufuli muri manda ye ya mbere amaze iminsi ibiri arahiriye.

1.Ruswa

Impinduka nicyo kintu cyagarukwagaho n’abakandida biyamamariza kuyobora iki gihugu. Abaturage biteze ko Perezida Magufuli azereka umuryango abayobozi bakuru muri Guverinoma n’abakozi ba Leta bamaze igihe baramunzwe na ruswa. Ikigaragara nuko bizamugora kuko abenshi ari abarambye mu ishyaka rye CCM Icyakora Perezida Magufuli igihe yari Minisitiri yagerageje guhashya no kutihanganira ibikorwa bya ruswa, ariyo mpamvu abanyatanzaniya bamufitiye ikizere ko azabikora.

Ikindi kigeragezo cya mbere afite ni ukugena abazajya muri Guverinoma, biramusaba kuzareba intungane mu bikorwa bya ruswa kugirango adatenguha abamugiriye icyizere.

2. Guhangana n’ubushomeri

Nubwo ikigero cy’ubushomeri muri Tanzania kiri ku 10%, akenshi abaturage babibona nk’ibyacitse. Urugero ni aho mu minsi mike hasohotse itangazo ry’imyaka 70 y’akazi ka Leta, abasaga ibihumbi 10 bagatanga amabaruwa agasaba. Ikizamini cyo kuvuga (interview) cyabereye muri sitade y’umupira w’amaguru. Abajya kungana na kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Tanzania bangana na miliyoni 50 ni urubyiruko kandi nibo bugarijwe n’ubushomeri. Benshi batoye Perezida Magufuli bamwitezeho impinduka zo kugabanya ubu bushomeri. Perezida Magufuli azahora ku gitutu cyo gusohoza ibyo yabasezeranyije birimo kurandura ubukene no kubahangira imirimo. Yabijeje kuzahura inganda zirimo iza ipamba n’uburobyi.


3. Uburezi


Perezida Magufuli yasezeranye ko abana bagomba kwigira ubuntu guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri yisumbuye. Iki kintu Abanyatanzaniya bacyakirije yombi bakishimiye, biyumvisha ko gihagije ngo bamusakazeho amajwi. Abaturage barifuza uburezi bufite havugururwa integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi ngiro. Perezida Magufuli azahura n’akazi gakomeye ko gusohoza ibyo yemeye kuko muri Tanzaniya hakigaragara amashuri adafite intebe zo kwicaraho, ibitabo n’abarimu.


4. Ibibazo biri muri Zanzibar


Mu cyumweru gishize nibwo amatora yo muri Zanzibar yasheshwe bitewe nuko ashobora kuba yarabayemo uburiganya. Perezida Magufuli agomba kuzagarura iki kirwa ku murongo. Ubwo Kikwete yajyaga ku butegetsi, yasezeranye ko azakemura ikibazo cy’iki kirwa cya Zanzibar kizwi nk’ ahantu hakurura cyane abakerarugendo gishaka kwigenga, arangije manda ze, 60% by’ Abanyazanzibar bifuza ko kwiyomora kuri Tanzania kuko batanyuzwe no kwihuza nayo. Perezida Magufuli yitezweho umuti urambye akaba umwe mu baperezida ba Tanzania babashije kugikemura cyangwa cyananiye.


5. Kuvugurura Itegeko Nshinga


Perezida ucyuye igihe Jakaya Kikwete yari yasezeranye ko azavugurura itegeko nshinga, gusa byaramunaniye mu myaka 10 yayoboye. Abatavuga rumwe nawe babonye amajwi menshi mu matora yo kwemeza niba itegeko nshinga rihinduka birangira bidakunze.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/11/2015
  • Hashize 8 years