I Nemba habereye inama yiga ku mutekano muke ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi

  • admin
  • 26/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu hateraniye inama yiga ku bibazo byakunze kuvugwa kuri uyu mupaka bijyanye n’umutekano muke.

Muri iyi nama harimo abakuriye iperereza mu ngabo z’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari nk’abahuza muri ibi biganiro bigamije gukemura ibibazo by’umutekano muke bikunze kuvugwa kuri uyu mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Muri iyi nama kandi u Rwanda ruhagarariwe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye urwego rw’iperereza mu ngabo z’u Rwanda mu gihe u Burundi buhagarariwe na Col. Ernest Musaba ukuriye iperereza mu ngabo z’u Burundi.

Urwego rwa gisirikare rushinzwe kugenzura ibibazo by’umutekano ku mipaka y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, ni urwego ruhuriweho n’ibihugu 12 byo muri aka karere.



MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 26/08/2020
  • Hashize 4 years