I Mahama :Igikomangoma cya Jordanie, Sarah Zeid Yashimye ubufatanye bw’u Rwanda na UNHCR mu gufata neza impunzi
- 26/10/2016
- Hashize 8 years
Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordanie, Sarah Zeid yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na UNHCR mu gutunganya ubuzima bw’impunzi bushimishije cyane.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri cyasuye inkambi y’impunzi z’Abarundi i Mahama mu karere ka Kirehe, avuga ko yishimiye kugera kuri izi mpunzi no kumenya ibibazo byazo kandi azakora ubuvugizi ashoboye bigakemuka. Ashimira Leta y’u Rwanda yemeye kwakira izi mpunzi.
Aganira n’abanyamakuru yagaragaje ko yashimishijwe no gusanga hari impunzi zitaba mu mahema ahubwo ziba mu mazu yubatswe mu nkambi, kandi n’ubuzima bwazo butameze nabi cyane.
Sarah Zeid Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordanie kuri uyu wa kabiri cyasuye inkambi y’impunzi z’Abarundi i Mahama mu karere ka Kirehe, avuga ko yishimiye kugera kuri izi mpunzi no kumenya ibibazo byazo kandi azakora ubuvugizi ashoboye bigakemuka. Ashimira Leta y’u Rwanda yemeye kwakira izi mpunzi.
Igikomangoma Sarah yicaye ateuruye umwana mu bagore b’impunzi bari kuboha uduseke
Igikomangoma Sarah yicaye ateuruye umwana mu bagore b’impunzi bari kuboha uduseke mu nkambi ya Mahama
Sarah Zeid yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na UNHCR mu gutunganya ubuzima bw’impunzi bushimishije cyane.
Yabwiye abanyamakuru ko yashimishijwe no gusanga hari impunzi zitaba mu mahema ahubwo ziba mu mazu yubatswe mu nkambi, kandi n’ubuzima bwazo butameze nabi cyane.
Ati “Nasanze abagore baboha uduseke, birashimishije kubona impunzi zihabwa amahirwe y’ubumenyi n’amahirwe yo kubaho. Icyo nabonye ni uko impunzi zikeneye amashanyarazi, yaba hano mu mpunzi z’Abarundi n’iz’AbanyeCongo nasuye ejo.”
Igikomangoma Sarah cyavuze ko hari ibindi bintu binyuranye yabonye abagore n’abana b’impunzi bakeneye gufashwamo ubuvugizi kandi yabijeje gukoresha ijwi rye.
Volker Turk umuyobozi mukuru w’ungirije wa UNCHR mu rwego rw’isi uri kumwe na Sarah Zeid yavuze ko ibibazo by’impunzi urebye ari bimwe muri Africa, Aziya n’Iburayi, icy obo bakora ari ubuvugizi kugira ngo ibihugu bigire ubushake mu gukemura ibibazo byabo mu buryo bwihuse n’uburambye.
Seraphine Mukantabana Minisitiri ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda yatangaje ko u Rwanda nubwo rwahaye ikaze impunzi z’abanyeCongo n’Abarundi ariko rutakwishoboza ibibazo byabo bityo n’amahanga afite inshingano yo gufatanya kubikemura.
Minisitiri Mukantabana avuga ko icyo u Rwanda rwifuza ari uko impunzi zahabwa amahirwe zigakora zikagira ibyo zigezaho ubwazo.
Mu nkambi ya Mahama ubu hari impunzi z’Abarundi 57 000, muri zo abana basubiye mu ishuri, iyi nkambi igenda ivugururwa mu myubakire, imibereho y’impunzi no kugira amazi meza.
Princess Sarah Zeid wasuye iyi nkambi ni umugore wa Prince Zeid bin Raad Zeid al-Hussein igikomangoma cyo muri Jordania ariko akanaba ubu ari Komiseri mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenzira bwa muntu (United Nations High Commissioner for Human Rights).
Uyu mugore we ni umunyamerikakazi wavutse ku mazina ya Sarah Butler i Houston muri Leta ya Texas washakanye na kiriya gikomangoma mu 2000 mu mujyi wa Amman ahita afata amazina ya Princess Sarah Zeid nyuma yo kurongorwa n’igikomangoma cya Jordan.
Princess Sarah Zeid yabaye umukozi muri UN i New York mu ishami ry’iterambere, mu ishami ry’ingabo zigarura amahoro ndetse no muri UNICEF yita ku bana. Ubu ni umuvugizi mu bijyanye n’uburenganzira bw’abagore n’abana ahanyuranye ku isi.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw