I Kigali hateraniye inama yiga ku gusigasira inzibutso n’inzu ndangamurage

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku gusigasira inzibutso n’inzu ndangamurage zibumbatiye amateka, bagaragaraza ko ishyirwaho rya gahunda zijyanye no kwigisha no gusigasira amateka ari imwe mu ntwaro yo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inama yahurije hamwe abashakashatsi ku mateka, inararibonye, ndetse n’abakora mu nzego zijyanye no kubungabunga inzu ndangamurage hirya no hino ku Isi.

Gusigasira ibimenyetso by’amateka ni bimwe mu byo abitabiriye iyi nama basanga ari ingenzi bazagarukaho mu minsi itatu iyi nama izamara.

Jane E. Klinger, umuyobozi wa komite yita ku nzibutso n’inzu ndangamurage, agaragaza ko iyi nama izashingira ku gushyiraho gahunda n’uburyo bwo guhangana n’abapfobya ndetse n’abagoreka amateka by’umwihariko arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iyi nama iteranye mu gihe n’u Rwanda ruri Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Abitabiriye iyi nama bakazaniga byimbitse amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi kandi binashimangirwa na Amb. Robert Masozera, Intebe y’Inteko y’Umuco, ugaragaza uruhare rw’inzibutso n’inzu ndangamurage mu gusigasira amateka.

Ibi asanga ari n’inzira iboneye yo guhashya abapfobya n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri nzeri 2023 ni bwo inzibutso za Jenoside zirimo urwa Kigali, Nyamata, Bisesero na Murambi zashyizwe mu murage w’isi wa UNESCO, nk’ikimenyetso gishimangira gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/07/2024
  • Hashize 2 months