I Burasirazuba :Minisitiri Busingye yatashye inyubako igiye gukoreramo Polisi ku rwego rw’Intara

  • admin
  • 13/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta , Johnson Busingye yavuze ko urwego rwa Polisi mu Rwanda ruza ku isonga mu kwishakira ibisubizo, ibi bikaba bigaragarira kandi mu nyubako y’amafaranga asaga milliyoni 500 uru rwego rwiyujurije ku bufatanye n’intara y’Uburasirazuba ndetse n’abaturage bo muri iyi ntara bo bafashe iyambere mu gufasha ubuyobozi bwabo kuva mu biro (Bureau) byakorerwagamo ubuyobozi ku manywa byagera nimugoroba hagatahamo inka n’ihene.

Ibi ni ibyagarutswe mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako izajya ikoreramo ibiro Polisi ku rwego rw’Intara y’I Burasirazuba, iyi nyubako kandi ikazajya ikoreramo urwego rwa Polisi rw’akarere ka Rwamagana ndetse na Sitasiyo ya Polisi ya Rukira ari naho iyi nyubako yubatse.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye harimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnson Busingye wari n’umushyitsi mukuru ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye ku rwego rw’Intara y’I Burasirazuba bagaragarijwe imbaraga zakoreshejwe mu kugirango hubakwe iyi nyubako ndetse nahagaragazwa imbogamizi bagiye bahura nazo mu gihe cy’amezi agera kuri 12 bubaka iyi nyubako

Uhagarariye Ubwubatsi muri Polisi y’u Rwanda yavuze ko iyi nyubako igeretse inshuro imwe (ifite etage imwe ) ikaba ifite Ibiro by’Umukuru wa Polisi mu Ntara y’I Burasirazuba n’abo bafatanije kuyobora, ikagira ibyumba 36 bikoreramo ibiro bya Polisi y’akarere ka Rwamagana ndetse na Sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro, Ikagira n’icyumba cy’inama, ugereranije mu mafaranga y’u Rwanda iyo nyubako yahagaze agaciro k’amafaranganga angina na 577.777.176 .

Iyi nzu kandi kugira ngo yuzure ikaba yaramaze igihe cy’amezi 12, zimwe mu mbogamizi bahuye nayo mu kuyubaka ni ikibazo cy’amazi nk’uko yakomeje abitangaza.

Umunyamabanga NShingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba wari uhagarariye Guverineri muri uyu muhango yashimangiye ubufatanye bwaranze Polisi n’Ubuyobozi bw’Iyi Ntara, yagaragaje kandi bimwe mu byaha bikunze kurangwa muri iyi ntara harimo nk’ibiyobyabwenge n’ibindi biyishamikiyeho

Mu ijambo rye Minisitiri Busingye yagarutse ku mbaraga uru rwego rwa Polisi rudahwema gushyiramo aho yijeje uru rwego ubufatanye mu gukomeza gusigasira umutekano w’Igihugu. Muri uyu muhango kandi Busingye yashimiye byimazeyo inzego za Polisi uburyo zikorana n’abaturage mu kwicungira umutekano no gukomeza gusigasira impanuro bahabwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ati “Mbere na mbere ndashima Perezida Kagame we uhora adusaba kwishakira ibisubizo ndetse no kugendera mu murongo uhamye bityo akaba ariyo mpamvu ureba n’iyi nyubako yuzuye byose ni umukuru w’Igihugu cyacu uhora atureberera”

Minisitiri Busingye yagize ati “Ndashimira kandi urwego rwa Polisi yacu kuko nibo bantu bajya bambwira ko nta mikoro bafite ariko wareba ibikorwa bakora ugasanga ari iby’agaciro kanini, ikindi kandi ibi bikorwa ni ibyo kwishimira kuko iyo nibutse mu myaka ya za 2003 na za 2006 inyubako twakoreragamo ngwee nabaga mu bijyanye n’inkiko icyo gihe twakoreraga mu nyubako nimugoroba inka n’ihene zikayitahamo, urumva rero iyi ni intambwe ikomeye iyo ureba iyi nyubako nziza cyane”

Busingye kandi yavuze ko umuturage uzajya aza agana urwego rwa Polisi agasanga bakorera mu nyubako nziza azajya yisanga cyane ko azajya abona ko n’abagiye kumuha Serivisi basobanutse kandi bari ahantu hasobanutse.

Minisitiri Busingye kandi yagarutse ku banyabyaha aho yijeje Polisi y’u Rwanda ko bagiye kongera imbaraga mu guhana ibyaha bihungabanya umutekano nk’ibiyobyabwenge ati “Turaza gusaba inteko Ishinga amategeko badufashe gukarishya ibihano ku bantu bahungabanya umutekano, urugero niba umusore anyway ibiyobyabwenge akabuza abantu amahoro icyo gihe niba yafungwaga amezi atandatu tuzasaba kugirango bajye bamufunga byibuze nk’imyaka myinshi kuburyo azajya afungurwa ashaje atakibasha guteza wa mutekano muke”

Iyi nyubako y’urwego rwa Polisi yubatwe mu ntara y’Uburasirazuba ije nyuma y’izindi zitandukanye nk’iyubatwe I huye mu ntara y’Amajyepfo, ndetse n’iyubatwe mu murenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Urwego rwa Polisi rwemeza ko hari gahunda yo kubaka inyubako zigezweho zizajya zikoreramo ibiro bya Polisi ku rwego rw’Intara ndetse nyuma hakazagenda hubakwa n’inyubako zizajya zikoreramo Polisi ku rwego rw’Akarere byose bijyana n’icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye mu iterambere
INYUBAKO YATWAYE AKAYABO KA 577.777.176



Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 13/10/2016
  • Hashize 8 years